Umucamanza Theodore Meron yeguye
Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) rwatangaje ko Umucamanza Theodor Meron yamenyesheje Umunyamabanga Mukuru wa Loni, ubushake bwo kwegura ku buryo ku wa 17 Ugushyingo 2021 atazaba akibarizwa muri uru rwego. Meron yari amaze imyaka igera kuri 20 mu rwego rw’ubutabera mpuzamahanga uhereye igihe yabereye umucamanza y’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho iyahoze ari Yougoslavie…