Nyanza: Guhabwa amakuru ku rubanza rwa Biguma bituma bizera guhabwa ubutabera
Bamwe mu batuye mu murenge wa Karama mu karere ka Nyanza baratangaza ko kwegerwa n’abanyamakuru bagahabwa amakuru y’urubanza rw’abahakoreye ibyaha bituma bizera ko abahohotewe bazahabwa ubutabera. Ubwo itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera bakorana n’umuryango PAX PRESS bari kumwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu HAGURUKA, bitabiriye inteko y’abaturage mu kagari ka Cyotamakara mu murenge wa Ntyazo,…