Dr. Mukwege yahawe amadorali 100.000 asabwa kuziyamamariza kuyobora Congo

Dr. Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018 yashyikirijwe n’abakunzi be, ejo tariki ya 16 Nzeli 2023, amadolari ibihumbi 100 kugira ngo aziyamamarize kuyobora Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu matora ateganyijwe ku itariki ya 20 Ukuboza uyu mwaka. Amakuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique avuga ko abamushyigikiye bibumbiye muri imwe mu miryango igize…

Read more

Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera

Gufatwa, guca urubanza, gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko no gufungwa ni inzira ndende y’ubutabera. Iyi nzira igendana n’urusobe rw’ibibazo biremereye urwego rw’ubutabera. Imanza nyinshi, abamaze igihe bafunze bataburana, ubucucike bw’abafunzwe… Ibi bitera kwibaza niba uwakoze icyaha wese ubutabera ahabwa ari ukumufunga. Hari izindi nzira zagakoreshejwe kandi ubutabera bugatangwa ku gihe kandi bwuzuye. Gusa inzira ni…

Read more

Igitaramo ku matora: Uburyo bushya PAX PRESS yatangije bwo gufasha abaturage gusobanukirwa amatora

Kuganirira mu gitaramo ni uburyo bwakozwe nk’ikiganiro “uruhare rw’abaturage n’abayobozi” cyari kimenyerewe mu guhuza abaturage n’abayobozi bakaganira ku bibazo ndetse n’iterambere ryabo.  Iki kiganiro kije mu isura nshya y’igitaramo cyatambutse kiri kuba ‘’live’’ kuri Radio Ishingiro, Radio Izuba na Radio Isangano, ku wa 10 Kanama 2023. Cyavugaga ku matora atandukanye ashyiraho abayobozi. Ubwo iki gitaramo…

Read more

Abandi Banyarwanda babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bagiye kuburanishwa n’u Bubiligi

Abanyarwanda babiri, Pierre Basabose w’imyaka 76 na Séraphin Twahirwa w’imyaka 66, bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bagiye kuburanishwa n’igihugu cy’u Bubiligi mu rukiko rwa rubanda rw’i Buruseli (Bruxelles), ku byaha by’intambara n’ibyaha bya jenoside. Aba bagabo babiri bafatiwe mu gihugu cy’u Bubiligi muri Nzeri 2020 biturutse ku mpapuro zo…

Read more