Kolombiya: Referandumu yamaganye amasezerano y’amahoro n’inyeshyamba za FARC

Nubwo abareba iyo ibintu bigana batari babibonye(sondage), nyamara ariko kuri iki cyumweru taliki ya 02 Ukwakira abanyakolombiya bazindukiye muri referandumu yemeza cyangwa yanga iby’amasezerano y’amahoro Leta yagiranye n’inyeshyamba za FARC zayirwanyaga. Abanga ayo masezerano bafite amajwi 50,21% mu gihe abayemera bafite 49,78% . Gusa ngo ibi ntacyo bihindura ku masezerano yashyizweho umukono. Nubwo abareba iyo…

Read more

Nyuma y’imyaka 52, Kolombiya n’inyeshyamba za FARC bahagaritse imirwano burundu

Kuri uyu wa mbere taliki ya 26 z’ukwezi kwa Nzeli, Leta ya Kolombiya n’inyeshyamba z’umutwe wa FARC basinyiye i Carthagène mu majyaruguru ya Kolombiya amasezerano ahagarika burundu imirwano nyuma y’imyaka 52. Imbere y’umunyamabanaga mukuru w’umuryango w’abibumbye. Nk’uko urubuga rwa RFI rubitangaza (www.rfi.fr) indirimbo zitandukanye, indirimbo yubahiriza igihugu ndetse n’amagambo y’abaharaniye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo…

Read more

UNHCR irasobanura iby’imodoka “yayo” yavumbuwemo urumogi

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ryasohoye itangazo risobanura iby’impanuka y’imodoka bivugwa ko ari iyayo yabaye ku wa 16 Kanama i Nyamasheke bakayisangamo urumogi. Nk’uko iri tangazo ribivuga ngo iyomodoka yahawe ku buryo bw’inguzannyo umwe mu bafatanyabikorwa bayo. Umushoferi ayifata abeshye ko agiye gutabara birangira imucuranguye inasangwamo ibiyobyabwenge. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR…

Read more

Nicolas Sarkozy yatangaje ko aziyamamaza muri 2017

Nk’uko bikuye mu gitabo cyashyizwe ahagaragara n’ishyaka ayoboye kuwa 24/8/2016, hagaragaramo ko Nicolas Sarkozy azongera kwiyamamariza kuyobora Ubufaransa mu matora ateganyijwe umwaka utaha wa 2017. Ni nyuma y’aho yayoboreye icyo gihugu manda imwe kuva muri 2007 kugera muri 2012. Mu nkuru y’ikinyamakuru Le Monde cyo mu bufaransa, Sarkozy agira ati “nafashe umwanzuro wo kuziyamamariza kuyobora…

Read more

Afurika: Hafashwe ingamba ku bihugu birimo umutekano muke

Mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma biyemeje kurushaho kwinjira mu bibazo by’umutekano n’ iterabwoba byugarije Afurika ariko cyane cyane ibihugu nk’u Burundi, Sudani y’Epfo, na Somalia. Komiseri mukuru wa Komisiyo y’amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe Amb. Smail CHERGUI yavuze ko muri rusange abayobozi ba Afurika bahangayikijwe…

Read more