Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) rwatangaje ko Umucamanza Theodor Meron yamenyesheje Umunyamabanga Mukuru wa Loni, ubushake bwo kwegura ku buryo ku wa 17 Ugushyingo 2021 atazaba akibarizwa muri uru rwego.
Meron yari amaze imyaka igera kuri 20 mu rwego rw’ubutabera mpuzamahanga uhereye igihe yabereye umucamanza y’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho iyahoze ari Yougoslavie (ICTY).
Kuva mu 2001, Meron yakoze mu rwego rw’ubujurire rwa ICTY n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda kugeza izi nkiko zifunze imiryango.
Yabaye kandi umucamanza mu Rwego Rwasigaranye imirimo ya ICTR kuva rutangiye ibikorwa byarwo mu 2012. Yamaze manda enye ari Perezida wa ICTY n’eshatu ari Perezida wa IRMCT.
Meron yagiye anengwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kurekura bidakurikije amategeko bamwe mu bahamijwe ibyaha bagakatirwa n’urukiko nyamara bagifite ibihano bagomba kurangiriza muri gereza.
Mu bo byavuzwe ko yarekuye mu ibanga barimo Col Aloys Simba wari ufungiwe ibyaha bya Jenoside mu minsi ya nyuma ya manda ye.
Barimo kandi Ferdinand Nahimana nk’umwe mu bashinze Radio RTLM yabibye urwango n’amatwara ya Jenoside na Padiri Rukundo wahoze ari Aumônier Militaire mu Majyaruguru y’u Rwanda, bari barakatiwe gufungwa imyaka 30 undi 23 nk’uko bakurikirana.
Umwanzuro wo kubarekura Meron yawufashe avuga ko nubwo bahamijwe ibyaha “bikomeye”, barangije bibiri bya gatatu by’igifungo kandi bagaragaza guhinduka. Abamaze kurekurwa muri ubwo buryo barenga 10 muri 61 bahamijwe ibyaha na TPIR.
Inkuru ya www.igihe.com