Niger: Abasirikare bahiritse ubutegetsi
Amakuru yahereye ejo acicikana avuga ko abasirikare bayobowe n’ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu bafungiye mu rugo Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum, ariko bikaba byari bitaremezwa neza niba yaba ari ‘’kudeta’’ cyangwa niba ari ikindi. Ubu byamaze kwemezwa, itsinda ry’abasirikare bahiritse ubutegetsi ryamaze kubitangaza kuri televiziyo y’igihugu ko bakuyeho ubutegetsi bwari buriho. Amakuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abongereza,…