Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bo mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye, banyuzwe n’igihano Dr Eugène Rwamucyo yahawe ariko ngo kuri bo bari kucyongera kubwo kunaniza inkiko.
Kuri uyu wa Kabiri, ubwo abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye bari mu muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PAX PRESS, basuraga abaturage bo mu kagari ka Nyumba Umurenge wa Gishamvu, bari mu nteko y’abaturage, bavuze ko bishimiye kandi banyuzwe n’igihano Dr Eugene Rwamucyo yahawe, gusa ngo yananije inkiko nabyo yagombaga kubihanirwa.
Rutazigwa Gerard, Perezida wa Ibuka mu murenge wa Gishamvu, avuga ko bashimye ko Rwamucyo yakurikiranywe n’ubutabera ndetse akanahanirwa ibyaha yakoze. Yongeraho ko nubwo bashimye igihano yahawe cyagombaga kwiyongera kuko yaruhije ubucamanza.
Yagize ati: “twebwe akijurira twumvaga ko nubwo ajuriye n’ubundi azatsindwa. Kuko ibyamutsindanga ntaho byari byagiye ahubwo twumvaga naramuka atsinzwe bari bwongere igihano”. Akomeza avuga ko kuba igihano cyagarutse ari cya cyindi yahawe bwa mbere babyakiriye, ariko ko bumvaga ko naramuka atsinzwe kuko aruhije ubucamanza yagombaga gufatirwa n’ibindi bihano birenze byiyongereyeho.
Perezida wa Ibuka avuga ko kujurira kwe bitabatunguye kuko basanzwe bazi ko byemewe kandi ari uburenganzira bw’umuburanyi, ati “ahubwo twumvaga ko kujurira kwe ahubwo hashobora kuboneka n’ibindi bimenyetso byongera ibya mbere ku buryo yahabwa igihano cyisumbuyeho.”
Nubwo Gérard Rutazigwa avuga ibi, yongeraho ko we n’abandi barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo muri Gishamvu bishimiye ko Rwamucyo yafashwe agakurikiranwa n’ubutabera ndetse akaba yarahawe igihano ku byaha yakoze. Kuri bo ubutabera bwarabonetse ndetse Rwamucyo narangiza igihano cye biteguye kumwakira muri sosiyete nk’abandi banyarwanda bose.
Urubanza rw’ubujurire rwa Rwamucyo rwaberaga mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, rwari rwatangiye kuwa 9 Kamena, rupfundikirwa kuwa 17 Nyakanga 2026 ahamijwe kuba mu mugambi wo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside hamwe n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu. Akatirwa igifungo cy’imyaka 27 nk’uko byari byagenze mu rukiko rwa mbere.
Yvette Musabyemariya







