Afurika yunze ubumwe irashaka kwihaza ku ngengo y’imali
Ibihugu bya Afurika byanzuye ko kuva mu mwaka utaha bizajya byishakamo 100% by’ingengo y’imari y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Ni mu nama y’uwo muryango iri kubera i Kigali ku nshuro yayo ya 27. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda Claver Gatete, Taliki ya 16/7/2016 yaganiriye n’abanyamakuru bitabiriya iriya nama ababwira ko mu nama bagiranye nka ba…