COVID19 yatumye zimwe mu mpunzi z’abakobwa zigorwa n’isuku mu gihe cy’imihango
Kuva muri werurwe 2020 igihe hatangiraga Guma mu rugo kubera icyorezo cya COVID19, mu Rwanda abakobwa b’amikoro make cyane cyane impunzi; abenshi bahuye n’ubuzima bushaririye bwo kubura ibitambaro by’isuku bizwi nka “Cotex”. Igihe Covid19, yagaragaraga mu Rwanda hakabaho “Guma mu rugo”, ababuze akazi bagiye bafashwa na Leta kubona ibiryo. Ibi bigamije kubafasha kuba basunika iminsi…