Kuko Konseye BWANACYEYE François atari agifite ubushobozi bwo kuyobora kubera izabukuru, mu gihe cya jenoside Dr Sosthene Munyemana yahagaritse kuvura ahitamo kuyobora Segiteri ya Tumba, afata inshingano zo gukemura ibibazo by’Abatutsi biyitaga Abahutu nk’uko byavugiwe mu buhamya bwatanzwe rubanza rwe.
Umutangabuhamya wagaragaye mu ruhande rw’abashinja Dr Munyemana, mu rubanza akurikiranyweho gukora ibyaha bya jenoside, mu cyahoze ari Segiteri ya Tumba ,komini ya Ngoma, perefegitura ya Butare, amuvuga nk’uwari usanzwe amuzi koko ndetse ko yigeze no gukora akazi ko kubaka mu rugo rwe. Kuba rero yatanga ubuhamya kuri Dr Munyemana, ngo ntabwo yamwitiranya cyangwa ngo amwibeshyeho, cyane ko hari byinshi yibuka mu mabwiriza yabahaye mu gihe jenoside yakorewe abatutsi yarimo gukorwa. Uyu mutangabuhamya ati: “hari ubwo twagiye kureba Munyemana, hari umuntu wavugaga ko ari umuhutu nyamara abandi batabyemera. Munyemana yavuze ko abanza akohereza ubutumwa (message) iwabo w’uwo muntu bakavuga ubwoko bwe, akabona kumufataho umwanzuro kuko aho yavugaga akomoka hari nko muri birometero 20 uvuye i Tumba”.
Kimwe n’abandi kandi batanze ubuhamya muri uru rubanza, bagiye bagaruka ku kuba Dr Sosthene MUNYEMANA wari usanzwe azwiho kuvura ababyeyi, mu gihe cya jenoside yarabifashije hasi agahitamo kujya gutanga umusanzu mu buyobozi bwa Segiteri ya Tumba, aho yari afite n’ububasha bwo gufunga abahigwaga. “….kubera ko umuyobozi wa Segiteri, Bwanacyeye Francois, yari akuze, ntabwo yabashaga gukemura ibibazo byari bihari. Bamukuyeho bashyiraho Munyemana ngo ari we uyobora komite yagombaga gukemura ibibazo byose byari mu bahutu n’abatutsi muri Segiteri…”. Uyu ni umwe mu batanze ubuhamya akaniyemerera ko nawe yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu gihe cya jenoside.
Uretse kandi kuba Dr Munyemana yarakemuraga ibibazo bishingiye ku kumenya umwimerere w’amoko y’ababaga bashidikanywaho, ngo yatanze n’umurongo ku bijyanye no kwica abantu bakuru gusa bagasigaza abana ndetse no kudasenya amazu y’ababaga bishwe. Uyu mutangabuhamya ati: “….twabonaga imirambo y’ababyeyi ariko ntitubone iy’abana babo, Munyemana atubwira ko abo bana bazaba abakozi bacu.Twari twaranatangiye gusenya amazu ariko aratubuza ngo abo bana bazajya bayaturamo baragiye inka zacu”.
Ibiro bya Segiteri yabihinduye gereza
Mu buhamya bunyuranye bwatanzwe muri uru rubanza, bwibanze ku kuba Dr Sosthene MUNYEMANA yarafashe imfunguzo za Segiteri ya Tumba kuva ku wa 24 Mata 1994, agatangira kuyifungiramo Abatutsi bahungaga ubwicanyi baturutse imihanda inyuranye. Gusa ngo bose mu bahahungiye nta numwe wamenyewe irengero uretse uwitwa Kageruka wabashije kurokoka.
Habincuti Saveri ati: “Bigeze kutubwira ko abahishe abantu babazana kuri Segiteri. Twarabatwaye Munyemana yari ahagaze aho afite imfunguzo nk’eshatu. Bicaje abantu aho hasi ariko twebwe batubwira ko twaba tugiye ngo bagiye kubanza kubahugura uko bazasubizwa mu buzima busanzwe. Jyewe icyo mushinja gusa ni kimwe: ni abantu twahazanye bakahabafungira ariko twagaruka ntibabaduhe ntitunamenye irengero ryabo”.
Kubwa Dr Sosthene MUNYEMANA, agaragaza ko ibyo ashinjwa gufungira abantu mu nzu mberabyombi ya Segiteri ya Tumba ndetse nyuma bakanicwa, atari wo mugambi yari afite. Ashingiye kubyo yari yavuganye na konseye Bwanacyeye, yisobanura agira ati “Twagombaga kuhabashyira nk’ahantu ho guhungishirizwa ubwicanyi”. Gusa ngo kuba yarafungaga agatwara imfunguzo ntibyari ukubakumira ngo badatoroka, ahubwo byari ukubacungira umutekano cyane cyane ko bari bafite imbaraga nke. Ati: “Nakoze ibyo nari navuganye na Bwanakeye, ko tubashyira muri Segiteri. Sinigeze ntekereza kuvuga ngo nshobora kuza kubafungurira bakigendera (kuko bari banizanye), ariko kandi banashoboraga gusubira aho bari bihishe kandi bahavuye bagaragaza intege nke”.
Kuri we ndetse na konseye Bwanacyeye, ngo ntibyari bikwiye ko izo mpunzi zitinzwa muri Segiteri kuko ngo zashoboraga kugirirwa nabi,ati: “Ku wa 23 Mata mfungura segiteri ninjijemo abantu ariko nabisabwe na Bwanacyeye kandi kwari ukubatabara”. Nyamara abatangabuhamya bo bavuga ko abashyizwe muri segiteri barenga 60 bose bishwe kandi ko ntawe Dr Munyemana yakijije.
Asubiza ku kibazo yari abajijwe n’ubushinjacyaha bwamubazaga niba hari icyo azi ku bantu bavanwaga mubo yemera ubwe ko yacumbikiye muri Segiteri bakaza kujyanwa kwicirwa ahazwi nko kwa Karanganwa, Dr Sosthene Munyemana yarirenze ararahira ko ntabo yabonye. Ati: “Ntabwo nigeze mvuga ko ntabonaga abagenda, gusa abo ntabonye ni abajyanwaga kwicwa”.
Sosthene MUNYEMANA yavutse mu 1955 mu cyahoze ari komini Musambira, Perefegitura ya Gitarama, akaba yari inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abagore ndetse n’umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda i Butare. Kuva mu mpera za Kamena 1994 yahungiye mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yaje gukora mu nzego z’ubuzima. Biteganyijwe ko Urukiko rwa rubanda mu Bufaransa rumufatira umwanzuro ku gihano cy’imyaka 30 yasabiwe n’Ubushinjacyaha.
Mucyo Pascal