Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Nyanza buvuga ko kuba Safari Majaliwa ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yaragejejwe imbere y’urukiko kugira ngo abazwe ku byaha akurikiranyweho byabaruhuye kuko kwiyoberanya byari byoroshye.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyanza ubwo PAX PRESS yajyaga kuganira n’abahagarariye abarokotse jenoside bo mu murenge wa Busasamana, ku rubanza rwa Safari Madjaliwa. Basobanuriwe urugendo rwe rwamugejeje mu gihugu cy’Ubufaransa anyuze muri Cameroun, basobanurirwa inzira zanyuzwemo kugira ngo MAdjaliwa akurikiranwe, ibyaha akurikiranyweho ndetse n’ububasha bw’urukiko rumuburanisha.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyanza, Niyitegeka Jean Baptiste, avuga ko ari inkuru nziza ku barokotse kuko Madjaliwa yasaga n’uwibagiranye. Yagize ati: “Twabonye inkuru nziza ko Safari Majaliwa wakoreye jenoside hano ku Bigega mu cyahoze ari Komini Kigoma ariko akajya anambuka akajya mu cyahoze ari Komini Nyabisindu yafashwe. Kuba rero twaragize amahirwe agafatirwa aho yari yarahungiye mu Bufaransa, ni ikintu cyadushimishije kuko mu bigaragara Safari uwo ntabwo yari mu bantu bakomeye bari bazwi cyane yaba mu bacuruzi, yaba no mu bari abategetsi icyo gihe ariko yagize uruhare runini muri jenoside kuko yayoboraga ibitero akanayobora bariyeri yari iri hano”.
Perezida wa ibuka mu karere ka Nyanza avuga ko guhunga kwa Madjaliwa akagera Iburayi, byasaga nko gutuma yibagirana kuko atari mu bantu bazwi bashoboraga gukurikiranwa byoroshye.
Uyu muyobozi uhagarariye inyungu z’abarokotse bo mu karere ka Nyanza ashima uruhare rw’inzego zagize uruhare mu ifatwa rya Madjaliwa, haba ku ruhande rw’u Rwanda ndetse no ku ruhande rw’u Bufaransa. Niyitegeka ati ““Kuba inzego zacu z’ubutabera ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu zarakomeje gukorana n’izo mu Bufaransa amakuru akamenyekana akaza kugera aho agafatwa, ni ibintu twe nk’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi birushaho kutwubaka ndetse tukabiha n’agaciro kanini.”
Kuba Safari Madjaliwa yazanwa mu Rwanda akaba ari ho aburanishirishirizwa, abarokokeye aho yakoreye ibyaha bavuga ko atari cyo kibashishikaje ahubwo bumva banyuzwe no kuba yarafashwe akajyanwa imbere y’ubutabera aho yaburanira hose. Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyanza yagize ati: “kuri twebwe abarokotse by’umwihariko hano i Nyanza no ku Bigega, ntabwo ikituraje ishinga ari uko yaza akaburanira hano gusa, ahubwo ni uko aho afatiwe hose bafite ubwo bushake ndetse nk’ubushobozi bwo kumuburanisha kandi biba bibaye ibihamya by’amateka.”
Urubanza rwa Safari Majaliwa ruri kuburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwatangiye kuwa 17 Ugushyingo rukaba ruteganijwe gupfundikirwa kuwa 18 Ukuboza 2026, akaba akurikiranwaho icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muntu mu cyahoze ari perefegitura ya Gitarama n’iya Butare cyane cyane kuri bariyeri yo ku bigega ahazwi nko kwa Premier.
Yvette Musabyemariya







