Mu gihe hari gahunda ya Leta n’abandi bafatanyabikorwa yo gushishikariza ababyeyi kugaburira umwana igi rimwe ku munsi hagamijwe kurwanya ko agwingira, mu mudugudu wa Rugero uherereye mu kagali ka Kivugiza, mu murenge wa Nyamirambo bo bavuga ko uwo muco bawurambyeho, ndetse ukaba utahabona umwana n’umwe wagwingiye. Urugero rwiza ku bandi babyeyi.
Turi saa saba n’igice z’amanywa, ni ku munsi w’Umuganura. Ubutumwa bwagenewe uwo munsi bwatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) bwamaze gutangwa, abana n’ababyeyi batuye mu mudugugu wa Rugero bari gufata amafunguro bateguriye uwo munsi. Ku ndyo yagenewe abana haragaragaraho igi ku isahani ya buri mwana. Ngo ntibabitewe no kwizihiza umuganura, ahubwo ni gahunda ihoraho.
Umwe mu bateguye ayo mafunguro, Mukashema Epiphanie usanzwe ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage mu mudugudu wa Rugero, agira ati ‘’Dusanzwe duha abana amagi kuko tuzi akamaro kayo mu mikurire yabo. Muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu tubagaburira n’ibindi biryo bikungahaye ku ntugamubiri, ariko ntitwasiba kabiri kubaha amagi.’’
Undi mubyeyi utuye muri uwo mudugudu akaba yarigeze no kuba Umujyanama w’Ubuzima, Kamagaju Catherine, avuga ko kugaburira abana amagi batabibwirizwa ahubwo babigize umuhigo. Agira ati ‘’Abana bacu tubaha amagi, kandi ni kimwe mu byatumye mu mudugudu wacu utahasanga umwana n’umwe wagwingiye, kandi ugizwe n’ingo 180. Ni gahunda twihaye kandi tuzayikomeza.’’
Ubutumwa bwatanzwe na RBC ifatanyije na UNICEF bwashishikarizaga ababyeyi kwitabira gahunda yo kugaburira umwana igi ku munsi mu rwego rwo kurwanya igwingira.
Nubwo muri Rugero bategurira abana indyo iriho igi, kimwe n’ahandi na bo bavuga ko ku ngo zifite abana benshi bigoranye kuba babonera buri mwana igi buri munsi.
Bisaba ubushobozi…
N’ubwo gahunda yo kurwanya igwingira mu bana hifashishijwe gahunda ya ‘’Igi 1 ku mwana buri munsi’’ ikomeje, bamwe mu babyeyi bavuga ko bisaba ubushobozi bamwe badafite.
Uwitwa C.M ni umubyeyi w’abana 2, atuye mu mudugudu wa Ruyenzi, mu kagali ka Nzove mu murenge wa Kanyinya, mu karere ka Nyarugenge, avuga ko bigoye kuba buri mwana yabona igi buri munsi. Agira ati ‘’Amagi arahenda, ntabwo waba ufite nk’abana 3 ngo ubabonere amagi ya buri munsi kandi uba ugomba no kubabonera andi mafunguro.’’
Mu gushakira igisubizo icyo kibazo, avuga ko hakorwa gahunda imeze nka Girinka buri muturage agasobanurirwa akamaro ko korora inkoko aho kurwana no kugura amagi kandi atabishoboye. Ngo ibyo bidashobotse rero, Leta yashakisha abashoramari ikaborohereza bakorora inkoko zitanga amagi ku buryo amagi yahenduka ababyeyi bakayagaburira abana bitagoranye.
Ukurikirana ibikorwa by’Abajyanama b’Ubuzima muri zone ya Nyarugenge (igizwe n’ibigo nderabuzima 6 na gereza ya Nyarugenge), Uwayezu Gilbert na we avuga ko abaturage bakigaruka ku kibazo cy’ubushobozi, gusa ngo bagerageza kubigisha no kubereka uburyo hari byinshi batakazamo amafaranga aba yashoboraga kugura amagi agahabwa abana bikabarinda kugwingira.
Umuyobozi w’umudugudu w’Amahoro uherereye mu kagali ka Rwezamenyo II, umurenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge, bwana Tuyishime Eric avuga ko gahunda y’igi 1 ku mwana buri munsi yamaze gusobanurirwa ababyeyi. Ngo usibye abajyanama b’ubuzima na ba ‘’Mudugudu’’ basanzwe bagenzura ikibazo cy’imikurire y’abana, muri uwo mudugudu ngo bafashwa kandi n’abitwa ba PAPA LUMIERE na MAMA LUMIERE bakurikirana umunsi ku munsi imirire y’abana.
Nkuko byavuzwe muri iyi ngingo, urashobora gushakisha uburyo wahisemo kugurisha kuboneka kuri terefone zigendanwa no kumurongo wambere hanyuma ugashakisha cell phone gahunda ya serivisi ko bihuye nibyo ukeneye.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya igi buri munsi bishobora kugabanya igwingira kugera ku kigero cya 47% ndetse n’indwara ziterwa n’imirire mibi kugeza ku kigero cya 74%.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe muri 2020 (DHS 2020) bwerekanye ko abana 33% bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye, naho abari munsi y’imyaka 2 bakaba badafata indyo yuzuye nk’uko bikwiye, 7% muri bo akaba ari bo gusa barya amagi.
Igi rimwe ririmo ubwoko bw’intungamubiri bugera kuri 11 butandukanye kandi buhagije mu gufasha ubwonko bw’umwana gukura neza
Ingamba u Rwanda rwafashe zatumye igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu riva kuri 51% muri 2005 rigera kuri 33% muri 2020.
HIGIRO Adolphe