Rwanda-Jenoside: IKIBAZO CY’INDISHYI GICA INTEGE ABAHOHOTEWE

Kimwe no mu zindi manza nshinjabyaha, kuregera indishyi birashoboka. Mu manza zirebana na jenoside ziburanishirizwa ku Rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, hari abahagarariye ababuranira indishyi. Ku madosiye 5 amaze kuburanishwa yaregewemo indishyi, hapfundikiwe 1, nyamara abo urukiko rwageneye indishyi ntibarazibona bose. Umwe mu bababuranira umaze imyaka irenga 20 muri aka kazi, Me Gisagara…

Read more

RWANDA-Jenoside: ‘’ Imanza zaratinze ariko twizeye guhabwa ubutabera nyabwo‘’ – Kabanda

 Urubanza rushinjwamo Dr. Munyemana Sosthène kugira uruhare muri jenoside yakorerwe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rurarimbanyije. Mu gihe cya jenoside yari umuganga w’abagore mu Bitaro bya kaminuza i Butare. Ni urwa 6 ruri kuburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda ruherereye i Paris mu Bufaransa. Mu kiganiro PAX PRESS (PXP) yagiranye na Perezida wa IBUKA mu Bufaransa, bwana…

Read more

Jenoside 1994 – Gikondo: Twahirwa ashinjwa kugenera Interahamwe umushahara uhoraho

Mu gihe hakomeje urubanza ruregwamo Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahamya ko bazi Twahirwa n’abo yahekuye bavuga uburyo yari yarageneye Interahamwe umushahara uhoraho w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu (3000 Frw) kugira ngo zikomeze umurava wo kwica. Uru rubanza rukomeje kubera mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’assises)…

Read more

Twahirwa Séraphin: Umucamanza w’Abatutsi, Umwicanyi, Umunyarugomo!-Abatangabuhamya

Twahirwa Séraphin ari imbere y’ubutabera bw’u Bubiligi aho ahanganye na ‘’Gacaca’’ yaho ku byaha ashinjwa birimo no kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abayirokotse n’abamuzi bamuha amazina ajyanye n’imyitwarire bahamya ko yamurangaga: Umunyarugomo, umwicanyi, umucamanza w’Abatutsi kuko ari we wagenaga icyo bakoreshwa muri jenoside… Abamushinja kubahekura batangaza ko bategereje ubutabera kugira ngo bumve…

Read more

Amarushanwa ku masezerano mpuzamahanga amaze kuzana impinduka mu butabera

Amarushanwa ku Masezerano mpuzamahanga arengera Ikiremwamuntu  (International humanitarian Law- IHL)  ahuza abanyeshuri biga amategeko muri za kaminuza zitandukanye, akaba ategurwa n’Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare (CICR). Inzego z’ubutabera zemeza ko hari impinduka zigaragara mu butabera  kuko aya marushanwa afasha abanyeshuri biga amategeko kwinjira mu mwuga bawukora kinyamwuga. Tariki ya 13 Ukwakira 2023, aya marushanwa yabaye ku nshuro…

Read more

Rwanda: Guhangana n’ihungabana byagabanya gatanya zikomeje kwiyongera

Amakimbirane hagati y’abashakanye, guhoza ku nkeke, gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi hagati y’abashakanye, amakimbirane ashingiye ku mutungo, ubusambanyi,  ubusinzi bukabije n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ni bimwe mu bibazo by’ingutu byugarije umuryango nyarwanda. Akenshi usanga biganisha cyangwa bikomoka ku ihungabana, bikarangirira kuri za gatanya ku bashakanye. Impuguke zivuga ko kubyirinda bishoboka, ahanini hifashishijwe uburyo bwo kurwanya ihungana mu bagize…

Read more

Dr. Mukwege yahawe amadorali 100.000 asabwa kuziyamamariza kuyobora Congo

Dr. Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018 yashyikirijwe n’abakunzi be, ejo tariki ya 16 Nzeli 2023, amadolari ibihumbi 100 kugira ngo aziyamamarize kuyobora Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu matora ateganyijwe ku itariki ya 20 Ukuboza uyu mwaka. Amakuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique avuga ko abamushyigikiye bibumbiye muri imwe mu miryango igize…

Read more