Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2023, abasirikare barinda Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, bafunze amayira yose agana iwe. Ubu uyu perezida ngo aracyari mu biganiro n’abo basirikare.
Nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique, abasirikare barinda Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, uyu munsi bazindutse bafunze inzira zose zigana iwe ku buryo na Perezida ubwe atabasha gusohoka. Amakuru amwe yavugaga ko ari igikorwa kigamije kumuhirika ku butegetsi (Kudeta).
Jeune Afrique ikomeza ivuga ko umubare w’abasirikare bari muri iki gikorwa utazwi neza. Gusa, ngo hari umuyobozi ukorana bya hafi na perezidansi ya Niger watangaje ko Perezida Bazoum ‘’ari muzima kandi ameze neza’’, akaba akiri mu biganiro n’abo basirikare kugira ngo ibintu bisubire mu buryo.

Mohamed Bazoum bihwihwiswa ko yakorewe Kudeta (Ifoto: Interineti)
Mu gitondo ahagana saa mbiri n’igice ku isaha yo muri Niger, ngo umutuzo wari wagarutse ariko hakiri urujijo ku byabaye, nk’uko byatangajwe n’umwe mu basirikare b’igihugu, akaba yanongeyeho ko nta masasu yavuze muri icyo gikorwa.
Si ubwa mbere igisirikare gihangaye ubuyobozi bwa Niger, dore ko tariki ya 31 Werurwe 2021 nanone abasirikare bari bagerageje guhirika Perezida ucyuye igihe Mahamadou Issoufou ubwo haburaga iminsi 2 ngo himikwe uwamusimbuye, Mohamed Bazoum.
Abasirikare barinda Perezida Bazoum bayoborwa na Gen Omar Tchiani, uyu akaba yari asanzwe afite n’iyo mirimo ku bwa Perezida Mahamadou Issoufou. Hari amakuru avuga ko Bazoum yari muri gahunda yo kumukura kuri iyo mirimo.
Niger ni kimwe mu bihugu bya Sahel bisigaye biyobowe n’abasivile, mu gihe ibindi bihugu baturanye bya Mali na Burukinafaso biyobowe n’abasirikare bafashe ubutegetsi bakoze kudeta. Kimwe na bagenzi be ba Mali Ibrahim Boubacar, na Roch Marc Christian Kaboré wa Burukinafaso bahiritswe ku butegetsi tariki ya 18 Kanama 2020 no ku ya 24 Mutarama 2022, igihugu cya Niger kiyobowe na Mohamed Bazoum gifite ikibazo gikomeye cy’umutekano.
HIGIRO Adolphe