Hướng dẫn 1xBet Việt Nam nạp tiền — Thanh toán nhanh gọn tiện lợi cho người mới
Hướng dẫn chi tiết cách 1xBet Việt Nam nạp tiền nhanh chóng, an toàn và tiện lợi nhất. Xem ngay các bước thanh toán đơn giản để tham gia cá cược ngay hôm nay nhé!
Hướng dẫn chi tiết cách 1xBet Việt Nam nạp tiền nhanh chóng, an toàn và tiện lợi nhất. Xem ngay các bước thanh toán đơn giản để tham gia cá cược ngay hôm nay nhé!
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bo mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye, banyuzwe n’igihano Dr Eugène Rwamucyo yahawe ariko ngo kuri bo bari kucyongera kubwo kunaniza inkiko. Kuri uyu wa Kabiri, ubwo abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye bari mu muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PAX PRESS, basuraga abaturage bo mu kagari ka Nyumba Umurenge…
Taliki 30 Nyakanga za buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icuruzwa ry’abantu. Uyu munsi washyizweho n’umuryango w’abibumbye, hagamijwe gukangurira abatuye isi ikibazo cy’ingutu cy’icuruzwa ry’abantu, n’uburyo bwo kubikumira. Hirya no hino ku isi, abantu bashukwa n’amatangazo mahimbano y’akazi, bizezwa akazi keza mu mahanga ndetse n’amahirwe yo gutura mu mahanga…
“Najuriye kuko ndi umwere”. “Ndabishinjwa ariko nta cyaha mfite”. Dr Eugene Rwamucyo yarinze asoza ubujurire bwe, imbere y’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, acyemeza ko ari umwere ku byaha byose aregwa bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, i Butare. Nyamara, mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira 18 Nyakanga, urukiko rwemeje, nta shiti, ko…
Dr Eugene Rwamucyo ashinjwa gukora ibyaha bya jenoside birimo guhamba imibiri y’abatutsi mu byobo yari yaracukuje, mu cyahoze ari perefegitura ya Butare, ariko we akiregura avuga ko yabikoraga mu rwego rw’ubuzima kugira ngo imibiri itangirika cyane ko byari mu gihe cy’imvura; ikaba yateza indwara abakiri bazima. Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge…
Umwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Rwamucyo wari umushoferi wa kateripilari mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yashinje Rwamucyo icyaha cyo kuyobora ibikorwa byo gucukura ibyobo no gushyingura abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Butare, akavuga ko nawe ari mu bakoranaga na Rwamucyo ariwe watangaga amategeko y’ibikorwa. Uwo mutangabuhamya avuga ko umunsi indege…
Ku wa gatanu tariki ya 27 Gashyantare, Claude Muhayimana, umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yakatiwe n’Urukiko rwa rubanda rw’i Paris, igifungo cy’imyaka 14, kubera ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umushinjjacyaha yari yamusabiye igiungo cy’imyaka 15, mu gihe abamwunganira basabaga ko ahita arekurwa. Urukiko rwahamije ko ibyo…
Le gynécologue rwandais Sosthène Munyemana a été condamné à 24 ans de réclusion criminelle par la Cour d’Assises de Paris pour génocide. Cette condamnation marque l’aboutissement d’un long parcours judiciaire entamé il y a près de trente ans. Une trahison du serment médical Médecin de formation, Sosthène Munyemana a gravement manqué à sa déontologie, notamment…
Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, mu mpera z’icyumweru gishize, rwumvise ubuhamya bw’abana ba Dr Sosthéne Munyemana, ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze umukobwa we witwa Lilane Kamaliza amuvuga ibigwi nk’umubyeyi w’igitangaza wakundanga abantu n’umuryango we by’umwihariko, ku buryo bidashoboka ko yaba yarijanditse mu bwicanyi. Kamaliza yabwiye urukiko ko nyuma gato yo kugera mu buhungiro…
Kuri uyu wa kabiri tariki 7 Mata 2025, Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris, rwahaye Dr Sosthène Munyemana umwanya ngo agire icyo avuga ku buhamya bwamutanzweho mu minsi irindwi ishize, maze arubwira ko, ibyo yakoraga yabikoraga agamije amahoro nka Laurien Ntezimana n’ubwo we bitamuhiriye. Dr Munyemana, mu magambo make, yahereye ku buhamya bwatanzwe na Laurien…
Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge Tumba mu karere ka Huye, bavuga ko Munyemana Sosthene uregwa kugira uruhare muri jenoside yazanaga abatutsi mu nyubako ya Segiteri kugira ngo bicwe urubozo. Sosthene Munyemana mubyo aregwa harimo kuba yari atunze urufunguzo rwa segiteri Tumba mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,…
Laurien Ntezimana, umwe mu bashinze “Association Modeste et Innocent (AMI)”, kuri uyu wa 29 Nzeri 2025, yabwiye Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yikatiye urwo gupfa atabizi, ariko akaza kurokorwa no kuba iwe yarahoranaga inzoga. Ntezimana ubusanzwe yari utuye iruhande rwa Segiteri Tumba, kuri ubu mu Murenge wa…
Kuri uyu wa 23 Nzeri 2025, ubwo Alain Gauthier yitabaga Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris rwari rwatumyeho, ngo yongere gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Dr Sosthène Munyemana, yabwiye urukiko ko bishoboka ko batamwumvise neza ku buhamya yatanze mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, bityo ko ibyo yavuze babifata uko ntacyo akuyemo, ahubwo agasubiza ibibazo…
Ubutabera bwo mu gihugu cya Norvege bwohereje mu Rwanda uwitwa Gasana François unazwi ku mazina ya Dusabe Frank ukekwaho ibyaha bya jenoside kuza kuburanira mu Rwanda. Ubusanzwe, mu 2007 yari yarakatiwe n’urukiko Gacaca rw’umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero gufungwa imyaka 19 kubera uruhare rwe muri jenoside. Gasana François yageze mu Rwanda mu gitondo…
Home ☰ 3285 Clone Traveler’s Perspective Factory Comparison Wrist vs Macro Buyer Mistakes Practical Framework Hands-On Tips FAQ The Traveler’s Silent Partner – A Sleek Tool Watch Designed for Global Explorers You pack your bag, check your boarding pass, and glance at your wrist. The date is correct. The second time zone is set. The…
The High commissioner of Pakistan to Rwanda and Ambassador to Angola and Burundi, Ambassador NAEEM Khan calls international community to support all initiatives for peace talks between his country Pakistan and India. In interview with PAX PRESS, Ambassador NAEEM Khan, condemned the recent attack of India to Pakistan on many civilian establishments, where many people…
Protected areas in Rwanda have always faced pressure on their peripheries due to the expansion of agricultural land. Now, local community members can be granted licenses to manage a nature reserve. Committees established and composed of local residents living around these protected areas act as a bridge between park authorities and other community members. A…
Nk’igihugu kidakora ku nyanja, u Rwanda rwifashisha ubuhahirane mpuzamahanga kugira ngo rubashe gutunga abaturage barwo mu ngeri zitandukanye. Abatwara amakamyo yambukiranya umupaka ni bamwe mu bagira uruhare muri ibyo bikorwa byunganira cyane imibereho y’Abanyarwanda, nyamara hari abatazi agaciro k’uwo murimo, dore ko iyo uganiriye na bo bagutura agahinda akenshi baterwa n’abakoresha babo. Barifuza ko Leta…
Rwanda is taking bold steps to restore its native forests by introducing improved tree seed varieties, aiming to reverse decades of deforestation. In villages like Musange, where entire eucalyptus forests were cleared for settlements, new indigenous species are being planted to combat climate change and promote sustainable forestry. With a national tree-planting campaign in full…
Seuls huit pays africains ont atteint ce niveau, indiquant que les autorités de régulation garantissent une surveillance et une assurance efficaces des médicaments. Le Sénégal et le Rwanda ont atteint le niveau de maturité 3 (ML3) de la classification mondiale des autorités de réglementation nationales (ARN), garantissant à leurs populations des produits médicaux sûrs, efficaces…
Pour ce huitième procès tenu en France pour génocide des Tutsi, Philippe Hategekimana Manier alias BIGUMA est la neuvième personne jugée coupable et condamnée. Comme tous les autres, il a plaidé non-coupable. Ci-après, les faits marquants de l’affaire. Le 26 décembre 1956, naissait Philippe Hategekimana, dans l’ancienne commune de Rukondo, l’actuel secteur de Nyagisozi du…
Ku wa 18 Ukuboza 2024, ni bwo Umunyarwanda Hategekimana Philippe yahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, mu gihugu cy’u Bufaransa. Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, nubwo uregwa avuga ko byakozwe adahari. Ukuri, imbere y’umucamanza, ni uko Biguma ubwe ari «amayobera»! Muri uru rubanza kuri jenoside yakorewe…
Par un arrêt de la Cour d’assises de Paris, la chambre d’appel vient de condamner M. Philippe Hategekimana Manier, alias Biguma, à la réclusion criminelle à perpétuité pour des faits liés au génocide des tutsi en 1994 pour lesquels il est jugé depuis le 04 Novembre dernier. Sans un mot pour le massacre de Karama,…
Nyuma yo kumva umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’ubujurire rwa Biguma aho yakatiwe gufungwa burundu, ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza aho yakoreye ibyaha bwavuze ko bwishimiye umwanzuro w’urukiko kuko ubutabera bwatanzwe ku barokotse jenoside. Meya w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko bishimiye umwanzuro w’urukiko rw’igifungo cya burundu cyahawe Philippe Hategekimana Mannier uzwi nka Biguma kuko babibona…
Nyuma y’aho Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris ruhaye igihano cy’igifungo cya burundu Hatagekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma, ubuyobozi bwa IBUKA mu karere ka Nyanza yakoreyemo ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bwatangaje ko bwishimiye igihano yahawe. Mu ijoro ryo ku itariki ya 18 Ukuboza 2024 nibwo urwo rukiko rwahamije Biguma ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye…
Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, urubanza rwaberaga mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwapfundikiwe, rwanzura ko Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma afungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Ni urubanza Biguma yajuriye ahakana ibyaha yari yahamijwe muri Kameza 2023, aho yari yahanishijwe gufungwa burundu n’ubundi. Uyu mwanzuro uje…
Ubwo umuryango ‘’Association Modeste et Innocent – AMI’’ wizihizaga isabukuru y’imyaka 76 ishize hasinywe Amasezerano Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa Muntu, watangaje ko kimwe mu byo u Rwanda rwagombye kongeramo imbaraga harimo kureba uko abafungirwa mu bigo by’inzererezi (transit centers) bajya bigishwa bagahinduka bakazagaruka muri sosiyete batameze nk’uko bagiye bameze. Kimwe mu byagarutsweho mu biganiro byabaye kuri…
Destinée aux particuliers et aux structures de santé, l’application permet de trouver des donneurs de sang, en seulement trois minutes. Fraîchement lancée en septembre dernier, l’application mobile « Djooli » promet de sauver des vies au Mali, en palliant la pénurie de sang. Lancée par Abdourahamane Boubacar Diarra et Soumaila Abdoulaye Diarra, deux jeunes technophiles maliens, la…
Umunyarwanda Hategekimana Philippe uzwiho akazina ka Biguma ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w‘1994 ari mu rukiko rwa Rubanda rw‘i Paris aho ari kujuririra igihano yahawe cya burundu ku byaha yahamijwe mu rubanza rwabaye mu mwaka wa 2023. Hategekimana ashinjwa yaba yarabikoreye mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyanza ariko we akaba abihakana. Ubwo abanyamakuru…
Mu rubanza rwa Philippe Hategekimana rubera mu gihugu cy’u Bufaransa, mu buhamya bwa Israel Dusingizimana wari Konseye wa Segiteri Mushirarungu yagaragaje imbarutso y’iyicwa ry’Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyabisindu ndetse no muri za Komini byari bituranye. Uyu mugabo uriho urangiriza ibihano bye muri gereza kubera ibyaha bya jenoside yahamijwe, yabwiye Urukiko ko yari asanzwe azi…
Ku munsi wa cumi w’urubanza rwa Philippe Hategekimana uzwi ku izina rya Biguma, umutangabuhamya wahoze mu buyobozi bwa Jandarumori y’u Rwanda yumvikanye ahakana uruhare rwa Jandarumori muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Lt Col Jean Marie Vianney Nzapfakumunsi waje kwiyita Munsi, ni umwe mu batangabuhamya bumviswe n’Urukiko rwa rubanda kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024…
Mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa hakomeje urubanza mu bujurire rwa Philippe Hategekimana uzwi ku izina rya Biguma. Ni urubanza rwatangiye taliki ya 4 Ugushyingo 2024, aho aburana ajuririra igihano cya burundu yari yahawe mu rwego rwa mbere muri kamena 2023. Ku munsi wa cyenda w’iburanisha, umutangabuhamya wabanye na Biguma muri Jandarumori ndetse…
Eugene Rwamucyo, Umunyarwanda waburaniraga mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa yahamwe n’icyaha cya jenoside, icyo gucura umugambi wo gukora jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, akatirwa igifungo cy’imyaka 27. Urubanza rwaregwagamo Eugene Rwamucyo rwapfundikiwe ku wa 30/10/2024, aho yakatiwe gufungwa imyaka 27. Uyu mwanzuro uje nyuma yuko ubwo Rwamucyo yahabwaga ijambo rya nyuma mu rukiko…
Urubanza rwaberaga mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris rwaregwagamo Eugene Rwamucyo rwapfundikiwe rumuhamije icyaha cya jenoside, icyo gucura umugambi wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rwanzura ko afungwa imyaka 27. Nyuma y’isomwa ry’umwanzuro w’urubanza rwaregwagamo Eugene Rwamucyo, abarimo Me Gisagara Richard uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaje imbamutima zabo. Ubwo Gisagara yabazwaga uko…
Ejo ku wa 29 Ukwakira 2024, ni bwo byitezwe ko , Umunyarwanda Dr Eugène Rwamucyo, urimo kuburanishwa ku byaha bya Jenoside mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, azakatirwa bityo urubanza rwe rukaba rupfundikiwe. Dr Rwamucyo akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi birimo icyaha cy’uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, icyaha cya…
Umutangabuhamya, yasobanuriye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris uko kuri Kiliziya ya Nyumba muri Komini Gishamvu, Perefegitura ya Butare, Interahamwe zaroshye mu byobo rusange Abatutsi benshi bari bakomeretse zikabahamba bakiri bazima. Ni mu rubanza Dr Eugene Rwamucyo, umuganga wari warize ibijyanye n’isuku n’isukura mu ishami ry’ubuzima rusange (Santé Publique) ashinjwamo kandi akaniyemerera kuba ari we wahambishije…
Umwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Dr Eugene Rwamucyo rurimo kubera mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris kuva ku wa 1 Ukwakira 2024, yabwiye urukiko ko ubwo Jenoside yari igeze mu mahina i Butare, Gereza ya Karubanda, iherereye mu Karere ka Huye, yafashe umwanzuro wo kurekura imfungwa n’abagororwa ngo batahe iwabo. Uyu musaza uri mu…
Umwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo rurimo kubera mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris, avuga ko Dr Rwamucyo yafataga Abahutu bo mu Majyepfo y’u Rwanda nk’ibyitso bya FPR Inkotanyi. Uyu mutangabuhamya wakoraga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yibuka ubwo mu 1993, yigeze gufata umugoroba wo kuganira n’inshuti ze zarimo Abahutu n’Abatutsi zikomoka…
Mu rukiko rwa Rubanda rwa Paris, umwe mu batangabuhamya uzi neza Dr Eugene Rwamucyo kuva bakiri abana biga mu Iseminari Nto ya Rwesero, kuri uyu wa 14 Ukwakira 2024, yabwiye abacamanza ko kugeza n’ubu akibaza impamvu Dr Rwamucyo yamwirukanye aho abafungwa bakuraga imibiri y’abari bamaze kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mutangabuhamya wiyemerera kujya ku…
Umunyarwanda Dr Eugene Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, ko ava mu Burusiya mu 1989 aho yigaga yasanze Abanyarwanda barebana ay’ingwe bishingiye ku moko yabo. Dr Rwamucyo avuga ko nyuma y’umwaka umwe ageze mu Rwanda, umutwe wa FPR Inkotanyi wahise utera u Rwanda, kuri we akaba ngo yarabonaga…
Mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, Alphonse Kilimobenecyo wakoreraga icapiro ry’uburezi,” Imprimerie Scolaire” mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye urukiko ko yabonye Dr Eugene Rwamucyo akosora inkuru z’ikinyamakuru Kangura kizwi nka kimwe mu bitangazamakuru rutwitsi byakanguriraga abahutu kwanga no kwica abatutsi. Mu buhamya bwe kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024, Kilimobenecyo yavuze ko Dr Rwamucyo…
Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Gishamvu, hamwe mu havugwa ko Rwamucyo yahakoreye ibyaha bya jenoside bishimiye ko yafashwe akagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aryozwe ibyaha yakoze. Umwe mu barokotse jenoside yavuze ko bibafasha iyo bumvise ko abakoze jenoside cyangwa abayipfobya bafashwe bagahanwa. Yagize ati ‘’Abagizi ba nabi bagiye badukorera amabi,…
Aimable Rwabukumba bivugwa ko yari Umututsi ndetse anafite indangamuntu yanditsemo ubwoko yatunguye abari mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, avuga ko we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, we ntacyo yishishaga. Jenoside yakorewe Abatutsi yasanze Rwabukumba yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’ubuvuzi…
Perezida w’inteko y’abacamanza iburanisha urubanza rwa Dr Eugene Rwamucyo ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko ababajwe no kuba hari bamwe mu Banyrwanda bagombaga gutanga ubuhamya muri uru rubanza, none bakaba bahakaniye urukiko kurwitaba ngo batange ubuhamya. Muri abo Banyarwanda banze kujya gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo harimo…
Ku munsi wa 10 ibikorwa byo kwiyamamaza ku bemerewe kuba bakwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 5 itaha, Perezida Kagame ubwo yari mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko u Rwanda rwagize ibyago rukayoborwa na ba ‘’Pumbafu’’ badafite icyo barugezagaho kigaragara. Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwagize ibyago bikomeye byo kugira…
Ubwo yiyamamazaga mu karere ka Nyaruguru na Nyamagabe, umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe yavuze ko mu gihe yaba atowe buri Munyarwanda yajya avuga rikijyana, ndetse ko nta karengane kakongera kubaho kuko buri wese yajya ahabwa ubutabera 100%. Ubwo yatangiraga kwiyamamaza muri utwo turere, yabanje gusaba abahatuye byibura ko bakwishimira ko…
Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika birimbanyije, uyu munsi tariki ya 1 Nyakanga 2024, Umukandida w’ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rusizi na Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba. Mu migabo n’imigambi yatangaje, harimo kuzabaha ishuri ryigisha ubwato ku rwego mpuzamahanga ku…
Iteka rya Perezida n° 077/01 ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, mu ngingo yaryo ya kabiri ryemeje umunsi w’itora rya Perezida n’Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo. Iri tora rizaba ku wa 15 Nyakanga 2024 mu gihugu. Abagore b’i Musanze batangaza ko biteguye…
Tornado Vape Nikotinfrei: Dein Weg in die Welt des E-Vaping Wenn du dich gerade in der Welt des E-Vaping einarbeitest und auf der Suche nach einem verlässlichen Gerät bist, dann ist der tornado vape nikotinfrei genau das Richtige für dich. Diese Serie ist speziell für Benutzer entwickelt, die ohne Nikotin vaped, aber immer noch eine…
Warum die randm tornado 12000 Serie? Wenn es um Qualität und Zuverlässigkeit geht, ist die randm tornado 12000 Serie ein Muss für jeden, der auf der Suche nach einem robusten Produkt ist. Die randm tornadob, als Teil dieser Serie, bietet nicht nur eine beeindruckende Leistung, sondern auch eine Vielzahl von Funktionen, die sie zu einer…
Iteka rya Perezida n° 077/01 ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 11/12/2023 nyuma yo gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika. Mu ngingo yaryo ya kabiri iri teka ryemeje umunsi w’itora rya Perezida n’abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku…
Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku kazina ka Bomboko yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’Urukiko rwa rubanda ruherereye i Buruseli mu Bubiligi. Ni mu rubanza rwasomwe uyu munsi tariki ya 10 Kamena 2024, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’iby’intambara. Nkunduwimye wari umaze amezi 2 aburanira mu Bubiligi, ni ho atuye. Ibyaha yashinjwaga ni ibyakorewe mu mujyi wa…
Whereas members of the LGBTIQ+ community in other East African countries are an endangered lot, in Rwanda, they are thrilled by efforts to guarantee and protect their fundamental human rights like all other citizens. The government of Rwanda, in partnership with local and international not-for-profit organizations, is doing everything possible to ensure that the community…
Mu byumweru bitagera kuri 2 Abanyarwanda bazazindukira mu gikorwa cyo gutora Umukuru w’igihugu, abahatanira uwo mwanya bakaba bakomeje kwiyamamaza hirya no hino bagaragaza imigabo n’imigambi bafite mu gihe baba batowe. Abemerewe kwiyamamaza na Komisiyo y’Igihugu y’Igihugu y’Amatora ni 3, bakaba bahuriye ku kuba bose bari biyamamaje no mu matora yo muri 2017. Muri ‘’manifesto’’ zabo…
Kuva tariki ya 8 mata 2024, urukiko rwa rubanda rwa Buruseli, mu gihugu cy’u Bubiligi, ruraburanisha Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel bakundaga kwita Bomboko, ukekwaho ibyaha byakozwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. “Bomboko” uburana ahakana ibyaha, yemera ariko ko yari inshuti ya Rutaganda Georges wari Visi Perezida w’interahamwe ku rwego rw’igihugu. Ku wa 18 mata, umutangabuhamya…
Mu rubanza rwa Emmanuel Nkunduwimye uzwi ku izina rya Bomboko rukomeje kubera mu gihugu cy’u Bubiligi, umwe mu batangabuhamya bumviswe n’urukiko ni Col Laurent Rutayisire wigeze kuba mu buyobozi bwa jandarumori mbere ya jenoside. Mu buhamya bwe, Col Rutayisire yagaragaje ko indege y’uwahoze ari Perezida w;u Rwanda Habyarimana ikimara guhanurwa yari muri Kigali, ibyemezo bifatwa…
Umushakashatsi w’Umufaransakazi, Hélene Dumas, avuga ko ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda, wabaye Perezida w’u Rwanda rukimara guhabwa ubwigenge, bwari bwarasabye Loni ko Abatutsi n’Abahutu batuzwa ahatandukanye mu Rwanda. Uyu mushakashatsi waje mu Rwanda inshuro zirenga cumi n’eshanu guhera muri 2004, ndetse akanandika igitabo yise “Génocide au village: Le massacre des Tutsi au Rwanda”, ugenekereje wakwita “Jenoside…
Urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel bitaga Bomboko ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rugeze ku munsi warwo wa 7, aho ruri kubera mu Rukiko rwa rubanda i Buruseli mu Bubiligi.Uyu ni Umunyarwanda w’imyaka 65 uba mu Bubiligi, ariko ibyaha ashinjwa ngo yaba yarabikoreye i Kigali mu Rwanda, ahazwi nko mu Gakinjiro aho yari…
Urupfu baringa rw’uwitwaga Michel wari Konseye w’iyahoze ari Segiteri ya Cyahafi rwatumye Abatutsi barenga 1000 bari batuye mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Gitege mu Karere ka Nyarugenge bicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu bice byinshi by’u Rwanda no mu Mujyi wa Kigali, indege ya Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda…
Mu Rukiko rwa Rubanda ruherereye i Buruseli mu Bubiligi hatangijwe urundi rubanza rw’Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uwo ni uwitwa Nkunduwimye Emmanuel bitaga Bomboko. Uyu mugabo w’imyaka 65 aburana ahakana ibyaha byose ashinjwa birimo kwica Abatutsi no gufata ku ngufu. Ashinjwa kuba yarabikoreye mu igaraje rye rya AMGAR…
Ni mu rubanza rumaze ukwezi rubera mu Rukiko rwa rubanda ruherereye i Paris mu Bufaransa, ahaburaniraga Dr. Munyemana Sosthène w’imyaka 68 ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko mu murenge wa Tumba uherereye mu karere ka Huye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare. Mbere yo guhungira mu Bufaransa muri Kamena…
Kuko Konseye BWANACYEYE François atari agifite ubushobozi bwo kuyobora kubera izabukuru, mu gihe cya jenoside Dr Sosthene Munyemana yahagaritse kuvura ahitamo kuyobora Segiteri ya Tumba, afata inshingano zo gukemura ibibazo by’Abatutsi biyitaga Abahutu nk’uko byavugiwe mu buhamya bwatanzwe rubanza rwe. Umutangabuhamya wagaragaye mu ruhande rw’abashinja Dr Munyemana, mu rubanza akurikiranyweho gukora ibyaha bya jenoside, mu…
Kimwe no mu zindi manza nshinjabyaha, kuregera indishyi birashoboka. Mu manza zirebana na jenoside ziburanishirizwa ku Rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, hari abahagarariye ababuranira indishyi. Ku madosiye 5 amaze kuburanishwa yaregewemo indishyi, hapfundikiwe 1, nyamara abo urukiko rwageneye indishyi ntibarazibona bose. Umwe mu bababuranira umaze imyaka irenga 20 muri aka kazi, Me Gisagara…
Urubanza rushinjwamo Dr. Munyemana Sosthène kugira uruhare muri jenoside yakorerwe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rurarimbanyije. Mu gihe cya jenoside yari umuganga w’abagore mu Bitaro bya kaminuza i Butare. Ni urwa 6 ruri kuburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda ruherereye i Paris mu Bufaransa. Mu kiganiro PAX PRESS (PXP) yagiranye na Perezida wa IBUKA mu Bufaransa, bwana…
Mu gihe hakomeje urubanza ruregwamo Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahamya ko bazi Twahirwa n’abo yahekuye bavuga uburyo yari yarageneye Interahamwe umushahara uhoraho w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu (3000 Frw) kugira ngo zikomeze umurava wo kwica. Uru rubanza rukomeje kubera mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’assises)…
Twahirwa Séraphin ari imbere y’ubutabera bw’u Bubiligi aho ahanganye na ‘’Gacaca’’ yaho ku byaha ashinjwa birimo no kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abayirokotse n’abamuzi bamuha amazina ajyanye n’imyitwarire bahamya ko yamurangaga: Umunyarugomo, umwicanyi, umucamanza w’Abatutsi kuko ari we wagenaga icyo bakoreshwa muri jenoside… Abamushinja kubahekura batangaza ko bategereje ubutabera kugira ngo bumve…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko iyo urebye uko isi yihuta, ukareba uruhare ikoranabuhanga ribigiramo, uhita ubona ko kurigeza ku bantu bose ari ikintu kihutirwa. Yabivugiye mu nama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda ivuga ku byerekeye ikwirakwizwa rya interineti aho ari ho hose ku isi. Perezida Kagame avuga ko amasomo COVID-19 yasigiye…
Amarushanwa ku Masezerano mpuzamahanga arengera Ikiremwamuntu (International humanitarian Law- IHL) ahuza abanyeshuri biga amategeko muri za kaminuza zitandukanye, akaba ategurwa n’Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare (CICR). Inzego z’ubutabera zemeza ko hari impinduka zigaragara mu butabera kuko aya marushanwa afasha abanyeshuri biga amategeko kwinjira mu mwuga bawukora kinyamwuga. Tariki ya 13 Ukwakira 2023, aya marushanwa yabaye ku nshuro…
Amakimbirane hagati y’abashakanye, guhoza ku nkeke, gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi hagati y’abashakanye, amakimbirane ashingiye ku mutungo, ubusambanyi, ubusinzi bukabije n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ni bimwe mu bibazo by’ingutu byugarije umuryango nyarwanda. Akenshi usanga biganisha cyangwa bikomoka ku ihungabana, bikarangirira kuri za gatanya ku bashakanye. Impuguke zivuga ko kubyirinda bishoboka, ahanini hifashishijwe uburyo bwo kurwanya ihungana mu bagize…
Dr. Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018 yashyikirijwe n’abakunzi be, ejo tariki ya 16 Nzeli 2023, amadolari ibihumbi 100 kugira ngo aziyamamarize kuyobora Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu matora ateganyijwe ku itariki ya 20 Ukuboza uyu mwaka. Amakuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique avuga ko abamushyigikiye bibumbiye muri imwe mu miryango igize…
Gufatwa, guca urubanza, gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko no gufungwa ni inzira ndende y’ubutabera. Iyi nzira igendana n’urusobe rw’ibibazo biremereye urwego rw’ubutabera. Imanza nyinshi, abamaze igihe bafunze bataburana, ubucucike bw’abafunzwe… Ibi bitera kwibaza niba uwakoze icyaha wese ubutabera ahabwa ari ukumufunga. Hari izindi nzira zagakoreshejwe kandi ubutabera bugatangwa ku gihe kandi bwuzuye. Gusa inzira ni…
Kuganirira mu gitaramo ni uburyo bwakozwe nk’ikiganiro “uruhare rw’abaturage n’abayobozi” cyari kimenyerewe mu guhuza abaturage n’abayobozi bakaganira ku bibazo ndetse n’iterambere ryabo. Iki kiganiro kije mu isura nshya y’igitaramo cyatambutse kiri kuba ‘’live’’ kuri Radio Ishingiro, Radio Izuba na Radio Isangano, ku wa 10 Kanama 2023. Cyavugaga ku matora atandukanye ashyiraho abayobozi. Ubwo iki gitaramo…
Abanyarwanda babiri, Pierre Basabose w’imyaka 76 na Séraphin Twahirwa w’imyaka 66, bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bagiye kuburanishwa n’igihugu cy’u Bubiligi mu rukiko rwa rubanda rw’i Buruseli (Bruxelles), ku byaha by’intambara n’ibyaha bya jenoside. Aba bagabo babiri bafatiwe mu gihugu cy’u Bubiligi muri Nzeri 2020 biturutse ku mpapuro zo…
Rwanda has committed to host the vaccine-manufacturing hub in order to share vaccines with the rest of East Africa as a way of strengthening regional integration and building regional capacities in the region whose healthcare system was caught off-guard recently by the COVID-19 pandemic. A study presented recently by the Observer Research Foundation (ORF) concluded that…
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare basanga nta mwana ukwiye kugwingira kuko atabonye igi cyane ko rihendutse kandi akaba ari indyo yuzuye ikenerwa n’umwana. Mu kwizihiza umunsi w’Umuganura, amagi yari bimwe mu biribwa byateguriwe abana mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi guhora bayagaburira abana mu rwego rwo kubarinda igwingira. Bamwe…
Mu gihe hari gahunda ya Leta n’abandi bafatanyabikorwa yo gushishikariza ababyeyi kugaburira umwana igi rimwe ku munsi hagamijwe kurwanya ko agwingira, mu mudugudu wa Rugero uherereye mu kagali ka Kivugiza, mu murenge wa Nyamirambo bo bavuga ko uwo muco bawurambyeho, ndetse ukaba utahabona umwana n’umwe wagwingiye. Urugero rwiza ku bandi babyeyi. Turi saa saba n’igice…
Mu kwezi gushize kwa Kamena 2023, igihugu cya Malawi cyohereje, mu Rwanda, Niyonagira Theoneste ukekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma y’imyaka 29, uretse abafatwa, hari n’imanza zikiburanishwa n’izindi zitegerejwe hano mu Rwanda no mu mahanga. Jenoside ni icyaha mpuzamahanga kidasaza, kandi ubutabera bugira ukuboko kurekure. Ifoto y’ibimaze gukorwa iratanga icyizere. Ku bantu…
Amakuru yahereye ejo acicikana avuga ko abasirikare bayobowe n’ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu bafungiye mu rugo Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, ariko bikaba byari bitaremezwa neza niba yaba ari ‘’kudeta’’ cyangwa niba ari ikindi. Ubu byamaze kwemezwa, itsinda ry’abasirikare bahiritse ubutegetsi ryamaze kubitangaza kuri televiziyo y’igihugu ko bakuyeho ubutegetsi bwari buriho. Amakuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abongereza,…
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2023, abasirikare barinda Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, bafunze amayira yose agana iwe. Ubu uyu perezida ngo aracyari mu biganiro n’abo basirikare. Nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique, abasirikare barinda Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, uyu munsi bazindutse bafunze inzira zose zigana iwe ku buryo…
Les drones au Rwanda sont “humanitaires” plutôt que “guerriers” différemment de ce qui est dit à travers les Médias en parlant des conflits armés qui déciment certaines régions dans le monde. Ils servent de moyen de transport rapide du sang, vaccins, médicaments vers les hôpitaux et structures de santé les plus éloignés du milieu rural…
Ubushakashatsi buherutse gutangazwa n’itsinda ry’abashakashatsi bo mu kigo cya Royal College of Surgeons cyo mu gihugu cya Irlande bwagaragaje ko abana bavutse mu gihe cya ‘’Guma mu rugo’’ yashyizweho kubera icyorezo cya Covid 19 bagaragaza ikibazo mu itumanaho ugereranyije n’abandi bana bavutse mu bihe bisanzwe. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku miryango 354, ku babyeyi n’abana babo.…
Rwanda’s decentralized community-based care, an approach aimed at bringing health workers closer to the population at the village level, has played a crucial role in tackling the COVID-19 pandemic and countering vaccine hesitancy in this East African nation. The proposed approach by the World Health Organization (WHO) recommend that the effectiveness of immunization programmes, including…
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 igahitana imbaga isaga miliyoni, byabaye ngombwa ko abayigizemo uruhare bahanwa kugira ngo bitange isomo ku isi yose bityo icyo cyaha ndengakamere ntikizongere kubaho ukundi. Abakoze ayo mahano batabashije kuva mu Rwanda barahanwe, cyane cyane hifashishijwe inkiko Gacaca. Hari abafatiwe kandi hanze y’igihugu boherezwa mu Rukiko Mpanabyaha…
Abarokotse Jenoside yakorerewe Abatutsi bo mu murenge wa Muyira ndetse no mu nkengero zawo mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, batangaza uburyo Abatutsi bahahungiye bahuye n’amakuba mu gihe cya Jenoside. Abicanyi ngo bahagereranyije na Yeruzalemu yo muri bibiliya bashaka kugaragaza ko Abatutsi benshi bahahungiye nk’abahizeye umutekano no kurokoka, nyamara bwari uburyo bwo gusaba ‘’umusada’’…
Mu rubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma, abatangabuhamya bavuze ko bataratangira kubicisha imbunda, birwanagaho bakoreshe amabuye. Ahamya ko iyo izo mbunda zitaza kunganira ibindi bikoresho bicishwaga hari kurokoka Abatutsi benshi. Abatangabuhamya barokotse jenoside yakorewe Abatutsi batandukanye haba abari mu rukiko rwa rubanda i Paris, yaba abatanze ubuhamya bari i Kigali hifashishijwe ikoranabuhanga,…
Bamwe mu batuye mu murenge wa Karama mu karere ka Nyanza baratangaza ko kwegerwa n’abanyamakuru bagahabwa amakuru y’urubanza rw’abahakoreye ibyaha bituma bizera ko abahohotewe bazahabwa ubutabera. Ubwo itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera bakorana n’umuryango PAX PRESS bari kumwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu HAGURUKA, bitabiriye inteko y’abaturage mu kagari ka Cyotamakara mu murenge wa Ntyazo,…
Ibi byagarutsweho n’abatangabuhamya mu rubanza rurimo kuburanisha uyu Hategekimana Philippe wari uzwi ku izina rya Biguma, ku byaha bya jenoside yakorewe abatutsi akurikiranyweho. Ni urubanza rwatangiye kuwa gatatu tariki 10 Werurwe 2023, mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa. Biguma yari umuyobozi wungirije wa Jandarumori i Nyanza mu yahoze ari Perefegitura ya…
Ku biro bya Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare, CICR, i Kigali, hizihirijwe imyaka 60 uyu muryango umaze ukorera mu Rwanda. Hifashishijwe amafoto, CICR yagaragaje ibikorwa yagiye ikora mu kurengera ubuzima bw’abantu, by’umwihariko kuva mu 1993 no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu mafoto yamuritswe, abitabiriye uyu muhango barimo ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu…
Itegeko rigenga koperative mu Rwanda rigena uburyo zishingwa, zicungwa ndetse n’inshingano n’uburenganzira bw’abanyamuryango bazo. Gusa, hari bamwe mu banyamuryango bazo bigira ba ‘’ntibindeba’’ bagaharira imicungire yazo abayobozi, n’abagerageje gusobanuza ibitagenda bagafatirwa ibihano bikakaye kandi ari uburenganzira bwabo. Imwe mu ngaruka z’iyo mikorere ni uguhomba bishobora no kuvamo gusenyuka burundu. Gahunda ya Leta y’u Rwanda ni…
Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye no kurwanya jenoside, Alice Wairimu Nderitu yatangaje ko bishimiye uburyo urubanza rwa Philippe Hategekimana wiyitaga Biguma rwaciwe. Uyu yaburaniraga mu Bufaransa ku byaha yashinjwaga birebana na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akaba yarakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu. Urubanza rwa Biguma rwari rubaye urwa gatandatu rujyanye na Jenoside…
During the COVID-19 pandemic, hygiene fixtures such as faucets became ubiquitous, establishing a daily ritual for the population to guard against contamination. Whether at train stations, churches, markets, schools, offices, or even at home, handwashing became ingrained in daily life. The omission of this step was strictly enforced by authorities. However, as the pandemic waned,…
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko muri iki gihe ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko, by’umwihariko urw’igitsinagore. Ababyeyi barashinja abana kwigira ibyigenge bakaba batagikozwa ibyo guhanwa, Leta igatungwa agatoki mu kudohoka mu bukangurambaga, naho urubyiruko rukihagararaho ruvuga ko ibyarubaho byose bishingiye ku gushaka imibereho kuko ubuzima bwahenze. Icyavugwa cyose, amagara…
Raporo yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) ivuga ko inyamaswa ziba mu misozi miremire nk’ingagi n’inguge zo mu Rwanda na Bangladesh zishobora kubangamirwa n’imihindagurikire y’ikirere hatagize igihinduka. Iyo raporo ikomeza ivuga ko izindi nyamanswa zishobora kuzazimira ari inzovu zo muri Mali, intare zo mu gice cya Serengeti n’ingona zo muri Malawi.…
Kuva Covid-19 igeze mu Rwanda muri Werurwe 2020, ibigo byikorera byagiye bigabanya abakozi, bigeze mu tubari biba ibindi kuko kugeza ubu ntitwemerewe gukora, udukora natwo ni utwashyizemo ibiribwa. Ibi byose bikaba byarahaye ingufu ruswa y’igitsina yakwa abakozi nk’uko abo byabayeho babitangaza. Kuva muri Werurwe 2020 ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda, abakora ubucuruzi bagiye bahura n’inzitizi…
Beaucoup de rumeurs ont monté sur les cas d’injections de vaccin de covid-19 qui ont commencé à être administrées au Rwanda le vendredi 5 mars 2021. Cependant, des témoignages, des experts scientifiques et RBC indique qu’il n’y a rien à craindre et préviennent que le refus de se faire vacciner présente plus de danger que…
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène yatangaje ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bizaba hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid19 nk’uko agenwa n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu. Umwaka ushize ubwo Abanyarwanda ndetse n’Isi yose bibukaga ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ingamba zo kwirinda…
Bamwe mu bahinzi bahinga imiteja bo mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba baravuga ko gufatira ibihingwa ubwishingizi muri gahunda ya leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yiswe “Tekana urishingiwe Muhinzi-Mworozi’’ bizabafasha guhangana n’ibiza bibangiriza imyaka bikabatera ibihombo. Niyodushima Dieudonné na mugenzi we bafite kampani zihinga imiteja mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima mu ntara…
Abahanga mu bidukikije n’ubuzima bwa muntu bemeza ko ibikoresho bikoze muri pulasitiki kubiheramo abana bato ibyo kunywa cyangwa kurya bishyushye bigira ingaruka ku mikurire y’ubwonko bwabo. Hirya no hino mu bice bitandukanye by’igihugu, haba hamwe mu masoko, mu maduka hagaragara ibikoresho bikozwe muri pulasitiki (bidakoreshwa inshuro imwe) byifashishwa mu kugaburira abana bato. Ibyo bikoresho kandi…
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu mirenge ya Mugina na Gacurabwenge y’akarere ka Kamonyi bavuga ko kubashyira muri gahunda z’iterambere nka Girinka na VUP byabahinduriye imibereho, aho bamwe babasha kubona ifumbire yo gushyira mu mirima yabo abandi bagafasha abana babo gukomeza kwiga badacikirije amashuri. Gahunda zigamije iterambere ry’abaturage nka Girinka na VUP, zashyiriweho abaturage kugira…
Bamwe mu bana batewe inda imburagihe bo mu karere ka Huye, bavuga ko nyuma yo kubyara banyuze mu buzima busharira, aho bumvaga barataye icyizere cyo kongera kubaho ndetse bumva nta n’umuntu ubitayeho. Abana babyaye imburagihe bavuga ko uretse gutereranwa n’imiryango yabo, nabo ubwabo bumvaga bafite ipfunwe ryo kuba bakwegera abandi bantu ngo babone ubufasha. Nubwo…
Bamwe mu bahinzi bo mu mirenge y’akarere ka Burera gaherereye mu ntara y’amajyaruguru, bavuga ko kutagira uruhare mu gutegura imihigo y’ubuhinzi bituma batabona umusaruro uhagije. Bavuga ko gahunda ijyanye n’ubuhinzi yajya ibanza kugirwamo uruhare n’abayikora aho kuva mu nzego zo hejuru ijya hasi. Byatangajwe kuwa 04 Werurwe 2022 mu kiganiro “Urubuga rw’abaturage n’abayobozi” cyateguwe ku…
Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’isi, haje umushinga w’ikigega SDF (Skills Development Funds) ugamije gufasha urubyiruko kwimenyereza umwuga bigira ku murimo. Ibigo byakira urubyiruko bivuga ko bigenda neza, nyamara bamwe mu rubyiruko batabyitabira: abanyeshuri ba baringa, kudahabwa ibyateganijwe, ruswa mu gutera inkunga imishinga; ni bimwe mu bica intege iyi gahunda. Muri iyi…
Inzu 8 zo guturamo Akarere ka Muhanga kavuga ko zubatswe mu mwaka wa 2019 zigiye kumara hafi imyaka 2 zitegereje abaguzi, gusa ariko ishami rishinzwe guteza imbere inzu ziciririce mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire RHA ryo rivuga ko bishoboka ko Akarere kaba katarashyizemo ingufu zihagije kugira ngo izi nzu zigurishwe. Mu mwaka wa 2019, ni…
Inzuri zagenewe kororerwamo ariko zihingwamo, umuco wa hinga tugabane hagati y’aborozi n’abahinzi, gutinda gusinya amasezerano yo gukoresha neza inzuri, ngibyo ibyagarutsweho mu nama n’ubuyobozi ku mikoreshreze y’inzuri i Burasirazuba. Abayobozi n’abaturage basabwe gufata izindi ngamba mu gukemura ibyo bibazo. Raporo zitangwa n’abashinzwe ubworozi mu turere twa Kayonza, Nyagatare na Gatsibo zigaragaza ko hari inzuri 440…
Bamwe mu bahawe biogaz n’imbabura za rondereza n’umushinga Green Gicumbi, ukorerwa mu karere ka Gicumbi, mu ntara y’Amajyaruguru mu rwego rwo kugabanya ibicanwa byatumaga bamwe bajya gusenya inkwi, bavuga ko byatumye batakijya kwangiza amashyamba. Ubu nabo ngo bazi uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije Mukantwari Gaudiose w’imyaka 47 y’amavuko atuye mu mudugudu wa Rwasama akagari ka…
Bamwe mu bubakiwe ibigega bifata amazi n’ umushinga Green Gicumbi, bavuga ko batagisenyerwa cyangwa ngo bangirizwe n’amazi yo ku bisenge by’inzu kuko biyafata bityo n’ isuri ntibatwarire ubutaka. Ndabarinzi Emmanuel ni umuhinzi w’icyayi utuye mu kagari ka Rugerero mu murenge wa Mukarange w’akarere ka Gicumbi. Aravomera amazi mu ijerekani ya litiro 20 ku kigega kingana…
Bamwe mu bahinzi bo mu turere dutandukanye bavuga ko gukoresha ifumbire y’imborera mu buhinzi bakora bifasha mu kubungabunga ibidukikije. Ibi babitangaje ku wa 16 ukuboza 2021 mu muhango wo guhemba abahinzi bitwaye neza kurusha abandi muri ubwo buhinzi. Mukamurara Kajabo Théodette utuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama ahinga imboga, ubunyobwa, ibishyimo n’ibigori.…
Kuri uyu wa kane, nibwo Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa hasojwe Urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho Claude Muhayimana uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Ni urubanza rwatangiye tariki 22 Ugushyingo 2021 rusozwa akatiwe imyaka 14 y’igifungo. Bamwe mu barokokeye I Karongi bashimye igihano yahawe bavuga ko icyangombwa ari ubutabera…
Ubushinjacyaha mu rukiko rwa Rubanda I Paris,bwasabiye Muhayimana Claude, igifungo cy’imyaka 15 ku byaha akurikiranyweho by’ubufatanyacyaha n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye. Ubushinjacyaha bwatangarije abitabiriye urubanza ko uregwa asabirwa ibihano hakurikijwe uruhare rwe n’ibyo yakoze,aho bwagarutse ku mateka ya jenoside n’uko abatutsi bishwe guhera mu…
Ku munsi wa 18 w’urubanza rwa Claude Muhayimana, humviswe ubushinjacyaha bwavuze ko busabira uregwa ibihano bukurikije uruhare rwe n’ibyo yakoze. Ubushinjacyaha bwibukije ko Muhayimana ashinjwa jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ni ukuvuga ibyaha birusha ibindi gukomera umuntu yakorera inyokomuntu bumusabira imyaka 15 y’igifungo. Habarugira Isaac, perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi yabwiye Radio Isangano ko…
Muri iki cyumweru cya nyuma cy’urubanza rwa Muhayimana Claude ruri kuburanishirizwa mu rukiko rwa Rubanda I Paris, yireguye ahakana uruhare rwe muri jenoside yakorewe abatutsi yitwaje ko yahishe abatusi. Mu gutangira kwiregura,MUHAYIMANA Claude yagize ati “hari abatangabuhamya utamenya ubakoresha kuko harimo abavuga ibintu uyu munsi ejo bakavuga ibindi.” Yakomeje atanga urugero rw’uwamushinje mu iperereza aza…
Ku munsi wa 17 w’urubanza Claude Muhayimana aburanishwa ku ruhare yaba yaragize mu byaha bya Jenoside, humviswe umuryango Collectif Des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) ndetse n’abunganira abaregera indishyi Me Gilles PARUELLE yavuze ko mu Rwanda gacaca zaburanishije abatarahunze, ati” abahunze harimo n’abari mu Bufransa ntibakwiye kutabazwa ibyo bakoze.” yakomeje avuga ko Jenoside itashoboka…
Mu rubanza rwa Claude Muhayimana ucyekwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 , akaba akurikiranweho gutwara abajyaga kwica abatutsi aho babaga bahungiye. Yiregura avuga ko hari iminsi yari arwaye malaria bityo ko ibyo ashinjwa atari kubikora arwaye. Abamushinja bo bakavuga ko ari amatakirangoyi atigeze arwara. Colonel Christophe Koenig ni umuyobozi wari ushinzwe anketi…
Kuva mu mwaka wa 2008 Leta yashyizeho VUP mu rwego rwo kurandura ubukene bukabje. Imwe mu nkingi zayo harimo guha amafaranga abageze mu zabukuru nk’inkunga y’ingoboka. Aya, abayahawe bo mu karre ka Gatsibo bavuga ko yabahinduriye ubuzima. Bamwe mu baturage bahabwa aya mafaranga bo mu karere ka Gatsibo bavuga ko yahinduye imibereho yabo kuko yabakuye…
Musengeyezu Mediatrice niwe mugore washakanye na Muhayimana Claude , bashakanye mu 1991, kuri uyu wakabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 yatanze ubuhamya mu rubanza rurimo kubera i Paris mu Bufaransa, kubyo azi ku mugabo we kuri ubu urimo kuburanishwa ku byaha akekwaho. Uyu mugore yavuze ko yamenyanye na Muhayimana Claude mu 1987, maze baza kubana…
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu karere ka Karongi, bavuga ko Muhayimana Claude kuri ubu urimo kuburanishirizwa mu Bufaransa akwiye kubazwa n’ubwicanyi bwabereye kuri Kiliziya na Home saint Jean Kibuye , stade Gatwaro ndetse no ku ishuri rya Nyamishaba , kuko naho bagiye bahamubona yaje mu bitero , aho yatwaraga interahamwe…
Ku munsi wa 13 w’urubanza rwa Claude Muhayimana ruri kubera I Paris mu Bufaransa, humviswe umutangabuhamya ufungiye muri Gereza ya Rubavu. Uyu yagarutse ku izina Mwafurika waguye mu gitero ubwo abatutsi birwanagaho bakoresheje amabuye inkoni n’amacumu rigarukwaho kenshi n’abatangabuhamya batandukanye muri uru rubanza. Uubanza ruburanishwamo umunyarwanda Muhayimana Claude ukekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi rurakomeje…
Imwe mu ntego za VUP ni ukugira uruhare mu kurandura bukene bukabije, aho umuturage ahabwa itungo rimufasha kugera ku iterambere .Iyi gahunda imaze gufasha ingo zirenga 3 000 mu karere ka Nyamasheke, abaturage bavuga ko yabafashije binyuze mu kubona amafaranga n’ifumbire ubu bakaba bahinga bakeza Kuva iyi gahunda ya ‘’Nsiga ninogereze’’ yagera mu karere ka…
Ku munsi wa munani w’urubanza rwa Muhayimana Claude rubera I Paris mu Bufaransa, hagaragajwe umwimerere (itari kopi) ya ‘Ordre de mission’ yatanzwe na Muhayimana nk’ikimenyetso cy’uko ibyaha akurikiranyweho byabaye adahari. Umutangabuhamya bamwe batiyumvishaga uko yageze mu rukiko, yakuyeho urujijo kuri iyo nyandiko. Umuvugabutumwa w’imyaka 60, yari umubitsi (comptable) wa Guest House ya Kibuye, aho Muhayimana…
Kuva taliki ya 22 Ugushyingo mu gihugu cy’u Bufaransa mu rukiko Rwanda rubanda I Paris hakomeje kuburanishishwa urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Aho icyaha akurukiranweho ari ubufatanyacyaha bw’uko yatwaraga abarimo interahamwe n’abasirikari mu kwica abatutsi aho bari bahungiye. Ku itariki 02 Ukuboza 2021 hari bamwe mu barokotse…
Kuva tariki 22 Ugushyingo 2021, mu rukiko rwa rubanda (cours d’assises) rw’ I Paris hari kubera urubanza rwa Claude Muhayimana ucyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Imodoka ya Daihatsu yakunze kugarukwaho n’abatanga ubuhamya muri urwo rubanza Ku munsi wa kabiri w’urubanza rwe ubwo yabazwaga ku mugambi wo gutegura jenoside, Claude Muhayimana…
Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, mu gihugu cy’Ubufaransa hakomeje urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo Muhayimana Claude uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Claude Muhayimana aziko jenoside yabaye nubwo ahakana uruhare yayigizemo muri 1994. Ibi yabivugiye mu rubanza ruri kubera mu rukiko rwa rubanda (cours d’assise) rw’ I Paris.Muhayimana Claude akomoka mu…
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, avuga ko inama mpuzamahanga kuri jenoside iri kubera mu Rwanda ishobora kugira icyo ihindura ku bihugu bidashaka kohereza mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi n’ibikibigendamo gahoro. Yabitangarije i Kigali, ahateraniye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ihuje abantu batandukanye baturutse hirya no ku Isi bafite aho bahuriye n’ubutabera, “Inama…
Guhera taliki ya 22 Ugushyingo kugeza ku ya 17 Ukuboza 2021, mu rukiko Rwanda rubanda mu Bufaransa hazatangira kuburanishirizwa urubanza rwa Jean Claude Muhayimana, ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Benshi bibaza ku mikorere y’izi nkiko ziba zirimo abacamanza b’umwuga n’inyangamugayo zigira uruhare mu rubanza. Aba bahuriza kuki? Bagira uruhe ruhare mu…
Hirya hino mu Rwanda igare rikemura ibibazo byinshi. Haba ku mihanda ya kaburimbo cyagwa iy’igitaka, hirya iyo ahadakunze kugera imodoka, igare ni igisubizo ku bibazo byinshi: kujyana cyangwa kuvana ibintu ku masoko no gutwara abantu badashoboye gutega ipikipiki cyangwa imodoka, cyane mu ngendo zitari ndende. Ku banyonzi bayakoresha, igare ni yo nka yabo, ibakamira buri…
Inzego z’ubutabera mu Bufaransa zatangiye iperereza kuri Pierre Kayondo wabaye umudepite mu Rwanda, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.Uwo mugabo bikekwa ko aba mu gace ka Le Havre mu Bufaransa. Akurikiranwe nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Impuzamiryango iharanira ko abakoze Jenoside bose bagezwa imbere y’ubutabera (CPCR) ku wa 22 Nzeri, nk’uko ikinyamakuru…
Ibiro by’Umushinjacyaha mukuru w’Amerika byatangaje ko Amerika yambuye ubwenegihugu umugabo wari wariyise Peter Kalimu, ariko amazina ye ari Fidele Twizere. Bivugwa ko byakozwe nyuma y’uko hari ibimenyetso bifatika byerekana uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabaga muri Amerika yiyoberanya. Hari inyandiko zabonetse zishinja Peter Kalimu uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi b’aho yari atuye ndetse ngo…
Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) rwatangaje ko Umucamanza Theodor Meron yamenyesheje Umunyamabanga Mukuru wa Loni, ubushake bwo kwegura ku buryo ku wa 17 Ugushyingo 2021 atazaba akibarizwa muri uru rwego. Meron yari amaze imyaka igera kuri 20 mu rwego rw’ubutabera mpuzamahanga uhereye igihe yabereye umucamanza y’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho iyahoze ari Yougoslavie…
Urwego Rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (MICT), rwatangaje ko ku itariki ya 6 Ukwakira uyu mwaka, hazabaho Inama ntegurarubanza y’urubanza rwa Kabuga Félicien ufunzwe akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi nama izaba igamije gusuzuma ibijyanye n’urubanza rwa Kabuga mbere y’uko rutangira kuburanishwa mu mizi, aho uruhande rw’Ubushinjacyaha ruhagarariwe na Serge…
Ubutabera bw’Ubufaransa bwongeye guta muri yombi umunyarwanda Isaac Kamali ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akaba akurikiranyweho icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Kamali w’imyaka 72 yafashwe n’ubutabera bw’Ubufaransa ku wa kane taliki 16 Nzeri 2021 nk’uko byatangajwe n’ishami ry’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa rishinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba. Ubutabera bw’u Rwanda bwari bwaramukatiye igihano…
Auswahl der besten Leder-Hülle für Ihr iPhone 16 Pro Wenn Sie ein iPhone 16 Pro besitzen und auf der Suche nach einer edlen, aber auch schützenden Hülle sind, dann ist die **iphone 16 pro hülle leder** die perfekte Wahl. Leder-Hüllen bieten nicht nur eine elegante Optik, sondern auch einen hervorragenden Schutz vor Kratzern und Stürzen.…
Abaturage b’umudugudu wa Kigaga, akagali ka Makera, mu murenge wa Cyeza ho mu karere ka Muhanga, bavuga ko babangamiwe no kutagira amazi meza, kuageza n’aho bamwe bamwe bava mu kagali bakajya kuvoma mu kandi, abatabishoboye bakavoma ibinamba kubera guhunga umubyigano wo ku gatembo kitwa ngo gafite amazi meza ariko nayo ahinduka ibyondo mu mvura bitewe…
Les Ministres en charge des Infrastructures ont appelé les États de la région à intensifier les programmes visant à moderniser et entretenir les infrastructures, à adopter et à mettre en œuvre les instruments de transit du COMESA afin d’améliorer l’efficacité des corridors de transport. Lors de leur 12e réunion conjointe tenue virtuellement, les Ministres responsables…
Bamwe mu baturage batakaje imirimo kubera gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid19, batangaza ko ubuzima bubakomereye mu miryango yabo kuko batagikora imirimo ibabyarira inyungu nk’uko byahoze. Bifuza gufashwa kubona ibindi bakora bibatunga. Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru barimo abahoze bakora mu tubari, mu nzu zambika abageni, mu tubyiniro no mu bijyanye n’imisango y’ubukwe no kuvugira…
Kuva muri werurwe 2020 igihe hatangiraga Guma mu rugo kubera icyorezo cya COVID19, mu Rwanda abakobwa b’amikoro make cyane cyane impunzi; abenshi bahuye n’ubuzima bushaririye bwo kubura ibitambaro by’isuku bizwi nka “Cotex”. Igihe Covid19, yagaragaraga mu Rwanda hakabaho “Guma mu rugo”, ababuze akazi bagiye bafashwa na Leta kubona ibiryo. Ibi bigamije kubafasha kuba basunika iminsi…
Kuva Covid19 yagera mu Rwanda,umurimo w’ubuhinzi uri mu mirimo mike yasigaye yemerewe gukora. Haba ubuhinzi ubwabwo nk’umurimo ndetse no gucuruza ibibukomokaho no kubigeza aho bikenewe. Mu gihe indi mirimo yabaga yahagaze byo byarakomeje. Ibi nibyo bitera abasesenguzi kuvuga ko Leta yagombye gushyiramo ingufu zisumbuyeho kugira ngo U Rwanda rugire ubuhinzi buhamye bukurura n’abakiri bato. «…
The COVID-19 pandemic has impacted the lives of most people on earth in one way or another. Each has been forced to grapple with its effects, both individually and collectively. The negative societal effects COVID-19 has wrought all over the world have, in many cases, been even more profound when viewed through the lens of…
Ubuyobozi bw’ikigo cya SINELAC gitanga amashanyarazi mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL butangaza ko bukomeje guhura n’ihurizo ry’amasashi na pulasitiki bisohoka mu mazi y’ikiyaga cya Kivu hamwe n’ibisohoka mu mujyi wa Bukavu, aho bituma nibura urugomero rwa SINELAC rufunga amasaha abiri ku munsi aruhombya Megawatt (MW) zitari munsi ya 70. Ni amafaranga atari makeya uyabariye…
PAX PRESS is soliciting offers for the above mentioned Personal Protection Equipment (PPE) Kits for COVID -19 Pandemic through a competitive bidding process. Tender for Supply of Personal Protection Equipment (PPE) Kits for COVID -19 Pandemic PAX PRESS is a Non-Governmental Organization with Legal personality number 029/2014, with its head offices located in Nyarugenge district,…
Mu gihe hirya no hino mu karere ka Musanze intara y’amajyaruguru havugwa ikibazo cya gaze zikunze guteza impanuka ku bazikoresha zirimo inkongi,bituma bamwe mu bahatuye batinya gukoresha gaze. Ubusanzwe mu karere ka Musanze , uburyo bwo guteka hakoreshejwe gaze ni bumwe mu buryo bukoreshwa n’abahatuye cyane cyane mu mugi mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi…
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Busogo,bari bacumbitse mu mashuli kubera gusenyerwa n’ibiza by’amazi y’imvura ava mu birunga (imyuzi),barishimira kuba barafashijwe kubona aho kuba. Mu ijoro ryo kuwa 6 rishyira kuwa 7 Gicurasi 2020 mu turere twegereye ibirunga harimo n’akarere ka Musanze haguye imvura nyinshi yateje Ibiza byasenyeye abaturage,byangiza n’imyaka bamwe…
Ubucuruzi bwa bimwe mu bice by’imibiri y’inyamaswa butuma ubuzima bwazo burushaho kujya mu kaga. Mu nama y’iminsi itatu yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga igahuza abantu bafite ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, haganiriwe kuri zimwe mu ngamba z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba mu kurwanya ubucuruzi nk’ubwo. Mu biganiro byasoje iyi nama tariki 23 Nzeri, hagarutswe cyane ku guhanahana amakuru…
In the letter released on 16th August 2020 by the City of Kigali, two major markets in Kigali known, Nyarugenge and Nyabugogo markets, were temporarily closed due to the persistent increase of COVID 19 cases from these markets. Even if Kigali Market is now open, but the closure has impacted negatively wedding planners. “My wedding…
Depuis que le confinement a commencé au mois de mars 2020 au Rwanda, en raison de l’épidémie de covid-19, la vie quotidienne les enseignants n’est plus la même, dû au payement à temps partiel causé par la fermeture des écoles. Le loyer est devenu difficile à payer et les dépenses ont été minimisées. «La plupart…
Kutabona abakiriya kw’amahoteli, ifungwa ry’imipaka ndetse n’utubari byatumye ubucuruzi bw’inkoko n’ibizikomokaho bibura isoko, bityo abacuruzi n’aborozi bazo bakaba bataka ibihombo bibaza uko bazishyura inguzanyo bari barafashe bamwe bakabibonamp n’iherezo rya bene ubwo bucuruzi. “Mbere y’uko icyorezo gitangira mu ntangiro z’umwaka wa 2020, nabonaga umusaruro w’amagi 1500 yose akabona isoko, ariko icyorezo cya covid-19 kije, ubu…
Bamwe mu bacuruzi n’abakiriya mu karere ka Muhanga , bavuga ko bagifite imbogamizi mu kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga . Uwishyuye akoresheje telefoni mu buryo bwa Mobile money asabwa kurenzaho n’ayo gukata umucuruzi agiye kuyabikuza .Ni mu gihe Leta isaba abaturage ko mu rwego rwo kwirinda no gukwirakwiza icyorezo cya covid-19 bakwiye kwitabira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga. Nsigayehe…
Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije ntibabasha kugera ahagenewe gukarabira intoki n’amazi meza n’isabune kuko habasumba,ibibabera imbogamizi zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19. Abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange, na bo bari mu bagomba kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya covid-19, arimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bikorerwa ahabugenewe hubatswe mu bice bitandukanye by’igihugu hasanzwe hahurira…
Covid 19 yateye bamwe kubura akazi, bicara mu ngo aho babayeho nabi. Abandi nyamara bahisemo guhindura imirimo bajya mu ivunanye ariko ituma badasabiriza. Bamwe n’umubiri urahazaharira ariko bakishimira ko barya ibyo bavunikiye. Ku masaha ya saa ine aho bari kubaka inzu y’amagorofa abiri, uwahoze ari mucoma mbere ya COVID 19; ubu ari guhereza abafundi we…
Kugira ngo amafi n’isambaza bishobore kororoka bitekanye mu kiyaga cya Kivu, buri mwaka u Rwanda rufata amezi abiri yo guhagarika uburobyi muri icyo kiyaga. Kimwe mu bivugwa ko bitera umusaruro w’isambaza kugabanyuka, harimo imyanda itabwa mu kiyaga cya Kivu ituma zimwe muri zo zipfa. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubwowozi (MINAGRI), igaragaza ko isambaza zihura n’ibibazo byo kororoka…
Bamwe mu bakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto, mu karere ka Muhanga baravuga ko bishimiye ingamba zabashyiriweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19. Gusa riko ngo haracyari inzira ndende ngo byubahirizwe neza, ibintu bo bavuga ko biterwa n’impamyi yo gushaka ifaranga ku bamotari ndetse n’abagenzi bigira ba ntibindeba. Muri ibi bihe u…
Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare (mubanyonzi) bakorera mu mugi wa Musanze ndetse no mu nkengero zawo baravuga ko kuba akazi kabo karahagaze muri iki gihe batagikora birirwa mu rugo byabagizeho ingaruka. Ibi ngo ni ukubera amabwiriza bagomba kubahiriza yo gukumira icyorezo cya Covid19. Bavuga ko bamwe basezereye abagore babo kubera…
Izi mbogamizi abaturage bafite ngo ni uko hari abo usanga bibutse nko kwambara neza agapfukamunwa ari uko babonye abashinzwe umutekano bamara kurenga ugasanga bakamanuye, ndetse hari n’amabwiriza batubahiriza iyo bari bonyine, ibi bikaba byagira uruhare runini mu gukwirakwiza icyorezo cya Covid19. Habumuremyi David w’imyaka 29 ukorera ubucuruzi mu mujyi wa Kigali avuga ko bibabaje cyane…
ORAQUICK ni agakoresha gakoreshwa mu buryo bwihuse mu gusuzuma Virusi itera SIDA. Bifasha kumenya niba mu matembabuzi yo mu kanwa harimo abasirikare barwanya Virusi itera SIDA yo mu bwoko bwa 1 n’ubwa 2 mu macandwe. Ni uburyo bamwe mu baturage bavuga ko buri kunganira amwe mu mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 . Ubusanzwe abashaka…
Covid-19: Bananiwe gutegereza igihe amadini azafungurira bahitamo kwishyingiraBamwe mu basore n’inkumi bo mu madini n’amatorero atandukanye bari bafite umushinga w’ubukwe bagakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-1, bahisemo kwishyingira kuko batari bazi igihe aho basengera bazongera gukorera. Imyiteguro yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusezerana imbere y’Imana kuri bamwe mu basore n’inkumi yari igeze kure ubwo…
Leta y’u Rwanda yatangije ikigega kizafasha inzego zitandukanye z’abikorera zagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kongera kubyutsa ibikorwa byabo. Gusa aba bagomba kugaragaza nyine uko byabagizeho ingaruka kandi bagabanije mu byiciro bitandukanye Ni ikigega cyatangijwe tariki 08 Kamena 2020, nk’uko Kigali Today ibitangaza, kikaba ari igisubizo ku bikorera bakunze kugaragaza ko icyo cyorezo cyabadindije mu mikorere,…
Kwishyura ingendo n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga ni imwe mu ngamba leta y’u Rwanda yashyizeho zo kwirinda ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa covid 19 hirindwa guhererekanya amafaranga mu ntoki. Gusa haba abatwara moto n’abagenzi, bamwe muri bo baracyagowe no gukoresha iryo koranabuhanga bamwe barifiteho amakuru atari yo abandi bagitsimbaraye ku buryo bari bamenyereye mbere. Bamwe mu batwara…
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga bavuga ko basobanukiwe n’akamaro ko kwambara agapfukamunwa, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nyamara banagaragaza impungenge ko babangamirwa no kukambara ngo kuko bituma badahumeka neza. Bamwe bahisemo guhindura amayira ngo badahura n’abayobozi bakabahana. Mu rwego rwo kwirinda ko babazwa n’inzego zibishinzwe ibijyanye n’agapfukamunwa, aba baturage bavuga…
Kweza bakabura isoko ry’imyumbati baruhiye, ni ikibazo gikomereye abahinzi b’imyumbati muri Nyamasheke na Rusizi. Barasaba ko hagira igikorwa ngo badakomeza gukorera mu gihombo. Bamwe mu bahinzi b’imyumbati mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba bahangayikishijwe no guhinga bahenzwe banasarura bagahendwa bitewe n’isoko ry’umusaruro ryabaye rito.Abo bahinzi bavuga ko bafite umusaruro mwinshi ariko bakaba…
Mu rubanza rwa Fabien Neretse ruri kubera I Bruxelles mu Bubiligi, hakomeje kumvwa abatangabuhamya, aho muri iki cyumweru hategereje kumvwa abagera kuri 60 bashinja n’abashinjura harimo abenshi bazava mu Rwanda, ndetse batangiye kumvwa. Abumviswe uyu munsi kuwa 18/11/2019 ni abo mu miryango yari ituranye n’ushinjwa I Nyamirambo. Iburanisha ryatangiye saa 9h40 ku isaha yo mu…
Ku munsi wa kane w’urubanza rwa Neretse, taliki ya 13 Ugushyingo humviswe abatangabuhamya ku mateka y’uRwanda barimo umunyarwanda Joseph Matata ndetse n’umubiligi Prof Alain Verhaagen wari mu Rwanda igihe Jenoside yakorewe abatutsi yabaga mu 1994 akorera umuryango w’abaganga batagira umupaka (Médecin Sans Frontière). Ubuhamya bwa buri wese muri aba bwagiye bunengwa n’urundi ruhande aho nko…
Urukiko rwa rubanda (Cour d’assises) rugizwe n’abacamanza batatu, bungirijwe n’umwanditsi ndetse n’inyangamugayo 12 zizewe ku rwego rw’amategeko. Ni urukiko rufite imikorere imwe mu Bubiligi bwose. Ruterana uko idosiye izanywe n’umucamanza, igihe hari ushinjwa cyangwa agomba gukurikiranwa. Nk’uko bitangazwa na www.rennaissanceactu.com, abagize inteko y’iburanisha uko ari 12 baba bafite hagati y’imyaka 30 na 60, batoranywa mu baturage…
Nyuma yo kumva ibyo Neretse aregwa, abamwunganira n’abahagarariye abaregera indishyi bakavuga; ubu hagezweho kumva abatangabuhamya banyuranye. Aba batangabuhamya basabwa kubanza kurahirira ko bagiye kuvuga ukuri kwambaye ubusa. Umutangabuhamya wa mbere wumviswe kuwa kabiri taliki ya 12 Ugushyingo yabanje kurahira ko “agiye kuvuga ukuri kose, kandi ntacyo ari buvuge kitari ukuri”. Uyu ni Swinnen Johan wari…
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 12/11/2019, urubanza rwa Neretse rwakomeje yisobanura ndetse anasubiza ibibazo bitatu byari byasigaye atabibajijwe. Abamwunganira batanze inzitizi zatumye urubanza ruhagarara amasaha arenga abiri kugira ngo zibanze zirebweho ariko birangira abacamanza bemeje ko nta shingiro zifite, urubanza rurakomeza. Inzitizi zijyanye n’uko ngo ubushinjacyaha bwahawe umwanya munini kuruta uwahawe abunganira Neretse, hagarutse…
Urubanza rwa Fabien Neretse rwakomeje I Buruseli mu Bubiligi, aho Neretse we ubwe yahawe ijambo ahakana ibyo ashinjwa byose, avuga ko ahubwo yarwanyije ihohoterwa ryakorerwaga abatutsi cyane cyane mu kigo cye cya ACEDI Mataba kiri mu karere ka Gakenke. Mu gihe urubanza yari atangiye kuvuga byagaragaye ko umugore we a Bibiane Nimukuze ari mu cyumba…
Mu rubanza ruregwamo Fabien Neretse rwatangiye kuri uyu wa kane taliki ya 7/11/2019 mu Bubiligi; ubushinjacyaha bwagaragaje mu masaha abiri n’igice ibirego uyu musaza w’imyaka 71 akurikiranyweho, nyuma Me Flamme wunganira uregwa ahabwa umwanya wo kuvuga. Mu gusoma inyandiko y’amapaji 55, Me Flamme yavuze ko umukiliya we atigeze aba umusirikari nk’uko bivugwa, ahubwo ko ubushinjacyaha…
Umubare w’abana baba mu muhanda ukomeza kwiyongera umunsi ku munsi. Abana bamwe baba mu muhanda bavuga ko babiterwa n’ubukene buvuza ubuhuha mu miryango yabo, ndetse n’umwiryane muri imwe mu miryango utuma ababyeyi bamwe badakurikirana imibereho y’abana babo. Abana benshi baba mu muhanda akenshi bavuga ko ikibajyanayo cya mbere ari ubukene mu miryango, amakimbirane y’abagize umuryango…
Kuri uyu wa mbere taliki ya 4/11/2019 nibwo urukiko rw’I Bruxelles mu bubiligi rwatangaje abazaburanisha umunyarwanda Fabien Neretse ruzatangira mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 7/11/2019. Mu bazaruburanisha hatoranyijwemo abaturage 12 buzuye na 12 bungirije. Iri toranya ry’aba baturage ryaranzwe no kwita ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo kuko muri 12 buzuye batanu…
Bamwe mu batuye akarere ka Huye nta makuru bafite ku byiza nyaburanga biherereye mu karere kabo, ibi bikaba intandaro yo kutamenya akamaro k’ubukerarugendo ndetse ntibanitabire kubisura. Ku myaka 44, Kayihura Gaetan utuye mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye, ukora akazi k’ubushoferi n’ubukanishi; yemeza ko nta byiza nyaburanga biba muri aka karere. Yagize ati…
Bamwe mu bana b’abakobwa batewe inda zitateguwe mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga ,bavuga ko batinya kugaragaza ababateye inda kuko bababatinya ko imiryango bavukamo izabaha akato ndetse bakabangira n’abana. Mujawayezu Adeline umwe mu bana batewe inda bakiri bato kuko yari afite imyaka 17 ,avuga ko nyuma yo gufatwa ku ngufu n’umusore w’imyaka 25…
Jean Népo Nshimyumuremyi, 25, got physical disability due to meningitis he suffered when he was two years old and subsequently lost abilities to walk. Born in Mukama Sector but currently living in the neighbouring Gatunda Sector in Nyagatare District of the Eastern Rwanda, Nshimyumuremyi hadn’t gone to school until the age of 12 years when…
Bamwe mu bagore 40 bo mu murenge wa Gashora akarere ka Bugesera baravuga ko amagare bahawe na HINGA WEZE umushinga wa USAID ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro muri aka karere,taliki 18 Ukwakira 2019 azabafasha kurwanya imirire mibi mu bana babo. Mukamukomeza Philomene,utuye mu murenge wa Gashora mu kagali ka Kabuye na mugenzi…
Nyuma yo gushegeshwa n’icyorezo cya Covid-19, abatwara amagare mu bikorwa by’ubucuruzi (abanyonzi) bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bemerewe gukoreramo baragorwa no kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima ndetse no gukoresha ingofero zabugenewe (casque) kugira ngo birinde banarinda abo batwara ingaruka zaturuka ku mpanuka. Byari ibyishimo ku banyonzi bari bumvise ko bakomorewe gukora ariko kugeza ubu hari…
Hashize umwaka ikigo cy’amashuri y’imyuga cya ESECOM (Ecole secondaire communautaire de Rucano) giherereye mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero, cyatangije igicumbi cy’umuco kirimo ibikoresho byifashishwaga n’abanyarwanda ba kera hagamijwe gufasha abanyeshuri biga ubukerarugendo ndetse n’abahagana kumenya ibyaranze umuco w’abanyarwanda. Ngabomanzi Jackson umunyeshuri wiga mu mwaka wa 6 mu ishami ry’ubukerarugendo ari nawe ushinzwe…
Le Rwanda célèbre en Avril la 25ème commémoration du génocide perpétré contre les tutsi en 1994. Ceux qui n’étaient pas nés lors du génocide sont actuellement des adultes dont certains ont déjà terminé leurs études universitaires. Face à une situation inconnue pour eux, au manque d’espace de discussion et d’information, ces jeunes, la plupart au…
Abaturage bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko nyuma y’uko gahunda y’inteko z’abaturage zivuguruye itangijwe batakigira ingingimira ku makuru y’ibibakorerwa n’uburyo bahabwamo serivisi. Inteko z’abaturage ni inama zikorwa rimwe mu cyumweru zigahuza abayobozi ku nzego zitandukanye n’abaturage muri buri mudugudu, maze bakaganira ku kibazo cyangwa insanganyamatsiko runaka, hagamijwe guha amakuru abaturage no kugira uruhare mu…
Abana batagejeje ku myaka 18 batewe inda mu mwaka wa 2017 barenga ibihumbi 16, nk’uko bitangazwa n’ubushakashatsi bwakozwe. Abagabo bagera ku 1800, bamaze gutabwa muri yombi kubera gusambanya bamwe muri abo bana. Uyu mubare w’abatawe muri yombi ni muto ugereranyije n’uwabatewe inda. Kubahishira, uburyo umuryango udafata ikibazo nk’icyawo no kuba abana benshi baterwa inda ari…
Kimwe mu biha abana kwiga batuje ni no kwigira mu mashuri atari mu manegeka. Aya niyo yateraga abanyeshuri bo ku ishuri rya Remera Rukoma kwiga bafite impungenge none izi mpungenge zigiye kuba amateka. Umwaka utaha barigira mu mashuri mashya. Bamwe mu babyeyi barerera ku ishuri ribanza ry’Indangamirwa rya Remera Rukoma mu karere ka Kamonyi ,bavuga…
Ikorwa ry’umuhanda nubwo risiga rifashije abaturage mu migenderanire myiza kubera ibikorwa remezo byizewe kandi bihamye biba byakozwe ariko kandi risiga n’ibibazo. Muri Nyamasheke, bamwe mu bangirijwe n’iyubakwa ryawo barasaba ingurane na n’ubu batarahabwa. Bamwe mu baturage bangirijwe imitungo mu ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo uva mu Karere ka Karongi kugera mu ka Nyamasheke ‘Kivu Belt’, n’undi…
Abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda mu mikino y’imyiyerekano ya Taekwondo, yabereye muri korea kuwa 6/12/2017 bitwaye neza begukana umudali w’umuringa (silver). Ni mu irushanwa ryitwa Ambassador’s cup world championship, ryahuje ibihugu 96 biturutse ku migabane itandukanye y’isi, 25 akaba aribyo bahatanye ku mukino wa nyuma. Ikipe y’abanyarwanda yari igizwe n’abakinnyi babiri aribo Mbonigaba Boniface wahagarariye…
Une décision a été prise par le Ministre des affaires étrangères mi-septembre, selon laquelle les anciens passeports semi-biométriques en circulation ne seront plus valides à partir du 16 octobre 2017. Cette situation a perturbé certains Congolais de la diaspora. Ils trouvent que cette décision a été prise à la hâte, vu le dysfonctionnement des ambassades…
Les habitants de Goma et expatriés œuvrant dans différentes ONGs sont, de plus en plus nombreux, à déménager vers la ville voisine de Gisenyi (Rwanda) pour raison des infrastructures et coût de vie moins cher. Cette situation a pris d’élan, il y a une année déjà. Sur les deux douanes congolo-rwandaises (Petite et Grande barrière)…
Les services de Planification Familiale (PF) restent limités aux femmes de la Province du Nord-Kivu. Selon les partenaires de soutien pour les services de PF, la province dénombre 40% de femmes non servies principalement celles des milieux ruraux. L’accès aux méthodes contraceptives pour la PF dans la Province du Nord-Kivu est limité, surtout dans les…
De Mai à Juillet 2017, la RDC a connu plusieurs cas d’évasion à répétition des prisonniers, suite aux attaques des hommes armées. Cette situation met le pays dans une crise politico-sécuritaire. Le bilan est en hausse, allant à plus 6000 prisonniers dans tout le pays. “La RDC dénombre au moins cinq évasions consécutives de mai…
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwahembye abantu biswe intwaramihigo bayifasha kugeza no kumenyekanisha gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu baturage hirya no hino mu gihugu. Ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bikorwa buri myaka ibiri na RGB bigaragaza ko icy’imitangire ya serivisi mu Rwanda cyakomeje kuza inyuma y’ibindi mu myaka itanu ishize. Mu bipimo by’imiyoborere bya 2016, icy’imitangire ya serivisi…
La grande Bretagne exhorte la flexibilité des parties concernées en RDC pour parvenir à un accord commun dans la mise en œuvre de l’accord politique signé le 31 Décembre 2016. Les partis politiques doivent appuyer positivement les efforts de la Conférence Episcopale Nationale du Congo(CENCO). S’exprimant sur la situation en RD Congo, le Ministre britannique…
Urukiko rukuru rw’Ubujurire mu Misiri ruherutse guhanagura kuri Hosni Mubarak wahoze ari Perezida wa Misiri, ibyaha by’ubugambanyi n’urupfu rw’abatari bashyigikiye ubutegetsi bwe baguye mu myigaragambyo bakoze muri 2011 yaje no kumuhirika ku butegetsi. Nyuma yo guhanagurwaho ibyo byaha bitegerejwe ko Mubarak afugurwa muri iyi minsi nkuko ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byabitangaje.Mubarak yafunzwe ubwo mu bihugu…
Nyuma y’imyaka irenga mirongo itanu Kolombiya ari ikotaniro ry’imirwano n’inyeshyamba zitandukanye, Kolombiya yaba igana mu nzira y’amahoro asesuye. Ubu n’inyeshyamba ziharanira kubohora icyo gihugu zatangaje ko ziteguye gutangira ibiganiro na Leta nyuma y’uminsi mike iza FARC zisinye amasezerano atarakiriwe neza muri referendumu. Nk’uko urubuga www.rfi.fr rubitangaza, kuri uyu wa mbere inyeshyamba ziharanira kubohora Kolombiya (ELN) na Leta…
Nyuma y’ikiganiro mpaka cyo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2016 hagti y’abahatanira kuzayobora Lte aZunze Ubumwe za Amerika, ubu gushaka abayoboke birakomeje. hilaary Clinton w’umudemokarate ari kwigarurira imitima y’abarepubulikani bamwe bagaragaje ko batazatora umukandida wabo Donald Trump. Donald Trump afitanye ibibazo n’abo bari kumwe mu ishyaka. Nyuma yo kumva amwe mu magambo yatangajwe n’umwe mu…
Kuri uyu wa kane umutwe w’abarwanyi bagendera ku mahame ya Kisilam ba al – Shabaab batangeje ko bishe abaturage batandatu b’Abakirisitu mu mujyi wa Mandera uherereye mu majyaruguru y’uburarasirazuba bwa Kenya. Polisi ya Kenya yatangaje ko abo barwanyi bateye amagerenade banarasa urufaya rw’amasasu aho abaturage b’abakilisitu batuye, mu gihe bari basinziriye.Iki ni ikindi gitero cyongeye…
Nubwo abareba iyo ibintu bigana batari babibonye(sondage), nyamara ariko kuri iki cyumweru taliki ya 02 Ukwakira abanyakolombiya bazindukiye muri referandumu yemeza cyangwa yanga iby’amasezerano y’amahoro Leta yagiranye n’inyeshyamba za FARC zayirwanyaga. Abanga ayo masezerano bafite amajwi 50,21% mu gihe abayemera bafite 49,78% . Gusa ngo ibi ntacyo bihindura ku masezerano yashyizweho umukono. Nubwo abareba iyo…
Kuri uyu wa mbere taliki ya 26 z’ukwezi kwa Nzeli, Leta ya Kolombiya n’inyeshyamba z’umutwe wa FARC basinyiye i Carthagène mu majyaruguru ya Kolombiya amasezerano ahagarika burundu imirwano nyuma y’imyaka 52. Imbere y’umunyamabanaga mukuru w’umuryango w’abibumbye. Nk’uko urubuga rwa RFI rubitangaza (www.rfi.fr) indirimbo zitandukanye, indirimbo yubahiriza igihugu ndetse n’amagambo y’abaharaniye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo…
kipe y’Igihugu Amavubi yazamutse imyanya 14 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA iva kuwa 121 igera kuwa 107 nyuma yo kwitwara neza inganya na Ghana iwayo. Ku rutonde ngarukakwezi rw’ukwezi rwa Nzeli 2016, rwashyizwe hanze n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nzeli, u Rwanda rwazamutse imyanya 14, rugera ku…
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ryasohoye itangazo risobanura iby’impanuka y’imodoka bivugwa ko ari iyayo yabaye ku wa 16 Kanama i Nyamasheke bakayisangamo urumogi. Nk’uko iri tangazo ribivuga ngo iyomodoka yahawe ku buryo bw’inguzannyo umwe mu bafatanyabikorwa bayo. Umushoferi ayifata abeshye ko agiye gutabara birangira imucuranguye inasangwamo ibiyobyabwenge. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR…
Nk’uko bikuye mu gitabo cyashyizwe ahagaragara n’ishyaka ayoboye kuwa 24/8/2016, hagaragaramo ko Nicolas Sarkozy azongera kwiyamamariza kuyobora Ubufaransa mu matora ateganyijwe umwaka utaha wa 2017. Ni nyuma y’aho yayoboreye icyo gihugu manda imwe kuva muri 2007 kugera muri 2012. Mu nkuru y’ikinyamakuru Le Monde cyo mu bufaransa, Sarkozy agira ati “nafashe umwanzuro wo kuziyamamariza kuyobora…
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Jean Bigirimana wahoze ari umunyamakuru wa radiyo Rema FM ariko ubu akaba yakoreraga Iwacu Press Group, yaburiwe irengero nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe iperereza mu Burundi ku wa gatanu w’icyumweru gishize.Igipolisi cyo kiremeza ko kugeza ubu ntawe gifite mu maboko yacyo. Amakuru atangazwa n’inshuti za…
Mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma biyemeje kurushaho kwinjira mu bibazo by’umutekano n’ iterabwoba byugarije Afurika ariko cyane cyane ibihugu nk’u Burundi, Sudani y’Epfo, na Somalia. Komiseri mukuru wa Komisiyo y’amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe Amb. Smail CHERGUI yavuze ko muri rusange abayobozi ba Afurika bahangayikijwe…
Ibihugu bya Afurika byanzuye ko kuva mu mwaka utaha bizajya byishakamo 100% by’ingengo y’imari y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Ni mu nama y’uwo muryango iri kubera i Kigali ku nshuro yayo ya 27. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda Claver Gatete, Taliki ya 16/7/2016 yaganiriye n’abanyamakuru bitabiriya iriya nama ababwira ko mu nama bagiranye nka ba…
Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi Papa Francis avuga ko icyiza ari uko Ubwongereza bwaguma mu muryango w’umbumwe bw’Uburayi kuko ngo kuri we ubumwe buruta amakimbirane, avuga ko mu gihe hari ibitagenda neza mu bihugu bifitanye ubumwe hagakwiye kubaho uburyo bwiza bwo kubikemura kuruta kwitandukanya. Ibi umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi yabitangaje mu kiganiro…
Igihugu cy’ubwongereza ngo nicyo gica agahigo mu kugira abarimu benshi n’amashuri meza, ariko hakorwa urutonde rushingiye ku bushobozi bw’abanyeshuri, iki gihugu kikaza mo hagati, inyuma ya za Singapure na Finilande. Si aka wa mugani w’ikinyarwanda ngo “uburo bwinshi ntibugira umusururu”, gahunda mpuzamahanga yo gusuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri (Programme for International Student Assessment/PISA) iyo itondetse ibihugu, Ubwongereza…
Nyuma y’aho inkingo za Fièvre Jaune zishiriye mu gihugu cya Tanzania, ubu shuguri ni yose ku bagurisha icyo cyemezo cy’uko umuntu yakingiwe ku buryo bwa magendu. Ikibabaje ngo ni uko ibyo bikorwa n’abakora mu bitaro Mu murwa mukuru wa Tanzaniya Dar es Salaam, ubu haravugwa igurishwa ry’icyemezo cy’urukingo rwa Fièvre Jaune (indwara iteye nka malaria,…
Margueritte Barankitse(MB) ni umugore uharanira uburenganzira bwa muntu ukomoka mu Burundi. Aherutse guhabwa igihembo cy’umuntu w’indashyikirwa mu kongera kurema ubumuntu mu isi ’’ prix pour l’éveil de l’humanité’’. Yakoze ibikorwa binyuranye byo kwita ku burenganzira bw’abana i Burundi aho yubatse ibitaro bibitaho ndetse akanakira imfubyi z’intambara, iza Sida n’izindi zitandukanye mu kigo yise ‘’ Maison…
Mu karere ka Musanze umukino w’intoki wa basketball uragenda utera imbere mu bakiri bato. Izi mpano zari zarapfukiranwe zitangiye kugenda zigaragaza mu mashuri aho ngo abanyeshuri gukina binabafasha kuruhuka bakiga neza. N’abaterankunga batangiye kwegera bimwe mu bigo by’amashuri byatangije icyo gikorwa kugira ngo abana bamenye uwo mukino kandi bawutozwe bya kinyamwuga. “Kera hano kw’ishuri nta…
Kumva amazina y’ahantu atari amanyarwanda mu ntara y’iburasirazuba si igitangaza. Amwe yamaze no kwinjira mu mazina akoreshwa mu miyoborere. Gusa bene izo nyito zifite aho zihurira n’amateka y’aho hantu. Mu ntara zose z’u Rwanda hari imisozi ifite amazina y’amahanga, ariko imyinshi muri yo ntiyinjizwa mu nyito z’imiyoborere y’inzego z’ibanze. Mu ntara y’Uburasirazuba ho, nta pfunwe…
Eric Dusingizimana, umugabo w’imyaka 29 abaye umunyarwanda wa mbere winjiye mu gitabo Guiness World Records nyuma yo kumara amasaha 51 atera agapira ka Cricket ataruhutse. . Eric, Eric, Eric!!! Ngiyo inyikirizo yaririmbwaga n’abantu benshi kuri sitade ntoya y’I Remera ahagana saa tanu n’iminota icumi, ubwo umunyarwanda Eric Dusingizimana yerekezaga ku guca agahigo ku rwego rw’isi…
Mu mukino udafite cyinshi uvuze kuri Chelsea kuko utatumaga iza mu bahatanira igikombe, kuza mu bitabira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo n’ibindi bikombe byo ku mugabane w’uburayi, ikipe ya Chelsea yo mugi wa Londres yahagamye Tottenham umukino urangira banganyije ibitego 2-2. Ibi biha ku buryo budasubirwaho ikipe ya Leicester gufata umwanya wa mbere ikegukana…
Nkuko bisanzwe bigenda buri mwaka, ikinyamakuru France Football cyashyize ahagaragara abakinnyi bahembwa neza muri uyu mwaka wa 2016. Mu bakinnyi b’Abanyafrika, uwongeye kuyobora urwo rutonde ni umukinnyi Yaya Touré ukomoka mu gihugu cya Kotedivuwari, akaba mu mezi 12 ashize yarashyize mu mufuka we miliyoni 18 z’amayero. Hagati aho ariko, urebye umushahara gusa, Touré arushwa na…
Ihame ry’uburinganire mu Rwanda rimaze gutera intambwe ishimishije n’ubwo hari abatararyumva neza. By’umwihariko gutunga urugo ntibikiri iby’umugabo gusa nk’uko mu minsi yashize byari bimeze, ubu umubare munini w’abagore utunga ingo zirimo abagabo, kubera ko bamwe nta bushobozi bafite cyangwa kuko bamwe batagihihibikanira ingo zabo bakabyegeka ku bagore babo. Guhunga inshingano ku bagabo bamwe, biracyatera ibibazo…