Ngororero : Igicumbi cy’umuco kirafasha kumenya ibya kera

Hashize umwaka ikigo cy’amashuri y’imyuga cya ESECOM (Ecole secondaire communautaire de Rucano) giherereye mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero, cyatangije igicumbi cy’umuco kirimo ibikoresho byifashishwaga n’abanyarwanda ba kera hagamijwe gufasha abanyeshuri biga ubukerarugendo ndetse n’abahagana kumenya ibyaranze umuco w’abanyarwanda. Ngabomanzi Jackson umunyeshuri wiga mu mwaka wa 6 mu ishami ry’ubukerarugendo ari nawe ushinzwe…

Read more

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri ku isi mu myiyerekano ya Taekwondo

Abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda mu mikino y’imyiyerekano ya Taekwondo, yabereye muri korea kuwa 6/12/2017 bitwaye neza begukana umudali w’umuringa (silver). Ni mu irushanwa ryitwa Ambassador’s cup world championship, ryahuje ibihugu 96 biturutse ku migabane itandukanye y’isi, 25 akaba aribyo bahatanye ku mukino wa nyuma. Ikipe y’abanyarwanda yari igizwe n’abakinnyi babiri aribo Mbonigaba Boniface wahagarariye…

Read more

Intwaramihigo zifasha mu kugeza nk’”Uwikorera” mu baturage zahawe ishimwe

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahembye abantu biswe intwaramihigo bayifasha kugeza no kumenyekanisha gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu baturage hirya no hino mu gihugu. Ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bikorwa buri myaka ibiri na RGB bigaragaza ko icy’imitangire ya serivisi mu Rwanda cyakomeje kuza inyuma y’ibindi mu myaka itanu ishize. Mu bipimo by’imiyoborere bya 2016, icy’imitangire ya serivisi…

Read more

Musanze: Baratozwa gukina basketball bakiri bato

Mu karere ka Musanze umukino w’intoki wa basketball uragenda utera imbere mu bakiri bato. Izi mpano zari zarapfukiranwe zitangiye kugenda zigaragaza mu mashuri aho ngo abanyeshuri gukina binabafasha kuruhuka bakiga neza. N’abaterankunga batangiye kwegera bimwe mu bigo by’amashuri byatangije icyo gikorwa kugira ngo abana bamenye uwo mukino kandi bawutozwe bya kinyamwuga. “Kera hano kw’ishuri nta…

Read more

Ahantu hafite amazina y’amahanga haramenyerewe mu miyoborere y’intara y’Uburasirazuba

Kumva amazina y’ahantu atari amanyarwanda mu ntara y’iburasirazuba si igitangaza. Amwe yamaze no kwinjira mu mazina akoreshwa mu miyoborere. Gusa bene izo nyito zifite aho zihurira n’amateka y’aho hantu. Mu ntara zose z’u Rwanda hari imisozi ifite amazina y’amahanga, ariko imyinshi muri yo ntiyinjizwa mu nyito z’imiyoborere y’inzego z’ibanze. Mu ntara y’Uburasirazuba ho, nta pfunwe…

Read more

Cricket yinjije umunyarwanda wa mbere mu guca agahigo ku isi

Eric Dusingizimana, umugabo w’imyaka 29 abaye umunyarwanda wa mbere winjiye mu gitabo Guiness World Records nyuma yo kumara amasaha 51 atera agapira ka Cricket ataruhutse. . Eric, Eric, Eric!!! Ngiyo inyikirizo yaririmbwaga n’abantu benshi kuri sitade ntoya y’I Remera ahagana saa tanu n’iminota icumi, ubwo umunyarwanda Eric Dusingizimana yerekezaga ku guca agahigo ku rwego rw’isi…

Read more