Icuruzwa ry’abantu rikomeje gufata intera ku isi
Taliki 30 Nyakanga za buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icuruzwa ry’abantu. Uyu munsi washyizweho n’umuryango w’abibumbye, hagamijwe gukangurira abatuye isi ikibazo cy’ingutu cy’icuruzwa ry’abantu, n’uburyo bwo kubikumira. Hirya no hino ku isi, abantu bashukwa n’amatangazo mahimbano y’akazi, bizezwa akazi keza mu mahanga ndetse n’amahirwe yo gutura mu mahanga…













































































































































































