U Bufaransa bwatangiye iperereza ku wabaye umudepite ukekwaho uruhare muri Jenoside

Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye iperereza kuri Pierre Kayondo wabaye umudepite mu Rwanda, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.Uwo mugabo bikekwa ko aba mu gace ka Le Havre mu Bufaransa. Akurikiranwe nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Impuzamiryango iharanira ko abakoze Jenoside bose bagezwa imbere y’ubutabera (CPCR) ku wa 22 Nzeri, nk’uko ikinyamakuru…

Read more

Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yirukanwe muri Amerika

Ibiro by’Umushinjacyaha mukuru w’Amerika byatangaje ko Amerika yambuye ubwenegihugu umugabo wari wariyise Peter Kalimu, ariko amazina ye ari Fidele Twizere. Bivugwa ko byakozwe nyuma y’uko hari ibimenyetso bifatika byerekana uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabaga muri Amerika yiyoberanya. Hari inyandiko zabonetse zishinja Peter Kalimu uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi b’aho yari atuye ndetse ngo…

Read more

Umucamanza Theodore Meron yeguye

Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) rwatangaje ko Umucamanza Theodor Meron yamenyesheje Umunyamabanga Mukuru wa Loni, ubushake bwo kwegura ku buryo ku wa 17 Ugushyingo 2021 atazaba akibarizwa muri uru rwego. Meron yari amaze imyaka igera kuri 20 mu rwego rw’ubutabera mpuzamahanga uhereye igihe yabereye umucamanza y’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho iyahoze ari Yougoslavie…

Read more