Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, avuga ko inama mpuzamahanga kuri jenoside iri kubera mu Rwanda ishobora kugira icyo ihindura ku bihugu bidashaka kohereza mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi n’ibikibigendamo gahoro.
Yabitangarije i Kigali, ahateraniye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ihuje abantu batandukanye baturutse hirya no ku Isi bafite aho bahuriye n’ubutabera, “Inama ku butabera kuri jenoside yakorewe abatutsi”, harebwa aho ibintu bigeze nyuma y’imyaka isaga 25 u Rwanda ruri mu rugendo rw’ubutabera bwo guhana abakekwaho icyo cyaha . Iyi nama iri kubera I Kigali, ariko inakurikiranwa n’abandi bantu batandukanye bateraniye hirya no hino ku Isi yateguwe n’umushinga RCN Justice et Democratie, n’abandi barimo, Pax Press, umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro na Leta y’u Rwanda.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Bwana Faustin Nteziryayo avuga ko muri iyi nama hazabaho umwanya wo kugaragaza uko u Rwanda rukoresheje inkiko gacaca zarufashije guhangana n’ibibazo byo gucira imanza abantu benshi kandi mu gihe giciriritse.”
Yungamo ko iyi nama ishobora guhindura bamwe badaha agaciro ibyo gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside bakihishe mu bihugu byabo. Ati “ Ni ubukangurambaga bukorwa ngo abantu babyumve bakurikirane abakekwaho kugira uruhare muri jenoside, n’abaseta ibirenge bashobora kubyumva nabo bagahindura icyemezo cyabo.”
Akomeza avuga ko iyi nama yatanga umusaruro wo kuganira no kureba intambwe bateye bityo bagafata icyerekezo kubera impamvu zitandukanye yagaragaje. Ati “Icyaha cya jenoside ntigisaza kandi abayikoze ntabwo bose barakurikiranwa, ni ukuvuga ngo haba n’ingamba zo kuvuga ngo ese ababa basigaye gukurikiranwa, bakurikiranwa gute mu rwego rw’ibihugu bibacumbikiye, ariko no mu rwego rwo kuba babohereza bagacirwa imanza mu Rwanda nkuko ibihugu bimwe byatangiye kubikora”
Akomeza avuga ko hakiriho imbogamizi zituma ubutabera budatangwa uko bikwiye. Aho avuga ko igikomeye cya mbere ari ibihugu bimwe biseta ibirenge mu gukurikirana abari ku butaka bwabo, nyamara icyaha cya jenoside ari icyaha kirimbuzi, bityo akagaragaza ko uburyo bushyirwaho buba bukwiye kujyana n’uko icyaha kimeze.
Muri rusange ngo hari ubufatanye asaba ko bwakwiyongera hagamijwe ko abakekwa urwo ruhare batarafatwa bakurikiranwa. Ubwo bufatanye burimo ubwo ibihugu bigirana mu rwego rw’imibanire(diplomatie), mu rwego rwo guhana amakuru ngo hagire ibikorwa.”
Asoza avuga ko ari inzira ndende ikomeye buri wese asabwa gukomeza kuko icyaha cya jenoside kidasaza.
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen avuga ko igihugu cye cyaciriye imanza bamwe mu bacyekwagaho, intambwe avuga ko ari ingenzi kuko yari igamije kugeza ukuri ku bahohotewe, kandi ikabaha icyizere ko ibyaha nk’ibyo abantu bagomba kubihurwa.
Umurungi Providence, uhagarariye ishami ry’ubutabera mpuzamahanga n’ubufatanye mu by’amategeko muri Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda avuga ko hari benshi basize bakoze jenoside mu Rwanda bagahungira mu bindi bihugu, abo rero ngo hari ibikorwa ngo bakurikiranwe, harimo abaciriwe imanza n’urukiko mpuzamhanga rwashyiriweho u Rwanda ndetse n’ishami ryarusimbuye. Hari kandi ubufatanye bw’u Rwanda n’inzego z’ubutabera bw’ibihugu abo bantu babarizwamo.
Kuva mu 1998 kugeza uyu munsi u Rwanda rumaze kohereza mu bihugu bisaga 38, impapuro zisaba itabwa muri yombi abantu 1149.
Hari bimwe mu bihugu byahisemo gucira imanza abafatwa birimo u Bubiligi, Canada, U Bufaransa n’u Buholande, ku buryo abagera kuri 21 byamaze kubacira imanza. Hari kandi ibihugu bimaze kohereza mu Rwanda abagera kuri 22 mu gihe ubufatanye ko bose bafatwa ngo bukomeje.
Ntakirutimana Deus