Afurika y’Uburasirazuba: Ubucuruzi bw’inyamaswa burazishyira mu kaga
Ubucuruzi bwa bimwe mu bice by’imibiri y’inyamaswa butuma ubuzima bwazo burushaho kujya mu kaga. Mu nama y’iminsi itatu yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga igahuza abantu bafite ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, haganiriwe kuri zimwe mu ngamba z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba mu kurwanya ubucuruzi nk’ubwo. Mu biganiro byasoje iyi nama tariki 23 Nzeri, hagarutswe cyane ku guhanahana amakuru…