Urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel bitaga Bomboko ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rugeze ku munsi warwo wa 7, aho ruri kubera mu Rukiko rwa rubanda i Buruseli mu Bubiligi.Uyu ni Umunyarwanda w’imyaka 65 uba mu Bubiligi, ariko ibyaha ashinjwa ngo yaba yarabikoreye i Kigali mu Rwanda, ahazwi nko mu Gakinjiro aho yari afite igaraji ritwaga AMGAR.
Ubwo bahabwaga ijambo ejo ku wa kabiri tariki ya 17 Mata 2024, itsinda ry’abahanga mu mategeko bakoze iperereza ku byaha Nkunduwimye ashinjwa, bavuze ko basanze mu gihe cya jenoside Bomboko yaricaga agakiza mu 1994. Aba bahanga b’Ababiligi bavuze ko bamaze imyaka 10 bamukoraho iperereza, basanga yaragize uruhare muri jenoside ndetse no mu bikorwa byo gufata ku ngufu byakorerwaga aho yari afite igaraje ryitwa AMGAR ryabaga mu Gakinjiro ka Nyarugenge.
Iryo tsinda rivuga ko nko muri Nzeli 2009 ryaje i Kigali riganira n’abantu bagera ku 10 bahamya ko Nkunduwimye yari mu bayobozi b’Interahamwe, akaba yarahaga ibikoresho Interahamwe ndetse akazitegeka kwica Abatutsi.
Ibyavuye muri iryo perereza ngo babihuje n’ibyavuye mu ryakozwe n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha, kuko bose bahamije ko kuri AMGAR ari ho hari ibiro bikuru by’Interahamwe kandi ari ho hicirwaga Abatutsi bakajugunywa mu byobo rusange byari hafi aho muri icyo kibanza. Amazina y’abagore n’abakobwa bahafatiwe ku ngufu yasomewe Nkunduwimye aho mu rukiko.
Iryo tsinda ryakoze iperereza ryavuze ko ubwicanyi bwakorerwaga muri AMGAR byabaga buhagarariwe na Georges Rutaganda afatanyije na Zuzu wari ushinzwe urubyiruko rw’Interahamwe.
Iryo tsinda ryakomeje rigaragaraza ko muri iryo garaje ari ho hari ububiko bw’ibyasahuwe hirya no hino, hakaba n’ububiko bw’intwaro z’Interahamwe. Ryakomeje rivuga ko ryahawe ubuhamya na Paul Rusesabagina ko yiboneye Nkunduwimye yambaye imyenda ya gisirikare afite n’imbunda, ari kumwe na Georges Rutaganda wari Visi perezida w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu.
Ku wa gatatu tariki ya 17 Mata harakurikiranwa ubuhamya bw’abaganga b’indwara zo mu mutwe basuzumye Nkunduwimye kugira ngo bagaragaze uko ubuzima bwe bwifashe muri iyi minsi kugira ngo bamenye niba yakomeza kuburana.
HIGIRO Adolphe