Perezida w’inteko y’abacamanza iburanisha urubanza rwa Dr Eugene Rwamucyo ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko ababajwe no kuba hari bamwe mu Banyrwanda bagombaga gutanga ubuhamya muri uru rubanza, none bakaba bahakaniye urukiko kurwitaba ngo batange ubuhamya.
Muri abo Banyarwanda banze kujya gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo harimo Vincent Ntezimana, Jean Marie Vianney Ndagijimana na Noel Ndanyuzwe.
Mbere yo gutangira iburanisha ryo ku wa gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, umucamanza yavuze ko Vincent Ntezimana washinjwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi i Bruxelles mu Bubiligi muri 2001 mu rubanza rwitiriwe BUTARE, yagombaga gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo ku busabe bw’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa, ariko akaba yatsimbaraye akanga kujya gutanga ubuhamya.
Umushinjacyaha yabwiye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris ko “Iyo Ntezimana aza kuba atuye mu Bufaransa, aba arusabye ko rutanga impapuro zimuta muri yombi ‘Mandat d’amener’ akaza gutanga ubuhamya ku ngufu z’itegeko.”
Ni mu gihe amategeko atamemerera Perezida w’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, gutanga impapuro zita muri yombi umuntu uri hanze y’Ubufaransa.
Uyu Vincent Ntezimana yafatwaga nk’umutangabuhamya ufite amakuru menshi ku byaha Rwamucyo ashinjwa kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga i Butare, ndetse akaba yarahamijwe n’Urukiko rwa Rubanda rwa Bruxelles ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo gukora urutonde rw’abatutsi bigaga cyangwa bakoraga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).
Mu buhamya bwa Damien Vendermeersch, umucamanza w’Umubiligi waburanishije imanza nyinshi z’Abanyarwanda bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo n’urwitiriwe BUTARE, mu buhamya bwe mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, yavuze ko iyo lisiti y’Abatutsi Ntezimana yayikoze mu gihe Abatutsi bari muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bari batangiye kwisuganya ngo barebe uko bahungira mu Burundi.
Agira ati “Iyo lisiti yayishikirije Umuyobozi Wungirije wa Kaminuzi (Vice-Recteur) wari umuhezanguni ruharwa.” Akomeza avuga kandi ko uyu Ntezimana icyo gihe yahise asabira Ishyirahamwe ry’Abakozi ba Kaminuza (APARU) intwaro n’amahugurwa yo kuzikoresha.
Akagira ati “Ibi biragaragaza uburyo ubuzanguni bwari bwafashe indi ntera no mu banyabwenge.”
Ni mu gihe Jean Marie Vianney Ndagijimana, we yagombaga kuzatanga ubuhamya ku wa 11 Ukwakira 2024. Ndagijimana yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma ya mbere ya Leta y’Ubumwe. Gusa, nyuma y’amezi abiri gusa mu nshingano “yatorokanye ibihumbi ijana na mirongo inani na biringwi by’amadolari y’Amerika ($187,000) yari ahawe ngo ajye gufungura ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amarika,” nk’uko Perezida Kagame yabikomojeho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2023.
Ubusanzwe Ndagijimana yakundaga kugaragara mu manza z’Abanyarwanda bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi zibera mu Bubiligi no mu Bufaransa nk’umutangabuhamya w’amateka, ariko agatanga ubuhamya busa n’ubushinjura kuko atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.
Naho, Noel Ndanyuzwe, na we wanze gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Rwamucyo yanditse igitabo “La Guerre Mondiale Africaine.” Urukiko rwari rwamutumijeho ngo atange ubuhamya kuko igitabo cye kiri mu byo abunganira Rwamucyo bifashishije mu ngingo zimuburanira. Muri iki gitabo, Ndanyuzwe afata Jenoside yakorewe Abatutsi nk’akagambane k’Amerika n’Ubwongereza.
Oswald Niyonzima