Ikorwa ry’umuhanda nubwo risiga rifashije abaturage mu migenderanire myiza kubera ibikorwa remezo byizewe kandi bihamye biba byakozwe ariko kandi risiga n’ibibazo. Muri Nyamasheke, bamwe mu bangirijwe n’iyubakwa ryawo barasaba ingurane na n’ubu batarahabwa.
Bamwe mu baturage bangirijwe imitungo mu ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo uva mu Karere ka Karongi kugera mu ka Nyamasheke ‘Kivu Belt’, n’undi w’igitaka wa Kigoya-Vugangoma amaso yabo yaheze mu kirere nyuma yo gutegereza ingurane bagaheba.
Abo baturage bavuga ko bamaze kubarurirwa imitungo yangijwe, nyamara bagahora bizezwa kwishyurwa ariko ntibikorwe. Ntakiyimana Emmanuel ufite inzu ku muhanda ‘Kivu Belt’ mu Kagali ka Kigoya, Umudugudu wa Museke, Umurenge wa Kanjongo avuga ko we na bagenzi be bamaze imyaka itatu bategereje kwishyurwa bakaba barahebye.Agira ati ‘’Hashize imyaka itatu banyujije umuhanda aha, bawusatirije inzu zanjye zirasatagurika. Barambaruye bambwira ko bazanyishyura ariko narategereje ndaheba, kandi nta gihe ntabaza ku karere bakambwira ko bagiye kubikemura, ariko ntibikorwe.‘’
Munyemana Pierre we avuga ko ikibazo gikomeye bafite ari uko baryama mu nzu yasenywe n’iyubakwa ry’umuhanda, bakaba batanemerewe kuyisana. Iki kibazo bagisangiye n’abaturiye umuhanda w’igitaka wa Kigoya-Vugangoma, bavuga ko inzu zabo zihanamye ku muhanda, izindi zikaba zarangiritse, bakifuza kwimurwa vuba cyangwa bagahabwa indishyi z’ibyangijwe maze bakabisana. Yagize ati ‘’Inzu yanjye haguye imvura yahirima kuko urugo rwo rwamaze kugwa igice kimwe, kandi urusigaye nta butaka burufashe, babumazeho bakora umuhanda. Ubu ndarana muri iyi nzu n’umugore n’abana icyenda ndara mfite ubwoba ko twapfira rimwe.‘’
Kuri uwo muhanda ngo habaruwe ingo mirongo inani zangijwe, ariko icyenda gusa ni zo zishyuwe, abandi bakaba basaba kwishyurwa batarahura n’ingaruka zikomeye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien, avuga ko ibyo bibazo byose bizwi kandi ko biri mu nzira zo kubonerwa umuti. Ati ‘’Abari bafite ibikorwa byangijwe mu kubaka umuhanda wa Kivu Belt bagombaga kwishyurwa barishyuwe, ubu hasigaye abantu bake itegeko ryasanze n’ubundi ibikorwa byabo bikiri mu mbago z’umuhanda, Leta ikaba irimo gushaka amafaranga yo kubimura burundu.‘’
Ku birebana n’abangirijwe n’umuhanda w’igitaka wa Kigoya-Vugangoma, Umuyobozi w’Akarere avuga ko kubishyura no kwimura abo ubugenzuzi buzasanga babikwiye, biteganyijwe mu ngengo y’imari yo kubaka uwo muhanda.
Akomeza avuga ko hafashwe amafoto y’ibikorwa by’abaturiye aho uwo muhanda urimo kunyura mbere yo kuwubaka, nyuma hakazafatwa andi umuhanda urangiye neza, ari na bwo kwishyura no kwimura abangirijwe bizakorwa hamaze kugenwa agaciro k’ibyangijwe.
Umuhanda wa Kivu Belt ureshya n’ibirometero 185. Watangiye kubakwa mu 2010.
Kalinganire Ernest