Huye: Kwiga imyuga byafashije ababyaye imburagihe kwigarurira icyizere
Bamwe mu bana batewe inda imburagihe bo mu karere ka Huye, bavuga ko nyuma yo kubyara banyuze mu buzima busharira, aho bumvaga barataye icyizere cyo kongera kubaho ndetse bumva nta n’umuntu ubitayeho. Abana babyaye imburagihe bavuga ko uretse gutereranwa n’imiryango yabo, nabo ubwabo bumvaga bafite ipfunwe ryo kuba bakwegera abandi bantu ngo babone ubufasha. Nubwo…