Uwari Konseye wa Mushirarungu yagaragaje icyasembuye ubwicanyi i Nyanza
Mu rubanza rwa Philippe Hategekimana rubera mu gihugu cy’u Bufaransa, mu buhamya bwa Israel Dusingizimana wari Konseye wa Segiteri Mushirarungu yagaragaje imbarutso y’iyicwa ry’Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyabisindu ndetse no muri za Komini byari bituranye. Uyu mugabo uriho urangiriza ibihano bye muri gereza kubera ibyaha bya jenoside yahamijwe, yabwiye Urukiko ko yari asanzwe azi…