Ubufaransa bwongeye guta muri yombi Isaac Kamali

Ubutabera bw’Ubufaransa bwongeye guta muri yombi umunyarwanda Isaac Kamali ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akaba akurikiranyweho icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Kamali w’imyaka 72 yafashwe n’ubutabera bw’Ubufaransa ku wa kane taliki 16 Nzeri 2021 nk’uko byatangajwe n’ishami ry’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa rishinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba. Ubutabera bw’u Rwanda bwari bwaramukatiye igihano…

Read more