Dr Eugene Rwamucyo ashinjwa gukora ibyaha bya jenoside birimo guhamba imibiri y’abatutsi mu byobo yari yaracukuje, mu cyahoze ari perefegitura ya Butare, ariko we akiregura avuga ko yabikoraga mu rwego rw’ubuzima kugira ngo imibiri itangirika cyane ko byari mu gihe cy’imvura; ikaba yateza indwara abakiri bazima. Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye bo bahamya ko nta bumuntu yari afite kuko yabikoraga bunyamaswa kandi atavanguraga abashizemo umwuka n’abagihumeka.
Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Gishamvu basaba ko Rwamucyo yareka kwigira umuntu mwiza ayobya urukiko kuko ibyo avuga ko byari ibikorwa byiza byo kurengera ubuzima bw’abantu bo babifata nko kubashinyagurira,bakanahamya ko nta bumuntu bwari burimo ahubwo byari ubunyamaswa. Umwe mu barokotse avuga ko ubumuntu ari ugushyingura mu cyubahiro.
Yagize ati : “ ibikorwa yakoze nta bumuntu burimo. Ubumuntu ni bwa bundi uvuga uti abapfuye nyine bashyinguwe neza mu icyubahiro. Nubwo atari kubona uwo mwanya wo kubashyingura neza ariko yari kubanza kwibaza ati ese ni abapfuye batagihumeka ngiye gushyingura? Akanirebeshamo cyangwa akagira uko atega amatwi kuko harimo amajwi y’imiborogo y’abataranogoka. Ariko habayeho guhindamurana byose nk’uyora ibishingwe.”
Akomeza avuga ko ibyo Rwamucyo yakoze harimo gushinyagura no gupfobya. Yagize ati: “harimo ipfobya kumva ko umuntu nta gaciro aba afite kandi iyo arimo abihakana nabyo, twumva mbese muri twe iyaba twari dufite nk’ubushobozi ngo twivuganire amaso ku maso twamubwira tuti ibi ko byagendaga gutya wagiye ubiha agaciro. Nabyo biradushengura rero.”
Hari undi warokokeye i Gishamvu we uvuga ko nkuko Dr Rwamucyo yari umuganga yari gutoranya abari bashizemo umwuka n’abagihumeka akajya kubavura.
Yagize ati: “ibyo Rwamucyo avuga ntabwo ari ukuri ni ukubeshya, kuko yari umuntu ushinzwe ubuzima ariko iyo aza kubikurikirana neza yari kubanza agatoranya bamwe bari bazima bari barimo turabizi, akabavanamo, harimo abari bakomeretse, harimo n’abandi bari batarakomereka, abo bakomeretse akabashyira ku ruhande yari umuvuzi akaba yabafasha akanabavura. Njye ndumva nta butabazi yagize kuko nubwo yavugaga ko akiza rubanda, abaturage bari bahari kugira ngo bahumeke neza cyangwa se bitabagiraho ingaruka ariko nta kizima nabona yakoze cy’ubutabazi bwo gutabara abo bantu bari bakirimo ari bazima.
Uyu warokotse avuga ko akomeretswa n’ibyo Rwamucyo yiregura avuga ko yafashaga abantu.
Yagize ati: “ibyo bintu birankomeretsa cyane na bagenzi banjye, noneho hari ikintu agira cyo kuvuga ngo bwari ubumuntu njyewe nagize. Icyo kintu kirankomeretsa cyane ntabwo ari ubumuntu yagize ahubwo ni ubugome bw’indengakamere kuko iyo aza kuba ari ubumuntu yari kugira bamwe na bamwe bari bakiri bazima yari gukuramo akabashyira ahantu natwe tukababona. Binsubiza inyuma kuko nkubu hari igihe numva umutwe undiye cyane n’igifu kikandya nkumva ntibigarukiye hafi aho.”
Akomeza asaba Dr Rwamucyo kureka gukomeretsa abanyarwanda. Yagize ati: “Rwamucyo ntabwo akwiye gukomeretsa abanyarwanda avuga ko ibyo yakoze bwari ubumuntu, sibyo byari ubusimba. Natugeze aho ibyo yadukoreye birahagije.
Urubanza mu bujurire rwa Dr Eugene Rwamucyo rwatangiye kuwa 9 Kamena rukaba ruteganijwe gusoza kuwa 16 Nyakanga 2026. Urubanza ruheruka rwabaye mu mwaka wa 2024, aho yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 27, ahamijwe ibyaha birimo icyaha cya jenoside, icyaha cyo gucura umugambi wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muntu. Gusa we ibyo byaha byose arabihakana akavuga go ibyo bamushinja byo gushyingura abatutsi mu byobo byari mu nyungu z’ubuzima nta bundi bugome yari agambiriye.
Yvette Musabyemariya






