RWANDA-Jenoside: ‘’ Imanza zaratinze ariko twizeye guhabwa ubutabera nyabwo‘’ – Kabanda

 Urubanza rushinjwamo Dr. Munyemana Sosthène kugira uruhare muri jenoside yakorerwe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rurarimbanyije. Mu gihe cya jenoside yari umuganga w’abagore mu Bitaro bya kaminuza i Butare. Ni urwa 6 ruri kuburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda ruherereye i Paris mu Bufaransa. Mu kiganiro PAX PRESS (PXP) yagiranye na Perezida wa IBUKA mu Bufaransa, bwana…

Read more

Jenoside 1994 – Gikondo: Twahirwa ashinjwa kugenera Interahamwe umushahara uhoraho

Mu gihe hakomeje urubanza ruregwamo Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahamya ko bazi Twahirwa n’abo yahekuye bavuga uburyo yari yarageneye Interahamwe umushahara uhoraho w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu (3000 Frw) kugira ngo zikomeze umurava wo kwica. Uru rubanza rukomeje kubera mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’assises)…

Read more

Twahirwa Séraphin: Umucamanza w’Abatutsi, Umwicanyi, Umunyarugomo!-Abatangabuhamya

Twahirwa Séraphin ari imbere y’ubutabera bw’u Bubiligi aho ahanganye na ‘’Gacaca’’ yaho ku byaha ashinjwa birimo no kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abayirokotse n’abamuzi bamuha amazina ajyanye n’imyitwarire bahamya ko yamurangaga: Umunyarugomo, umwicanyi, umucamanza w’Abatutsi kuko ari we wagenaga icyo bakoreshwa muri jenoside… Abamushinja kubahekura batangaza ko bategereje ubutabera kugira ngo bumve…

Read more

Amarushanwa ku masezerano mpuzamahanga amaze kuzana impinduka mu butabera

Amarushanwa ku Masezerano mpuzamahanga arengera Ikiremwamuntu  (International humanitarian Law- IHL)  ahuza abanyeshuri biga amategeko muri za kaminuza zitandukanye, akaba ategurwa n’Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare (CICR). Inzego z’ubutabera zemeza ko hari impinduka zigaragara mu butabera  kuko aya marushanwa afasha abanyeshuri biga amategeko kwinjira mu mwuga bawukora kinyamwuga. Tariki ya 13 Ukwakira 2023, aya marushanwa yabaye ku nshuro…

Read more

Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera

Gufatwa, guca urubanza, gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko no gufungwa ni inzira ndende y’ubutabera. Iyi nzira igendana n’urusobe rw’ibibazo biremereye urwego rw’ubutabera. Imanza nyinshi, abamaze igihe bafunze bataburana, ubucucike bw’abafunzwe… Ibi bitera kwibaza niba uwakoze icyaha wese ubutabera ahabwa ari ukumufunga. Hari izindi nzira zagakoreshejwe kandi ubutabera bugatangwa ku gihe kandi bwuzuye. Gusa inzira ni…

Read more

Abandi Banyarwanda babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bagiye kuburanishwa n’u Bubiligi

Abanyarwanda babiri, Pierre Basabose w’imyaka 76 na Séraphin Twahirwa w’imyaka 66, bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bagiye kuburanishwa n’igihugu cy’u Bubiligi mu rukiko rwa rubanda rw’i Buruseli (Bruxelles), ku byaha by’intambara n’ibyaha bya jenoside. Aba bagabo babiri bafatiwe mu gihugu cy’u Bubiligi muri Nzeri 2020 biturutse ku mpapuro zo…

Read more

RWANDA_JENOSIDE : IFOTO RUSANGE Y’UBUTABERA KU BAHUNGIYE MU MAHANGA

Mu kwezi gushize kwa Kamena 2023, igihugu cya Malawi cyohereje, mu Rwanda, Niyonagira Theoneste ukekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma y’imyaka 29, uretse abafatwa, hari n’imanza zikiburanishwa n’izindi zitegerejwe hano mu Rwanda no mu mahanga. Jenoside ni icyaha mpuzamahanga kidasaza, kandi ubutabera bugira ukuboko kurekure. Ifoto y’ibimaze gukorwa iratanga icyizere. Ku bantu…

Read more

Icyegeranyo ku manza z’abashinjwaga Jenoside yakorewe Abatutsi zabereye hanze y’u Rwanda

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 igahitana imbaga isaga miliyoni, byabaye ngombwa ko abayigizemo uruhare bahanwa kugira ngo bitange isomo ku isi yose bityo icyo cyaha ndengakamere ntikizongere kubaho ukundi. Abakoze ayo mahano batabashije kuva mu Rwanda barahanwe, cyane cyane hifashishijwe inkiko Gacaca. Hari abafatiwe kandi hanze y’igihugu boherezwa mu Rukiko Mpanabyaha…

Read more