Loni yanyuzwe n’uko urubanza rwa Biguma rwaciwe

Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye no kurwanya jenoside, Alice Wairimu Nderitu yatangaje ko bishimiye uburyo urubanza rwa Philippe Hategekimana wiyitaga Biguma rwaciwe. Uyu yaburaniraga mu Bufaransa ku byaha yashinjwaga birebana na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akaba yarakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu. Urubanza rwa Biguma rwari rubaye urwa gatandatu rujyanye na Jenoside…

Read more

Impuruza ku rubyiruko rwugarijwe n’ubwandu bushya bwa SIDA

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko muri iki gihe ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko, by’umwihariko urw’igitsinagore. Ababyeyi barashinja abana kwigira ibyigenge bakaba batagikozwa ibyo guhanwa, Leta igatungwa agatoki mu kudohoka mu bukangurambaga, naho urubyiruko rukihagararaho ruvuga ko ibyarubaho byose bishingiye ku gushaka imibereho kuko ubuzima bwahenze. Icyavugwa cyose, amagara…

Read more

Ihindagurika ry’ikirere ribangamiye inyamaswa zo mu misozi

Raporo yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) ivuga ko inyamaswa ziba mu misozi miremire nk’ingagi n’inguge zo mu Rwanda na Bangladesh zishobora kubangamirwa n’imihindagurikire y’ikirere hatagize igihinduka. Iyo raporo ikomeza ivuga ko izindi nyamanswa zishobora kuzazimira ari inzovu zo muri Mali, intare zo mu gice cya Serengeti n’ingona zo muri Malawi.…

Read more

Kigali: Banze gutanga ruswa y’igitsina babura akazi

Kuva Covid-19 igeze mu Rwanda muri Werurwe 2020, ibigo byikorera byagiye bigabanya abakozi, bigeze mu tubari biba ibindi kuko kugeza ubu ntitwemerewe gukora, udukora natwo ni utwashyizemo ibiribwa. Ibi byose bikaba byarahaye ingufu ruswa y’igitsina yakwa abakozi nk’uko abo byabayeho babitangaza. Kuva muri Werurwe 2020 ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda, abakora ubucuruzi bagiye bahura n’inzitizi…

Read more

Kwibuka27: Imihango yo kwibuka izajya ikorwa hakurikijwe ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid19

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène yatangaje ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bizaba hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid19 nk’uko agenwa n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu. Umwaka ushize ubwo Abanyarwanda ndetse n’Isi yose bibukaga ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ingamba zo kwirinda…

Read more

Bugesera: Gufatira ibihingwa ubwishingizi bifasha guhangana n’ibiza

Bamwe mu bahinzi bahinga imiteja bo mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba baravuga ko gufatira ibihingwa ubwishingizi muri gahunda ya leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yiswe “Tekana urishingiwe Muhinzi-Mworozi’’ bizabafasha guhangana n’ibiza bibangiriza imyaka bikabatera ibihombo. Niyodushima Dieudonné na mugenzi we bafite kampani zihinga imiteja mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima mu ntara…

Read more