Itegeko rigenga koperative mu Rwanda rigena uburyo zishingwa, zicungwa ndetse n’inshingano n’uburenganzira bw’abanyamuryango bazo. Gusa, hari bamwe mu banyamuryango bazo bigira ba ‘’ntibindeba’’ bagaharira imicungire yazo abayobozi, n’abagerageje gusobanuza ibitagenda bagafatirwa ibihano bikakaye kandi ari uburenganzira bwabo. Imwe mu ngaruka z’iyo mikorere ni uguhomba bishobora no kuvamo gusenyuka burundu.
Gahunda ya Leta y’u Rwanda ni iy’uko abaturage bashishikarira kwibumbira mu makoperative kuko abyara inyungu zituma imibereho ya benshi izamuka. Ku bumvise akamaro ko kuzigana, baba bagomba no kumenya uko zicungwa kuko ari imitungo yabo baba barashoye.
Gusa hamwe siko bigenda kuko usanga hari abaharira izo nshingano abayobozi babo, n’ubwo hari abavuga ko bagerageza kubaza ibidasobanutse bagafatwa nk’abanzi cyangwa abahanganye n’abayobozi.
Umwe mu bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abahinzi b’urutoki mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba ryitwa MUSHIKIRI FARMERS COOPERATIVE, agira ati ‘’Sinjya nitabira inama za koperative kuko ni kure yanjye, ibyemezo byose bafashe mbyubahiriza uko. Si uko mba nanze kujya mu nama, ahubwo ni kure yanjye bisaba amatike ntashobora.’’
Uretse abatamenya akamaro ko kugira amakuru kuri koperative babamo, hari n’abatangaza ko bo bagerageza gusobanuza ibitagenda aho guhabwa amakuru bagafatirwa ibihano, ndetse bagasa n’abahindutse abanzi b’abayobozi.
Umwe mu bahoze muri koperative KUNDISUKA y’abatubuzi b’imbuto y’ibirayi n’iy’ingano ibarizwa mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi, avuga ko Perezida wa koperative yamwirukanye kuko yari mu bagenzuzi, bagaragaza ibyavuye mu igenzura bakoze bakabizira.
Agira ati ‘’ Twerekanye ibitagenda Perezida aratwirukana, ndetse banatugaruye aranga. Nibaduhe imigabane yacu dutahe ntidukeneye guhangana.’’
Mugenzi we bahagarikiwe igihe kimwe na we ahamya ko bazize kuba barabajije iby’imicungire ya koperative kuko babonaga ko umutungo ucungwa nabi, bityo bahembwa guhagarikwa.
Tubayeho neza nta koperative!
Nubwo abo amakoperative yabo acunzwe neza bishimira akamaro abamariye, abayabayemo ariko akagira imicungire mibi agasenyuka bavuga ko batayakumbura.
Uwahoze ari umunyamuryango wa koperative KORANDEBE MOTARD, imwe mu zatwaraga abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali ariko ikaba yarasenyutse kubera gucungwa nabi, avuga ko zari zibageze kure zibiba amafaranga atagira igisobanuro.
Agira ati ‘’ Ubu dufite abakozi ba RURA batubarura bareba niba twujuje ibyangombwa. Mbere twari tubayeho nabi cyane, kuko twahoraga mu nama zidashira tugaragaza ibibazo byacu, nyamara inzego zitandukanye zikatwizeza kuzabikurikirana nyamara nta na kimwe cyakorwaga.’’
Akomeza avuga ko ubu bishimira ko bakize amafaranga ya hato na hato bacibwaga nyamara adafite igisobanuro.
Mu gusenyuka kwabo ariko, ngo buri munyamuryango yahombye nibura umugabane ugera ku bihumbi mirongo itatu by’amafaranga y’u Rwanda (30 000 frw), ariko ngo byibura nta nduru bagihoramo n’abayobozi babo.
N’ubwo aya makimbirane yahoragaho, mu Kigo cy’igihugu cy’Amakoperative (RCA) habamo ishami rishinzwe gukemura amakimbirane mu makoperative. N’abahisemo kugana inkiko ntibashobora kurenga umutaru kuko basabwa raporo y’iryo shami igaragaza ko ubwumvikane bwananiranye.
Ikibazo ni ukwitiranya inshingano…
Mu gihe bamwe mu banyamuryango ba za koperative bisanga zasenyutse kubera impamvu zitandukanye, Umuyobozi w’Ishami rya RCA mu Ntara y’Amajyaruguru, madamu Mukarere Bellancille, avuga ko intandaro ya byose ari uko usanga bamwe mu bayobozi ba za koperative bagaragaza imikorere mibi cyane cyane iyo kwitiranya inshingano.
Agira ati ‘’Usanga umuntu nka Perezida yivanga mu mikorere yose ya koperative kandi atari zo nshingano ze. Urugero ni nk’abashaka no gucunga umutungo wa koperative kandi ibyo bitabareba. Aho ni ho hatangirira amakimbirane.’’
Akomeza atanga inama z’uko n’abanyamuryango bagira uruhare mu gukurikirana amakuru ya koperative zabo, cyane cyane banitabira inama rusange kuko ari zo zifatirwamo ibyemezo byose.
Ashimangira ko iyo buri wese yumvishe inshingano ze bituma imikorere inoga bakarushaho gutera imbere.
Iyi nama ayihuriyeho na bwana Ngaboyabahizi Protais ubarizwa muri Koperative TWIZAMURE ibumba amatafari ikorera mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, mu ntara y’Amajyaruguru.
Agira ati ‘’Iyo ugiye muri koperative ukigira ‘Ntibindeba’ birangira uhombye. Twebwe twafashe ingamba zo gushyigikirana tukaba hafi y’abatuyobora tukamenya imikorere yabo umunsi ku munsi. Ndakubwiza ukuri tuzatera imbere tugere kure.’’
Madamu Mukarere avuga kandi ko buri koperative yagombye kugira abakozi bafite ubumenyi, kuko iyo bitabaye ibyo ari ho bihera perezida ahinduka byose akayicunga uko abyumva, rimwe na rimwe agafata ibyemezo bikurikije itegeko rigenga amakoperative No 024/2021 ryo ku wa 27/4/2021, akanongeraho ibye bwite uko abyumva.
Igitekerezo cya za koperative cyadutse mu Rwanda mu 1947. Politiki y’Amakoperative yashyizweho mu 2006 ivugururwa muri Kanama 2018. Ubu mu Rwanda harabarurwa koperative 10 563 zanditse muri RCA, zifite imari shingiro ingana na 28.792.110.437.280 Frw, zikaba zibumbiyemo abanyamuryango 5.114.731.
HIGIRO Adolphe