Eugene Rwamucyo yahanishijwe gufungwa imyaka 27

Eugene Rwamucyo, Umunyarwanda waburaniraga mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa yahamwe n’icyaha cya jenoside, icyo gucura umugambi wo gukora jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, akatirwa igifungo cy’imyaka 27. Urubanza rwaregwagamo Eugene Rwamucyo rwapfundikiwe ku wa 30/10/2024, aho yakatiwe gufungwa imyaka 27. Uyu mwanzuro uje nyuma yuko ubwo Rwamucyo yahabwaga ijambo rya nyuma mu rukiko…

Read more

Imbamutima za Me Gisagara Richard ku mikirize y’urubanza rwa Eugene Rwamucyo

Urubanza rwaberaga mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris rwaregwagamo Eugene Rwamucyo rwapfundikiwe rumuhamije icyaha cya jenoside, icyo gucura umugambi wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rwanzura ko afungwa imyaka 27. Nyuma y’isomwa ry’umwanzuro w’urubanza  rwaregwagamo Eugene Rwamucyo, abarimo Me Gisagara Richard uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaje imbamutima zabo.  Ubwo Gisagara yabazwaga uko…

Read more

Paris : Col. Nzapfakumunsi yahakanye uruhare rwa Jandarumori muri jenoside

Ku munsi wa cumi w’urubanza rwa Philippe Hategekimana uzwi ku izina rya Biguma, umutangabuhamya wahoze mu buyobozi bwa Jandarumori y’u Rwanda yumvikanye ahakana uruhare rwa Jandarumori muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Lt Col Jean Marie Vianney Nzapfakumunsi waje kwiyita Munsi, ni umwe mu batangabuhamya bumviswe n’Urukiko rwa rubanda kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024…

Read more

Mu mezi 5 gusa, abanyereje umutungo wa leta baciwe miliyoni 861

Mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo y’u Rwanda, Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable yatangaje ko abanyereza umutungo wa leta batazigera bihanganirwa, ko ahubwo bakomeje gukurikiranwa no guhanwa ndetse n’amafaranga banyereje akagaruzwa. Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta iheruka kugaragaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, amafaranga yakoreshejwe nabi yageze kuri miliyari 8.6 z’amafaranga y’u Rwanda avuye kuri…

Read more

Dr Rwamucyo yifuza ko Habyarimana yibukwa mu cyubahiro

Ejo ku wa 29 Ukwakira 2024, ni bwo byitezwe ko , Umunyarwanda Dr Eugène Rwamucyo, urimo kuburanishwa ku byaha bya Jenoside mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, azakatirwa bityo urubanza rwe rukaba rupfundikiwe. Dr Rwamucyo akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi birimo icyaha cy’uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, icyaha cya…

Read more

Bamwe mu Batutsi b’i Nyumba bashyinguwe ari bazima – Umutangabuhamya

Umutangabuhamya, yasobanuriye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris uko kuri Kiliziya ya Nyumba muri Komini Gishamvu, Perefegitura ya Butare, Interahamwe zaroshye mu byobo rusange Abatutsi benshi bari bakomeretse zikabahamba bakiri bazima. Ni mu rubanza Dr Eugene Rwamucyo, umuganga wari warize ibijyanye n’isuku n’isukura mu ishami ry’ubuzima rusange (Santé Publique) ashinjwamo kandi akaniyemerera kuba ari we wahambishije…

Read more