Ni nde uzahoza amarira y’abashoferi b’amakamyo yambukiranya umupaka?
Nk’igihugu kidakora ku nyanja, u Rwanda rwifashisha ubuhahirane mpuzamahanga kugira ngo rubashe gutunga abaturage barwo mu ngeri zitandukanye. Abatwara amakamyo yambukiranya umupaka ni bamwe mu bagira uruhare muri ibyo bikorwa byunganira cyane imibereho y’Abanyarwanda, nyamara hari abatazi agaciro k’uwo murimo, dore ko iyo uganiriye na bo bagutura agahinda akenshi baterwa n’abakoresha babo. Barifuza ko Leta…