Abasenyewe n’ibiza barishimira kongera gutuzwa

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Busogo,bari bacumbitse mu mashuli kubera gusenyerwa n’ibiza by’amazi y’imvura ava mu birunga (imyuzi),barishimira kuba barafashijwe kubona aho kuba. Mu ijoro ryo kuwa 6 rishyira kuwa 7 Gicurasi 2020 mu turere twegereye ibirunga harimo n’akarere ka Musanze haguye imvura nyinshi yateje Ibiza byasenyeye abaturage,byangiza n’imyaka bamwe…

Read more

Afurika y’Uburasirazuba: Ubucuruzi bw’inyamaswa burazishyira mu kaga

Ubucuruzi bwa bimwe mu bice by’imibiri y’inyamaswa butuma ubuzima bwazo burushaho kujya mu kaga. Mu nama y’iminsi itatu yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga igahuza abantu bafite ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, haganiriwe kuri zimwe mu ngamba z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba mu kurwanya ubucuruzi nk’ubwo. Mu biganiro byasoje iyi nama tariki 23 Nzeri, hagarutswe cyane ku guhanahana amakuru…

Read more

Covid-19 yazahaje ubucuruzi bw’inkoko n’ibizikomokaho

Kutabona abakiriya kw’amahoteli, ifungwa ry’imipaka ndetse n’utubari byatumye ubucuruzi bw’inkoko n’ibizikomokaho bibura isoko, bityo abacuruzi n’aborozi bazo bakaba bataka ibihombo bibaza uko bazishyura inguzanyo bari barafashe bamwe bakabibonamp n’iherezo rya bene ubwo bucuruzi. “Mbere y’uko icyorezo gitangira mu ntangiro z’umwaka wa 2020, nabonaga umusaruro w’amagi 1500 yose akabona isoko, ariko icyorezo cya covid-19 kije, ubu…

Read more

Muhanga : Haracyari imbogamizi mu kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga

Bamwe mu bacuruzi n’abakiriya mu karere ka Muhanga , bavuga ko bagifite imbogamizi mu kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga . Uwishyuye akoresheje telefoni mu buryo bwa Mobile money asabwa kurenzaho n’ayo gukata umucuruzi agiye kuyabikuza .Ni mu gihe Leta isaba abaturage ko mu rwego rwo kwirinda no gukwirakwiza icyorezo cya covid-19 bakwiye kwitabira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga. Nsigayehe…

Read more

Kubaka aho gukarabira habasumba, bibangamira abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije

Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije ntibabasha kugera ahagenewe gukarabira intoki n’amazi meza n’isabune kuko habasumba,ibibabera imbogamizi zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19. Abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange, na bo bari mu bagomba kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya covid-19, arimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bikorerwa ahabugenewe hubatswe mu bice bitandukanye by’igihugu hasanzwe hahurira…

Read more

COVID19: Uwari mucoma yahindutse umuyede

Covid 19 yateye bamwe kubura akazi, bicara mu ngo aho babayeho nabi. Abandi nyamara bahisemo guhindura imirimo bajya mu ivunanye ariko ituma badasabiriza. Bamwe n’umubiri urahazaharira ariko bakishimira ko barya ibyo bavunikiye. Ku masaha ya saa ine aho bari kubaka inzu y’amagorofa abiri, uwahoze ari mucoma mbere ya COVID 19; ubu ari guhereza abafundi we…

Read more