Covid-19: Bananiwe gutegereza igihe amadini azafungurira bahitamo kwishyingira

Covid-19: Bananiwe gutegereza igihe amadini azafungurira bahitamo kwishyingiraBamwe mu basore n’inkumi bo mu madini n’amatorero atandukanye bari bafite umushinga w’ubukwe bagakomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-1, bahisemo kwishyingira kuko batari bazi igihe aho basengera bazongera gukorera. Imyiteguro yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusezerana imbere y’Imana kuri bamwe mu basore n’inkumi yari igeze kure ubwo…

Read more

Abikorera bagizweho ingaruka na Covid 19 bagiye kugobokwa

Leta y’u Rwanda yatangije ikigega kizafasha inzego zitandukanye z’abikorera zagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kongera kubyutsa ibikorwa byabo. Gusa aba bagomba kugaragaza nyine uko byabagizeho ingaruka kandi bagabanije mu byiciro bitandukanye Ni ikigega cyatangijwe tariki 08 Kamena 2020, nk’uko Kigali Today ibitangaza, kikaba ari igisubizo ku bikorera bakunze kugaragaza ko icyo cyorezo cyabadindije mu mikorere,…

Read more

Kigali: Baracyishyura moto mu ntoki kandi basabwa gukoresha ikoranabuhanga

Kwishyura ingendo n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga ni imwe mu ngamba leta y’u Rwanda yashyizeho zo kwirinda ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa covid 19 hirindwa guhererekanya amafaranga mu ntoki. Gusa haba abatwara moto n’abagenzi, bamwe muri bo baracyagowe no gukoresha iryo koranabuhanga bamwe barifiteho amakuru atari yo abandi bagitsimbaraye ku buryo bari bamenyereye mbere. Bamwe mu batwara…

Read more

Muhanga: Bayobotse inzira z’ibyaro batinya kubazwa agapfukamunwa

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga bavuga ko basobanukiwe n’akamaro ko kwambara agapfukamunwa, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nyamara banagaragaza impungenge ko babangamirwa no kukambara ngo kuko bituma badahumeka neza. Bamwe bahisemo guhindura amayira ngo badahura n’abayobozi bakabahana. Mu rwego rwo kwirinda ko babazwa n’inzego zibishinzwe ibijyanye n’agapfukamunwa, aba baturage bavuga…

Read more

Uburengerazuba: Abahinzi bahangayikishijwe no kugwa kw’ibiciro by’imyumbati

Kweza bakabura isoko ry’imyumbati baruhiye, ni ikibazo gikomereye abahinzi b’imyumbati muri Nyamasheke na Rusizi. Barasaba ko hagira igikorwa ngo badakomeza gukorera mu gihombo. Bamwe mu bahinzi b’imyumbati mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba bahangayikishijwe no guhinga bahenzwe banasarura bagahendwa bitewe n’isoko ry’umusaruro ryabaye rito.Abo bahinzi bavuga ko bafite umusaruro mwinshi ariko bakaba…

Read more

Abashinja n’abashinjura Neretse batangiye kumvwa

Mu rubanza rwa Fabien Neretse ruri kubera I Bruxelles mu Bubiligi, hakomeje kumvwa abatangabuhamya, aho muri iki cyumweru hategereje kumvwa abagera kuri 60 bashinja n’abashinjura harimo abenshi bazava mu Rwanda, ndetse batangiye kumvwa. Abumviswe uyu munsi kuwa 18/11/2019 ni abo mu miryango yari ituranye n’ushinjwa I Nyamirambo. Iburanisha ryatangiye saa 9h40 ku isaha yo mu…

Read more

Mu rubanza rwa Neretse abatangabuhamya baranzwe no kunengana hagati yabo

Ku munsi wa kane w’urubanza rwa Neretse, taliki ya 13 Ugushyingo humviswe abatangabuhamya ku mateka y’uRwanda barimo umunyarwanda Joseph Matata ndetse n’umubiligi Prof Alain Verhaagen wari mu Rwanda igihe Jenoside yakorewe abatutsi yabaga mu 1994 akorera umuryango w’abaganga batagira umupaka (Médecin Sans Frontière). Ubuhamya bwa buri wese muri aba bwagiye bunengwa n’urundi ruhande aho nko…

Read more

Menya uko urukiko rwa rubanda (Cours d’assises) rukora

Urukiko rwa rubanda (Cour d’assises) rugizwe n’abacamanza batatu, bungirijwe n’umwanditsi ndetse n’inyangamugayo 12 zizewe ku rwego rw’amategeko. Ni urukiko rufite imikorere imwe mu Bubiligi bwose. Ruterana uko idosiye izanywe n’umucamanza, igihe hari ushinjwa cyangwa agomba gukurikiranwa. Nk’uko bitangazwa na www.rennaissanceactu.com, abagize inteko y’iburanisha uko ari 12 baba bafite hagati y’imyaka 30 na 60, batoranywa mu baturage…

Read more