Abarokotse Jenoside yakorerewe Abatutsi bo mu murenge wa Muyira ndetse no mu nkengero zawo mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, batangaza uburyo Abatutsi bahahungiye bahuye n’amakuba mu gihe cya Jenoside. Abicanyi ngo bahagereranyije na Yeruzalemu yo muri bibiliya bashaka kugaragaza ko Abatutsi benshi bahahungiye nk’abahizeye umutekano no kurokoka, nyamara bwari uburyo bwo gusaba ‘’umusada’’ abasirikare ngo baze babafashe kubarimbura kuko bari benshi. Ngo ni nako byagenze!
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abatutsi bo mu karere ka Nyanza bagiye bagira udusozi bahungiraho bagamije kwirwanaho kugira ngo bahangane n’Interahamwe zari zarimbiye kubarimbura. Nk’uko abaharokokeye babitangaza, na bo ngo babanje kwirwanaho uko babishoboye bifashishije intwaro gakondo, ndetse ngo babasha no guhashya ibitero bagabwagaho.
Nyuma yo kubona ko Abatutsi bagombaga kwicwa bihagazeho, Interahamwe ngo zahuruje abajandarume babaga i Nyanza kugira ngo bazane imbunda zo kubafasha guhangana n’impunzi z’Abatutsi zari zabananiye.
Umubyeyi umwe waharokokeye, avuga uburyo banyuze mu bihe bigoranye kurusha ibindi byabayeho. Agira ati “‘’Twararwanye birananirana, Interahamwe zihuruza abajandarume b’i Nyanza ngo baze kubafasha kutwica. Babasabye kubasanga i ’Yeruzalemu’ bashaka kuvuga ko twibeshye ko ako gasozi ari gatagatifu tuzagakiriraho nyamara ngo bagomba kuturimbura.’’
Undi mugabo ubu ufite imyaka 56, akaba yari atuye mu murenge wa Rwabicuma ariko ubu akaba atuye i Muyira ari na ho yarokoyeye, asobanura atajijinganya uko abazanye ‘’umusada’’ bishe kakahava. Agira ati ‘’Abajandarume baturutse i Nyanza bayobowe na Hategekimana Philippe wiyise Biguma, uyu akaba yari yungirije Komanda Birikunzira Ignace. Bari hamwe kandi na Masonga wari umusimbura wa Burugumesitiri ndetse na Konseye Isiraheli wari uwa Mushirarungu. Batanze amabwiriza yo kubanza kurya inka, nyuma hakurikiraho kwica. Biguma ndamuzi n’amaso yanjye ni we watumarishije iwacu i Gacu.’’
Biguma w’imyaka 67 yavukiye mu yahoze ari komini Rukondo mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza. Ashinjwe urupfu rw’abantu batandukanye barimo Nyagasaza Narcisse wahoze ari Burugumesitiri wa Nyazo, Gisagara wari Burugumesitiri wa Nyabisindu n’umubikira witwaga mama Augustine.
Ashinjwa kandi kutobora ibitero byahitanye Abatutsi mu duce twa Nyamure, Nyabubare, Nyamiyaga ndetse no muri ISAR-SONGA.
Biguma umaze iminsi 38 aburanira mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa biteganyijwe ko aza gusomerwa uyu munsi tariki ya 28 Kamena 2023.
Higiro Adolphe