Karongi: Barifuza ko Muhayimana akurikiranwaho ibindi bitero yagaragayemo
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu karere ka Karongi, bavuga ko Muhayimana Claude kuri ubu urimo kuburanishirizwa mu Bufaransa akwiye kubazwa n’ubwicanyi bwabereye kuri Kiliziya na Home saint Jean Kibuye , stade Gatwaro ndetse no ku ishuri rya Nyamishaba , kuko naho bagiye bahamubona yaje mu bitero , aho yatwaraga interahamwe…