Mu karere ka Musanze umukino w’intoki wa basketball uragenda utera imbere mu bakiri bato. Izi mpano zari zarapfukiranwe zitangiye kugenda zigaragaza mu mashuri aho ngo abanyeshuri gukina binabafasha kuruhuka bakiga neza. N’abaterankunga batangiye kwegera bimwe mu bigo by’amashuri byatangije icyo gikorwa kugira ngo abana bamenye uwo mukino kandi bawutozwe bya kinyamwuga.
“Kera hano kw’ishuri nta bibuga by’imikino twagiraga bigatuma tubura aho twidagadurira nyuma y’amasomo, umunaniro ugasanga ni wose no gusubiramo amasomo bikatunanira bityo bikatuviramo gutsindwa.” Ubwo ni ubuhamya bwa bamwe mu banyeshuli bo Mu murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru biga ku rwunge rw’amashuri rwa Tero ( Groupe Scolaire Tero).Kuri iri shuli hari ikipe y’abakobwa imaze kwegukana by’urukurikirane ibikombe bitatu byo ku rwego rw’intara y’amajyaruguru mu marushanwa ahuza amashuli yisumbuye mu mukino w’amaboko wa Basketball.
Mwenedata Jean Paul ni umwalimu wa Sport ku rwunge rw’amashuli rwa Tero. Avuga ko mu mwaka wa 2009 agera kuri iri shuli ngo yitegereje asanga abana bo kuri iki kigo bafite imbaraga ku buryo yababobangamo abakinnyi b’ejo heza ba Basketball. Ati” Abana b’ino aha mu Kinigi bafite imbaraga zo gukina Basketball icyo baburaga gusa ni tekiniki( Technique)icyo nakoze rero mpageze ni ukubafasha kubereka uko Bastekball ikinwa neza ukoresheje izo mbaraga nababonagamo, ubundi bakisunga amayeri na za tekiniki zibafasha gutsinda.”
Mwendata Jean Paul avugako” abanyeshuli yatangiranye nabo bageze ahashimishije kubera ko kuva mu mwaka wa 2009 nta rushanwa na rimwe baritabira ngo bareke kuzana umwanya wa mbere.
Babona ari umukino uzabafasha ejo hazaza
Izadufasha na Manishimwe ni abakobwa biga mu mwaka wa 3 wisumbuye kuri Groupe Scolaire Tero, aba ngo nyuma y’amasomo cyangwa se mu masaha y’akaruhuko ntibabonaga aho bagaragariza impano biyumvagamo zo gukina umukino wa basketball. Ariko kuri ubu ngo aho bageze harabashimishije kandi bafite indoto nziza,Manishimwe yaragize ati” mfite Imyaka 17 Nkunda Bastekball cyane kandi ndashaka kuzaba umukinnyi wo ku rwego mpuzamahanga kugirango nzibesheho nka bariya bakinnyi njya numva kuri Radiyo bakomeye muri Basketball ku rwego rw’Isi”.
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Tero, Ayinkamiye Louise yemeza ko umubare w’abana bitabiriye imikino ku kigo cy’ishuli ayobora ushimishije, yaragize ati”iri shuri ryacu ryagiraga ikibuga kimwe gusa kinini, aho banyeshuli bakiniraga imikono yose, yaba ubute, agapira ku bahungu, kwiruka, gusimbuka …,ugasanga abanyeshuli ntibakina koko imikino yabo bakunda kandi mu bwisanzure, ibintu byabaga bibangamye rwose”. Nyuma yo kubona ko hari abana bafite impano ariko bakabura uko bayibyaza umusaruro iri shuri ryifashishije bamwe mu barimu baryigishaho banigeze nabo gukina Basketball babafasha gutegura ikibuga kihariye cyo gutorezaho uwo mukino. Umuyobozi w’ishuli avugako batangiranye abana 12 b’abakobwa batangira imyitozo yabafashije kwihugura kuri uwo mukino ari nako bitabira amarushanwa ategurirwa amashuli yo mu karere ka Musanze. Ubu uyu muyobozi ahamya ko umubare w’abana bakina n’abanyotewe no gukina wiyongereye ku buryo bugaragara nk’ubuyobozi bw’ikigo bukaba burimo kureba ko bwashaka ubushobozi bwo kwagura ibibuga.
Batangiye kubona abaterankunga
Shooting Touch ni umushinga w’abanyamerika watangiye gukorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2012 ukaba gamije guteza imbere imikino ya Basketball aho abana biga bafashwa guhugira mu mikino ibateza imbere ari nako iteza imbere agace batuyemo. Umuhuzabikorwa wa Shooting Touch mu Rwanda Lisanne Comeau aganira avuga ko mu bikorwa bakora harimo kubaka ibibuga bigezweho bikinirwaho Basketball, atanga ingero avuga ko nko mu Ntara y’i Burasirazuba bamaze kuhubaka ibibuga 5 ku mashuli anyuranye ari mu Karere ka Kayonza ndetse banafasha ako karere gutangiza shampiona ya Basketball ubu ikinwa n’amakipe 18 y’abana bari hagati y’imyaka 12-14 n’abandi bari hagati y’imyaka 15-18, ibi kandi ngo binagendana no guhugura abatoza b’ayo makipe y’abana ku buryo kuri ubu bamaze guhugura abatoza 15 bazakomeza gufasha aba bana kuzamura impano yabo.
Taliki ya 6/6/2016 Umushinga Shooting Touch wasuye urwunge rw’amashuli rwa Tero. Lisanne Comeau nyuma yo gusura iri shuri no kwirebera uburyo ryagerageje guteza imbere umukino wa Basketball cyane cyane ku bana b’abakobwa waryemereye inkunga. Lisanne ati” inkunga twemereye iri shuri ni ukuryubakira ikibuga kigezweho, aho tuzafatanya n’abakorerabushake bibumbiye mu muryango wa Peace Corps, nyuma y’ikibuga tuzabagenera n’umwalimu ubishoboye uzafatanya n’abandi kujya batoza aba bana bityo bakomeze bakuze impano bafite muri uyu mukino.” Akomeza avuga ko kuri ubu Intara y’amajyaruguru ariyo bahanze amaso kugira ngo abana baho bafite impano yo gukina umukino wa Basketball bafashwe kuyikuza no kuyiteza imbere.
Nizeyimana Elias