Kudakurikirana imicungire ya koperative zabo bituma ziyoborwa uko abayobozi bazo babishaka

Itegeko rigenga koperative mu Rwanda rigena uburyo zishingwa, zicungwa ndetse n’inshingano n’uburenganzira bw’abanyamuryango bazo. Gusa, hari bamwe mu banyamuryango bazo bigira ba ‘’ntibindeba’’ bagaharira imicungire yazo abayobozi, n’abagerageje gusobanuza ibitagenda bagafatirwa ibihano bikakaye kandi ari uburenganzira bwabo. Imwe mu ngaruka z’iyo mikorere ni uguhomba bishobora no kuvamo gusenyuka burundu. Gahunda ya Leta y’u Rwanda ni…

Read more

Bugesera: Gufatira ibihingwa ubwishingizi bifasha guhangana n’ibiza

Bamwe mu bahinzi bahinga imiteja bo mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba baravuga ko gufatira ibihingwa ubwishingizi muri gahunda ya leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yiswe “Tekana urishingiwe Muhinzi-Mworozi’’ bizabafasha guhangana n’ibiza bibangiriza imyaka bikabatera ibihombo. Niyodushima Dieudonné na mugenzi we bafite kampani zihinga imiteja mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima mu ntara…

Read more

Burera: Abahinzi barasaba kugira uruhare rufatika mu mihigo

Bamwe mu bahinzi bo mu mirenge y’akarere ka Burera gaherereye mu ntara y’amajyaruguru, bavuga ko kutagira uruhare mu gutegura imihigo y’ubuhinzi bituma batabona umusaruro uhagije. Bavuga ko gahunda ijyanye n’ubuhinzi yajya ibanza kugirwamo uruhare n’abayikora aho kuva mu nzego zo hejuru ijya hasi. Byatangajwe kuwa 04 Werurwe 2022 mu kiganiro “Urubuga rw’abaturage n’abayobozi” cyateguwe ku…

Read more

Amanyanga mu ikoreshwa ry’amafaranga ya SDF aca intege urubyiruko

Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’isi, haje umushinga w’ikigega SDF (Skills Development Funds) ugamije gufasha urubyiruko kwimenyereza umwuga bigira ku murimo. Ibigo byakira urubyiruko bivuga ko bigenda neza, nyamara bamwe mu rubyiruko batabyitabira: abanyeshuri ba baringa, kudahabwa ibyateganijwe, ruswa mu gutera inkunga imishinga; ni bimwe mu bica intege iyi gahunda. Muri iyi…

Read more

Gukoresha ifumbire y’imborera bibungabunga ibidukikije

Bamwe mu bahinzi bo mu turere dutandukanye bavuga ko gukoresha ifumbire y’imborera mu buhinzi bakora bifasha mu kubungabunga ibidukikije. Ibi babitangaje ku wa 16 ukuboza 2021 mu muhango wo guhemba abahinzi bitwaye neza kurusha abandi muri ubwo buhinzi. Mukamurara Kajabo Théodette utuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama ahinga imboga, ubunyobwa, ibishyimo n’ibigori.…

Read more