Rwamucyo yashinjwe kuyobora ibikorwa byo gucukura no gushyingura Abatutsi
Umwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Rwamucyo wari umushoferi wa kateripilari mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yashinje Rwamucyo icyaha cyo kuyobora ibikorwa byo gucukura ibyobo no gushyingura abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Butare, akavuga ko nawe ari mu bakoranaga na Rwamucyo ariwe watangaga amategeko y’ibikorwa. Uwo mutangabuhamya avuga ko umunsi indege…

