Hashize umwaka ikigo cy’amashuri y’imyuga cya ESECOM (Ecole secondaire communautaire de Rucano) giherereye mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero, cyatangije igicumbi cy’umuco kirimo ibikoresho byifashishwaga n’abanyarwanda ba kera hagamijwe gufasha abanyeshuri biga ubukerarugendo ndetse n’abahagana kumenya ibyaranze umuco w’abanyarwanda.
Ngabomanzi Jackson umunyeshuri wiga mu mwaka wa 6 mu ishami ry’ubukerarugendo ari nawe ushinzwe kuyobora no gusobanurira abagana iki gicumbi cy’umuco , avuga ko nk’abantu biga ibijyanye n’ubukerarugendo n’umuco, batari bazi uko aba kera babayeho .Aho bamariye kubazanira ibikoresho by’umuco muri iki kigo ngo byatumye barushaho kugira ubumenyi mu byo biga. Agira ati «muri iki gicumbi dufitemo amacumu ndetse n’umuheto byerekana uko abanyarwanda barwanaga ,ingabo bikingaga mu gituza iyo babaga barwana, dufitemo isekuru n’urusyo bitwereka uko babonaga ibyo kurya basya amasaka y’umutsima, ikigage cyangwa n’igikoma ,dufitemo imvuba yakoreshwaga mu gucura ibikoresho ,amasuka bahingishaga ,isinde abashumba bitwikiraga baragiye inka , ihembe abanyarwanda babikagamo amafaranga , inanga n’imiduri bifashishaga mu bitaramo.»
Uyu munyeshuri kandi akomeza avuga ko muri iki gicumbi cy’umuco bahigiye n’uburyo ubukwe bwakorwaga ,inzu babagamo uko zabaga bimeze ,ibi bikaba byarabafashije kumenya neza umuco w’abanyarwanda kuko basigaye babyigishwa babibona aho kubyiga mu magambo gusa. Agira ati « ibi bintu byishimiwe n’ababyeyi bacu iyo baje kudusura nabo bajyamo bakabireba haba hari abatabizi nabo bakabimenya, abenshi twavukiye I Kigali no mu yindi mijyi ntabyo twari tuzi ,abo babyeyi nabo babyumvaga gutyo ariko batarabibona ,ku buryo banashimiye ikigo cyabitekereje ».
Iradukunda Christine nawe wiga muri iki kigo, avuga ko urubyiruko rw’ubu usanga barangajwe n’imico y’abazungu nyamara ugasanga batazi uwabo , byatumye bafata icyemezo cyo kubyigisha n’abandi banyeshuri biga mu yandi mashami muri iki kigo ndetse n’ibindi bigo baturanye ,ngo nabo bamenye umuco w’Igihugu cyabo. Agira ati « Igicumbi cy’umuco ni hano kiri gusa , kuko nitwe twashoboye kugira ibikoresho byerekana uko imibereho y’abanyarwanda yabaga imeze , kuko aho twagiye tugera hose twimenyereza akazi twasanze bo bibanda ku mibereho y’abami , ariko twebwe twashyize imbere mu kumenyekanisha byose byakorwaga mu Rwanda rwo ha mbere ,imibereho ya rubanda nyamwinshi».
Hategekimana Dennis Christophe umuyobozi w’ikigo cya ESECOM Rucano avuga ko igitekerezo cyo kubaka igicumbi cy’umuco ,cyaturutse ku kuba bararebye mu Rwanda bagasanga ubukerarugendo mu Rwanda abantu batabwinjiramo cyane ahubwo bakibwira ko kuba umuzungu yaje agasura ingagi , agasura intare muri parike ,ubwo ubukerarugendo buba bwakozwe nyamara ubushingiye ku muco bugasigara inyuma .Ati « mu masomo dutanga ndetse dusabwa na Mineduc kwiga ku muco birimo, ariko twebwe tukagira umwihariko wacu wo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ,twashakaga rero kuzamura ubumenyi bw’abana ndetse n’ubw’abandi bana biga ku bigo duturanye, nabo twarabazanye baza kubireba no kubyigiraho kandi twumva twifuza ko n’abandi baza bakadusura bakabireba bakabimenya ,kuko nta kiguzi duca tubyerekana ku buntu ».
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko bagikeneye byinshi ngo bagure uyu mushinga kuko banateganya kuzubaka inzu za Kinyarwanda zazajya zitegurirwamo n’indyo ya Kinyarwanda mu rwego rwo kwerekana isura y’uko byahoze bigenda mu muco wa Kinyarwanda ,gusa ngo amikoro bafite ntahagije kuko nta nkunga n’imwe yaba iy’akarere cyangwa ahandi barabona. Agira ati « dufite ubutaka bunini twumva twifuza kuzubakamo andi mazu ,igihe umuntu yadusuye tukamubwira ko abanyarwanda banywaga urwagwa tube tunarufite turumwereke , ikigage tukimwereke ,ya ndyo ya Kinyarwanda tuyiteke tuyimwereke noneho atahe asobanukiwe neza uko byari bimeze tutabimubwira mu magambo.»
Nubwo Iki gicumbi cy’umuco cyubatswe mu bushobozi bw’iki kigo gusa dore ko ari ikigo cyigenga , ngo cyahesheje igikombe cy’imihigo umurenge wa Hindiro cyubatsemo ndetse nyuma ngo cyaje kwitirirwa akarere ka Ngororero maze kiba Igicumbi cy’umuco cy’akarere ka Ngororero.
Ni igikorwa kandi ngo cyashimwe na Minisitiri w’umuco na Siporo Nyirasafari Espérance ubwo yabasangaga mu imurikabikorwa ry’aka karere umwaka ushize ,maze agashima ibyo bakoze .
Igitekerezo iki kigo cyagize kandi ngo cyahuye n’icya Miss Rwanda wa 2018, Iradukunda Liliane akaba ari nawe witabiriye igikorwa cyo kugifungura ku mugaragaro ku itariki 30 kamena umwaka wa 2018.
Uwambayinema Marie Jeanne