Bamwe mu bafite ubumuga bo mu mirenge ya Mugina na Gacurabwenge y’akarere ka Kamonyi bavuga ko kubashyira muri gahunda z’iterambere nka Girinka na VUP byabahinduriye imibereho, aho bamwe babasha kubona ifumbire yo gushyira mu mirima yabo abandi bagafasha abana babo gukomeza kwiga badacikirije amashuri.
Gahunda zigamije iterambere ry’abaturage nka Girinka na VUP, zashyiriweho abaturage kugira ngo babashe kwikura mu bukene. Abahabwa inka muri gahunda ya Girinka batoranyirizwa mu nteko z’abaturage zibera ku rwego rw’umudugudu kandi ngo n’abafite ubumuga ntibahezwa muri icyo gikorwa nkuko bisobanurwa na MAWAZO Fulgence umukozi w’akagari ka Mugina ushinzwe imibereho myiza n’iterambere. Ati ”na bo tubatoranya nk’abandi ariko ni bo twibandaho cyane bitewe nuko baba bakenera ubufasha bwihuse. Abaturage bemeza uzahabwa inka bagendeye ku muntu ubabaye kurusha undi ariko uzabasha korora iyo nka.”
NZABONARIBA Natanayeli, w’imyaka 80 atuye mu mudugudu wa Mugina mu kagari ka Mugina. Afite ubumuga bw’akaguru k’iburyo yatewe n’impanuka tariki 30 Mutarama 2017 ubwo yari agiye guhinga. Agira ati” navuye hano njya guhinga nuko ibintu bimeze nk’umukungugu biratumuka birankaraga nikubita hasi; amagufwa yahise aguduka, ubwo njya I Rukomo barakazirika biranga, njya CHUK bampa rendez-vous yo kuzagaruka…mbona biratinze bampaye amezi ya kure, ndagaruka niryamira aha ngaha.” Nyuma yaho uyu musaza ngo yakomeje kuremba umugore we MUKANKUNDIYE Marcelline amujyana ku bitaro bya Kaminuza I Huye. NZABONARIBA akomeza avuga ko icyo gihe umugore we yamubwiye ati”ntabwo waryama hano, agurisha utwaka nuko afata imodoka banjyana I Butare basanga akaguru karaboze niko kugacira aha (yerekana mu itako aho bagaciriye).Iyo bagaca mbere wenda baba baragaciriye aho kavunikiye.”
Uburwayi bwabateje ubukene
NZABONARIBA waje gutoranywa mu bahabwa inka akaba amaze amezi 3 ayihawe, umuryango we uvuga ko utarayihabwa wari ufite ubukene watewe n’uburwayi bwe. Umugore we MUKANKUNDIYE agira ati”I Butare baratubwiye bati nta bundi bufasha twabaha uretse ku gaca. Twagize Imana bagaciye, ariko nkubwire ngo nta kigenda n’ubu n’amadeni turacyayarimo.” Gusa ariko ngo bafite icyizere ko izabunganira mu minsi iri imbere kuko bahawe imbyeyi ihaka ndetse ikaba yaratangiye kubaha ifumbire. MUKANKUNDIYE ati”kuba ihaka byanze bikunze izabyara…ubwo ni icyo cyizere cya mbere.Icya 2 nuko umuntu abona n’agafumbire erega! Inaha umuntu arya yafumbiye.” NZABONARIBA amwunganira agira ati” yaratwunganiye muri byinshi ubu agafumbire karajya mu murima ugasanga utwaka tubaye twiza, kandi ubundi habaga muri rwaka (ahantu hagundutse hatera).”Uretse inka NZABONARIBA Natanayeli yahawe, urugo rwe rugizwe na we n’umugore we ruhabwa buri kwezi amafaranga ya VUP agenewe abageze mu zabukuru angana n’ibihumbi 12.000 akurwamo 1000 agenewe gahunda ya Ejoheza.
UMURERWA Christine w’imyaka 43 ni umubyeyi wibana ufite abana 3 n’umwuzukuru umwe. Atuye mu kagari ka Nkingo murenge wa Gacurabwenge akaba afite ubumuga bwo mu mutwe. Ubwo bumuga kandi bwiyongeraho indwara ya Asima,umuvuduko ukabije w’amaraso na Diyabete bituma ahora yifubitse cyane. Agira ati”nk’ubu haba habaye gutya (hakonje) guhumeka byo biba ari ikibazo, mporana agapfukamunwa.Guhora nipfutse kandi ni ukugira ngo aho nitera inshinge hatagira ikibazo.N’iyo izuba rivuye njye mpora nifubitse kugira ngo aho nzitera hatagira ikibazo hagaturika.”
Mu buzima bwe avuga ko nyuma kubyarira iwabo abana 2, ise akaza gupfa, ngo abavandimwe yari asigaranye na bo ntibifuje gukomeza kubana na we ati”bibaye ngombwa ko tudakomeza kubana, nabonye ko uburyo bwamfasha ari ugushaka aho kuba harambye.”Akomeza avuga ko ari umwanzuro yafatiye abana be watumye atajya gushaka icumbi ahariho hose cyangwa gukodesha, yiyemeza kwigondera aho yikinga, akajya akora amanywa n’ijoro kugira ngo abone uko azashaka aho kuba mu buryo buhoraho. Cyakora ngo yagerageje no gusaba ubufasha ariko ntiyabubona. Kuko byitihutirwaga kandi ababaye, yaje kubaka inzu y’ibiti aho atuye ati”ubu iyi nzu ureba nayibayemo imyaka 3 itagira urugi itagira idirishya, ku buryo no mu bushakashatsi bambwira ko no mu bintu bintera uburwayi budakira (bwo mu mutwe) ari ibyo byose nanyuzemo”.
Mu mwaka wa 2017 yaje guterwa n’abajura bamwiba ibintu byose byari mu nzu birimo n’inshinge yari yaraye avanye kwa muganga n’indi miti yifashishaga yaguraga mu mafaranga yahembaga na SACCO aho yakoraga akazi k’isuku. Nyuma yo kwibwa yabimenyesheje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zaho atuye azisaba ubufasha; bumaze gusuzuma ubusabe bwe, ubuyobozi bwamubajije niba yabona ikiraro,aragishaka ahabwa imbyeyi.
Girinka yamufashije kubona amata n’ubuvuzi
UMURERWA avuga ko atarahabwa inka yahingaga isambu nto yari afite ntiyere. Ati”ifumbire yarabonetse,imbyeyi nziza ihita imbyarira mbona amata mbona n’ubuvuzi.Iyo ntaza kuyigira ntabwo mba naravuye CHUK.Yemwe yanasubiyeyo irongera irabyara nditura, ubu ni iyanjye.”Akomeza avuga ko atajya abura ibyo abana be bakenera mu rugo no ku ishuri; ati”uko biri kose iyo ngiye kubura amafaranga y’ishuri y’abana nkabura amakayi, hari igihe iba ibyaye nkabona ayo mata nkakama nkabona ayo kunywa nkabona n’ayo kugura amakayi y’abana.”
Yongeraho ko mu bihe biri imbere, azakomeza kuyitaho ku buryo izakomeza kungura umuryango. Uyu mubyeyi wahoze mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe avuga kandi ko mu mwaka wa 2020 yaje guhindurirwa agashyirwa mu cya mbere kugira ngo akomeze gufashwa, aho ndetse yaje no gushyirwa mu bagenerwabikorwa ba VUP bakora imirimo y’amaboko yoroheje (expanded public works). Ati“Mba muri VUP y’amasaha abiri yanteje imbere kuko nabashije kugura inkoko ntoya kugira ngo mbone amagi yo kurya. Rwose pe, izi nkoko ziratera, naziguze mu mafaranga bari bampembye ubwa 3, ubu mfite inkoko 3 zitera amagi muri uru rugo.”
Ubufasha bukomatangije inzira yo gucutswa
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza UWIRINGIRA Marie Josee, avuga ko muri gahunda y’iterambere ridaheza, abafite ubumuga babashije korora bahabwa izo nka nk’abandi ndetse bakanahabwa ubundi bufasha bukomatanyije, kuko ari byo basanze bizatuma umubare w’abantu bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ugabanuka. Ati” twasanze nko kumuha ubufasha bumwe kuko ari mu cyiciro cya mbere, azahora asabiriza, ariko nitubumuhurizaho, abajyanama (Para Social Worker) bazabafasha gukoresha neza iyo nkunga bahawe.” Uyu muyobozi akomeza avuga ko hatararebwa umubare w’abavuye mu cyiciro cya mbere bajya mu cya kabiri cyangwa uw’abacutse mu gufata ubufasha,kuko ari gahunda yatangiye vuba.Agira ati”ubu mu kwa munani k’uyu mwaka nibwo hazaba harangiye umwaka umwe; ni gahunda yatangiyemo abantu muri rusange bangana n’ibihumbi 5,500 tukajya tubara byibuza nyuma y’imyaka 2 kugira ngo turebe uwo iyo gahunda yaba yarakuye mu cyiciro cya mbere imujyana mu cya 2.”
Iyi gahunda nshya y’ubufasha bukomatanyije inzego z’ibanze zifashwamo n’ikigo gishinzwe guteza imbere imishinga y’inzego z’ibanze (LODA) yatangiye mu mwaka wa 2020-2022, nyuma ya buri myaka 2 hakazajya haba isizuma rigamije kureba ko hari abo yabashije gukura mu bukene bitewe n’ubufasha bahawe. Muri iyi gahunda abafite ubumuga bakaba bahabwa ubufasha burimo ubujyanye no kwiga imyuga ndetse n’amahugurwa ajyanye no kwitinyuka bagakora imirimo ibateza imbere ariko itabangamiye ubumuga bafite
UMUHOZA Nadine