Paris: Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15 n’ubushinjacyaha
Ubushinjacyaha mu rukiko rwa Rubanda I Paris,bwasabiye Muhayimana Claude, igifungo cy’imyaka 15 ku byaha akurikiranyweho by’ubufatanyacyaha n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye. Ubushinjacyaha bwatangarije abitabiriye urubanza ko uregwa asabirwa ibihano hakurikijwe uruhare rwe n’ibyo yakoze,aho bwagarutse ku mateka ya jenoside n’uko abatutsi bishwe guhera mu…