Bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga bavuga ko basobanukiwe n’akamaro ko kwambara agapfukamunwa, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nyamara banagaragaza impungenge ko babangamirwa no kukambara ngo kuko bituma badahumeka neza. Bamwe bahisemo guhindura amayira ngo badahura n’abayobozi bakabahana.
Mu rwego rwo kwirinda ko babazwa n’inzego zibishinzwe ibijyanye n’agapfukamunwa, aba baturage bavuga ko kuri ubu bayobotse inzira z’ibyaro, cyane cyane mu gihe baba bagiye guhahira mu mujyi, bakakambara bagiye kugera muri kaburimbo.
Kansana Marie Jeanne ni umuturage wo mu murenge wa Nyamabuye mu kagari ka Kavumu, avugana n’umunyamakuru ari nako asosorora agapfukamunwa mu mufuka, yagize ati ‘’Do, si ngaka (arakerekana),…ubu mba nakitwaje kugira ngo ningera kuri kaburimbo mpite nkambara, kuko sinakwikorera umutwaro ngo nambare n’agapfukamunwa kubera ko kancura umwuka.’’
Naho Nshizirungu Augustin, we ni umuturage wo mu murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruli, agira ati ‘’Ariko wowe wakwirirwa wambaye agapfukamunwa rikarenga? Ubu ndemera nkambukira hirya aha mu gishanga iyo ndi kujya mu mujyi, kuko nyuze ku kiliziya bahita bamfata.’’
Aba baturage bahamya ko bazi akamaro k’udupfukamunwa, ko kabafasha kwirinda icyorezo cya Covid-19 nk’amabwiriza yashyizweho na leta ifatanije na Minisiteri y’Ubuzima, ariko bakavuga ko kugahoza ku munwa bikibabangamiye.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Muhanga, Mukagatana Fortuné, avuga ko nta muturage wemerewe kuva mu rugo nta gapfukamunwa yambaye, bakaba bagiye gukaza ingamba mu gushishikariza abaturage kukambara, igihe cyose bavuye mu rugo bagiye aho ahurira n’abantu benshi.
Uyu muyobozi agira ati ”Ubusanzwe kwambara agapfukamunwa ni itegeko kuri buri wese usohotse mu rugo agiye aho ahurira n’abantu benshi, niba hari umuturage ugitekereza kukambara ari uko ageze kuri kaburimbo urumva ko ari ikibazo. Ubu rero tugiye kubafatira ibyemezo kuburyo n’izo nzira bita izo mubyaro tugiye gufatanya n’abayobozi b’ibanze mu gukangurira abaturage kwambara agapfukamunwa.’’ Avuga ko ibyo bakwiye kubimenyera kabone niyo baba bari mu mirimo yabo ya buri munsi.
Gukomeza kwambara agapfukamunwa neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi, ni umwanzuro wafashwe n’inama y’Abaminisitiri iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame nk’imwe, nk’imwe mu ngamba rusange zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Nubwo bimeze bityo ariko, ahenshi mu byaro usanga uyu mwanzuro udahabwa agaciro, aho usanga badakunda kwambara agapfukamunwa, n’abagerageje kukambara bakakambara nabi ku buryo usanga bakambarira munsi y’amazuru, cyangwa ku kananwa gusa, bakakazamura ari uko bahuye n’inzego z’ubuyobozi.
Umutesi Marie Rose