Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika birimbanyije, uyu munsi tariki ya 1 Nyakanga 2024, Umukandida w’ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rusizi na Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba. Mu migabo n’imigambi yatangaje, harimo kuzabaha ishuri ryigisha ubwato ku rwego mpuzamahanga ku buryo ryazabafasha kubyaza umusaruro i Kivu ndetse no kubona akazi ahandi hose bagera ku isi.
Byari ku munsi wa 9 w’ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Abahatanira uwo mwanya bakomeje kuzenguruka igihugu bageza ku baturage imigabo n’imigambi bafite.
Ubwo yageraga i Rusizi, yagize ati ”Nimuramuka mudutoye, intego yacu ni uko buri karere gakora ku mugezi cyangwa ku kiyaga mu Rwanda tuzahashyira ishuri ryigisha abantu gutwara ubwato, babone uruhushya rwo kubutwara ku rwego mpuzampahanga, kuburyo muri buri gihugu cyose bahabona akazi. Ikindi ni uko tuzateza imbere n’imihanda yo mu mazi kuburyo ubucuruzi buzihuta bityo ibiyaga dufite tukabibyaza umusaruro.”
Nk’uko yabitangaje kandi, Umukandida w’ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza yavuze ko mu gihe baba batowe bazanashyiraho inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku mafi n’isambaza birobwa mu kiyaga cya Kivu mu rwego rwo kubyaza umusaruro amazi.
Isambaza ni ubwoko bw’amafi mato bwamamaye buribwa n’uwihagazeho, kuko mu masoko menshi mu Rwanda ikilo cy’izumishijwe (bavuga izikawushije) udashobora kukibona munsi y’amafaranga ibihumbi birindwi by’u Rwanda.
Ibikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka Green Party n’umukandida waryo kumwanya w’Umukuru w’igihugu Dr Frank Habineza ndetse n’abakandida Depite 50, byabereye mu turere twa Rusizi mu murenge wa Kamembe, no mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo.
Abakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ni 3, babiri muri bo batanzwe n’imitwe ya politiki ari bo Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi ndetse na Dr. Frank Habineza, watanzwe na Democratic Green Party of Rwanda. Uwa 3 ni umukandida wigenga Mpayimana Philippe ari na we mukandida wenyine wigenga wemewe muri 7 bari batanze ibyangombwa byabo byo kwiyamamaza.
Abandi bakandida bigenda bari batanze kandidatire zabo kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ariko ikagaragaza ko batujuje ibisabwa ngo bemererwe kwiyamamaza, ni Herman Manirareba, Innocent Hakizimana, Barafinda Sekikubo Fred, Thomas Habimana, Diane Shima Rwigara, ndetse na Jean Mbanda.
HIGIRO Adolphe