Ni mu rubanza rumaze ukwezi rubera mu Rukiko rwa rubanda ruherereye i Paris mu Bufaransa, ahaburaniraga Dr. Munyemana Sosthène w’imyaka 68 ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko mu murenge wa Tumba uherereye mu karere ka Huye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare. Mbere yo guhungira mu Bufaransa muri Kamena 1994, yari umuganga w’indwara z’abagore mu Bitaro bya Kaminuza i Butare.
Ni saa munani n’iminota 10 ku isaha y’i Paris, ni saa cyenda n’iminota 10 i Kigali mu Rwanda, ku wa gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023. Si aho gusa, no mu gitondo cyo ku wa mbere w’icyumweru gikurikiraho, tariki ya 18, mu rukiko, abicaye bose amaso bayahanze ahantu kamwe: ahicara ubushinjacyaha, ari nabwo bwahawe ijambo ngo busabire igihano Dr. Munyemana Sosthène wari umaze iminsi 31 aburana kubera ibyaha akurikiranyweho bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Abari muri icyo cyumba cy’urukiko ni Perezida w’urukiko n’abacamanza, inyangamugayo, abahagarariye ababuranira indishyi, abanyamakuru, umugore wa Munyemana n’abamuherekeje ndetse n’ababashije kwinjira mu cyumba cy’urukiko aho ubushinjacyaha bugiye gusabira igihano Dr Sosthène Munyemana.
Nyuma yo gusobanura uko jenoside yagenze mu Rwanda by’umwihariko muri Butare, kugaragaza uruhare rwa Dr. Munyemana muri jenoside, uko yireguye n’uko urubanza rwagenze muri rusange, Umushinjacyaha mukuru Sophie HAVARD amusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 30.
Dr. Munyeamana Sosthène ashinjwa kugira uruhare muri jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha mu cyaha cya jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Mu bishimangira ibyo byaha byatumye asabirwa kiriya gihano, umushinjacyaha mukuru yagarutse ku ibaruwa yo ku wa 16 Mata 1994 yasinyweho na Dr. Munyemana n’abandi banyabwenge babaga muri MDR bigisha no muri Kaminuza y’u Rwanda aho bagaragazaga ko bashimira ingabo z’u Rwanda, basaba Loni kongera manda ya MINUAR kandi ko bashyigikiye guverinoma y’Abatabazi yari iyobowe na Jean Kambanda wavuzwe cyane mu rubanza ko yari inshuti ye. Yaje (Kambanda) no gushimira abanditse iriya baruwa mu ijambo yavugiye muri Kaminuza y’u Rwanda, tariki ya 17 Gicurasi 1994.
Iyo baruwa yasomwe kuri Radio Rwanda ku itariki ya 19 Mata 1994. Umushinjacyaha kandi yatanze ibimenyetso bigaragaza ko yagize uruhare mu nama zitegura jenoside no gutera inkunga abayiteguraga.
Mu byavuzwe kandi harimo n’uko Munyemana yatunze urufunguzo rwa segiteri ya Tumba, akaba yarafunguriraga Abatutsi babaga bahahungiye, nyamara bakaba barishwe bakajugunywa mu byobo bitandukanye birimo n’icyamamaye cyabaga iruhande rwa segiteri iruhande rwo kwa Karanganwa. Mu kuburana kwe, Munyemana yavugaze ko yabakinguriraga ngo babone aho bihisha, ndetse ko abishwe atari we wabafunguriye!
Muri uru rubanza, abatanze ubuhamya barenga 200 barimo n’abavuye mu Rwanda bakabutangira mu rukiko. Hagiye kandi hitabazwa impuguke zitandukanye zirimo abahanga mu mateka cyane cyane ay’u Rwanda, impuguke mu buzima bwo mu mutwe zanabonanye na Dr. Munyemana kugira ngo zirebe niba ubuzima bwe bumwemerera kuburana (Zasanze nta kibazo afite cyabimubuza, NDLR).
Binyuze mu ngingo yavuzwe haruguru, turashobora kuguha inama kumyenda igezwehoShop dressmuburebure butandukanye, amabara nuburyo kuri buri mwanya uhereye kumurongo ukunda.
Umushinjacyaha yavuze ko abashakashatsi bagaragaje ko mu Rwanda Abatutsi bari 12% by’abaturage bose aho kuba 8% nkuko Leta ya Habyarimana yabivugaga. Butare yonyine ngo bari ibihumbi 214. Uwari Perefe wa Butare, Jean Baptiste Habyarimana ni we wenyine wari Umututsi muri bagenzi be, akaba yaragerageje gukumira ubwicanyi arikobiranga Abatutsi baricwa.
Imanza zimaze kubera mu Bufaransa z’abashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ni 5 n’uru rwa 6. Gusa, ababuranishijwe ni 7 kuko hari urwahurijwemo babiri. Izo manza ni urwa Pascal Simbikangwa, Ngenzi Octavien na Tite Barahira, Claude Muhayimana, Laurent Bucyibaruta, Philippe Hategekimana na Dr. Munyemana Sosthene.
Uru rubanza rwari ruyobowe na Perezida w’urukiko Me Marc SOMMERER, Dr. Munyemana yunganiwe na Me Jean-Yves DUPEUX na Me Florence BOURG, naho ubushinjacyaha buhagarariwe na Me Sophie HAVARD na Me Nicolas PERON.
Urubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène rwatangiye tariki ya 14 Ugushyingo 2023 rukaba ruzasomwa ku itariki ya 19 Ukuboza 2023. Ni nyuma y’imyaka 28 ikirego cye cya mbere gishyikirijwe ubutabera.
HIGIRO Adolphe
Paris-FRANCE