Mu rubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye uzwi ku izina rya Bomboko rukomeje kubera mu gihugu
cy’u Bubiligi, umwe mu batangabuhamya bumviswe n’urukiko ni Col Laurent Rutayisire wigeze kuba mu buyobozi bwa jandarumori mbere ya jenoside.
Mu buhamya bwe, Col Rutayisire yagaragaje ko indege y’uwahoze ari Perezida w;u Rwanda Habyarimana ikimara guhanurwa yari muri Kigali, ibyemezo bifatwa na Col. Théonetse Bagosora cyane cyane ibya gisirikare. Cyakora ngo amaze kubona ko ibintu bitoroshye, yahisemo kujyana abana be i Gitwe. Yagaragaje kandi ko yajyanye na bamwe mu bajandarume bamurindaga kugira ngo abone uko anyura kuri za bariyeri, ahita yerekeza ku Gikongoro aho yaje gukurwa n’ingabo z’Abafaransa anyura mu Burundi mbere yo kujya muri Kenya.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko yabonye Nkunduwimye mu gitero bagabye [Nkunduwimye na bagenzi be] bashaka kwica umuryango wari utuye mu Kiyovu, ari kumwe na Georges Rutaganda ariko Col. Rutayisire abasha kuwutabara ntiwicwa. Yagaragaje ko nk’umuntu wakoraga mu buyobozi bukuru bwa Jandarumori yamenyega amakuru menshi, cyane ko Bomboko bari baziranye na mbere.
Col Laurent Rutayisire yavuze ko Kajuga Robert na Rutaganda ari bo bari ku isonga, bakagira n’abo barimo Emmanuel Nkunduwimye (Bomboko), ariko igihe cyose yamubonaga yabaga ari kumwe n’abandi. Col Rutayisire yagaragaje ko yari azi Bomboko kuva mu 1992 kandi ko yari umuntu ufite imyitwarire myiza, ati “Sinzi icyaje kumuhindura ku buryo yitabira Jenoside yakorewe Abatutsi no kugendana n’abayobozi bakuru b’Interahamwe”.
Yagaragaje ko Jenoside itangiye Abatutsi batangiye kurebwa nabi mu gihugu bitewe n’uko umugambi wo kubarimbura wari umaze igihe utegurwa ku buryo n’abatarahise bicwa ako kanya bari bazi ko igihe nikigera bazicwa. Uyu mutangabuhamya wahoze akomeye mu ngabo za kera cyakora akaza gusa n’utumvikana n’ubutegetsi bwariho, yabwiye Urukiko ko nawe iyo atagenda kare yashoboraga kwicwa. Ati “Abicaga bari Interahamwe n’ingabo za Leta, kandi bakica Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe na Leta yariho. Nanjye nashoboraga kwicwa kuko ntemeranyaga na politiki yariho icyo gihe”.
Abahagarariye abaregera indishyi banyuzwe n’ubuhamya bwe kuko we nk’umwe mu bajandarume bakuru kandi akaba yari ashinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu, yerekanye ko jenoside yateguwe kandi anerekana ko bamwe mu bari bagize umutwe wa jandarumori bagize uruhare muri Jenoside, anavuga bimwe mu bikorwa bya Emmanuel Nkunduwimye.
Emmanuel Nkunduwimye akurikiranyweho ibyaha bya jenoside, ibyaha byo mu ntambara, gufata abagore ku ngufu no kugambirira kwica (tentative de meurtre). Ibi byose bikaba bivugwa ko yabikoreye ahahoze inyubako ya AMGAR yari afitemo igaraji. Urubanza rwe rwatangiye taliki ya 8 Mata bikaba biteganyijwe ko ruzarangira mu ntangiriro za Kamena 2004.
Higiro Adolphe