Ubwo umuryango ‘’Association Modeste et Innocent – AMI’’ wizihizaga isabukuru y’imyaka 76 ishize hasinywe Amasezerano Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa Muntu, watangaje ko kimwe mu byo u Rwanda rwagombye kongeramo imbaraga harimo kureba uko abafungirwa mu bigo by’inzererezi (transit centers) bajya bigishwa bagahinduka bakazagaruka muri sosiyete batameze nk’uko bagiye bameze.
Kimwe mu byagarutsweho mu biganiro byabaye kuri uyu munsi wizihizwa ku itariki ya 10 Ukuboza buri mwaka, ni ibiba bikubiye mu myanzuro ibihugu bihabwa ikubiyemo ibiba bigomba gukosorwa mu bijyanye no kubungabunga uburenganzira bwa muntu. Ni nyuma y‘Isuzuma ngarukagihe ry’ibihugu ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu (Universel Periodic Review – UPR).
AMI, kimwe n’abandi bafatanyabikorwa bakora ku burenganzira bwa muntu bagarutse ku kibazo cy’abantu bafatwa nk’inzererezi bakajyanwa mu bigo ngororamuco, nyamara bagaruka ugasanga nta kintu kizima bahindutseho, bikba bisa no kubafunga gusa aho kubigisha ngo bahinduke.
Umuhuzabikorwa wungirije wa AMI, bwana Ndayisaba Eric yagize ati ‘’Turifuza ko icyo kintu cyashyirwamo imbaraga, ntibibe gufungwa gusa ahubwo bajye bakosorwa bagaruke barahindutse, ingeso zaragabanyutse.’’
Akomeza avuga ko ubusanzwe ziriya transit centers bazisura bakareba imibereho y’abazifungiwemo, hakaba hari n’abo bakorera ubuvugizi bagafungurwa iyo ibyo bafungiye bidasobanutse. Kuba iki kibazo cyahita gikemuka si iby’umunsi umwe, ahubwo ngo ni urugendo bahora bongeramo imbaraga.
‘’Nta burenganzira bw’igice bubaho, bwose burangana’’
Ibiganiro byabaye kuri uyu munsi byagarutse ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda mu bice bitandukanye.
Umukozi muri Minisiteri y’Ubutabera mu ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga, Madamu Ingabire Joselyne yavuze ko abantu bose bagomba kugira uburenganzira bw’ibanze buri muntu wese yemererwa n’amategeko.
Yagize ati ‘’Nta burenganzira bw’igice bubaho, bwose burangana. N’iyo waba uri umugororwa, hari ibyo amategeko akwemerera by’ibanze nk’umuntu. Iyo dukoze isuzuma ry’imyanzuro tuba twarahawe tureba ahakiri intege nke tukahashyira imbaraga, nk’ubu turizihiza uyu munsi twishimira intambwe twateye dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa. Byose ni urugendo duhoramo.’’
(Ifoto: Higiro A.)Ikindi yagarutseho ni raporo z’imiryango mpuzamahanga zishinja u Rwanda kubangamira uburenganzira bwa muntu burimo n’ubwo kuniga itangazamakuru, avuga ko ababivuga baba bafite intego bashaka kugeraho aho kuvuga ukuri guhari.
Ingabire yagize ati ‘’Abo bavuga ibyo bashatse ntibavuga ibyo babonye. Ahubwo mwebwe abanyamakuru bireba bajye babaza mubabwire niba koko mubangamirwa mu kazi kanyu kuko ni mwebwe muzi ukuri kutari uko abakora izo raporo bahimba.’’
Amasezerano Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa Muntu yashyizweho umukono ku itariki ya 10 Ukuboza 1948 nyuma y’Intambara ya 2 y’Isi, asinywa n’ibihugu 58 byari bigize inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, asinyirwa i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa. Aya masezerano agizwe n’ingingo 30, akaba yarahinduwe mu ndimi zirenga 500 kugira ngo amenyekane ku isi yose.
HIGIRO Adolphe