Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascène yatangaje ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bizaba hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid19 nk’uko agenwa n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu.
Umwaka ushize ubwo Abanyarwanda ndetse n’Isi yose bibukaga ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zari zakajijwe dore ko Guma mu rugo ku nshuro ya mbere yari irimbanije bituma umuhango wo kwibuka utaba uko wari usanzwe ugenda mu myaka yabanje.
Ibi ariko ntibyakomye mu nkokora abacitse ku icumu kuko hirya no hino ku isi habaye ibikorwa byo kwibuka hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’imbuga nkoranyambaga.
Dr Bizimana Jean Damascène, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG
avuga ko mu gihe cy’iminsi 100; imiryango ishobora kuzajya ijya gushyira indabo ku nzibutso hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid19 zose harimo n’umubare w’abemerewe kwitabira gushyingura (inzego z’ibanze n’iz’umutekano zizabikurikirana aho bizaba byateguwe). Itangazo rya minisitiri w’intebe riheruka rigena ko umubare w’abagiye gushyingura utarenga abantu makumyabiri (20).
Nk’uko byagenze ubushize; aho buri munsi mu minsi 100 yo Kwibuka; CNLG yasohoraga inyandiko ivuga ku mateka ya Jenoside muri macye; n’ubu niko bizagenda ariko noneho ayo mateka ateguwe mu buryo bw’amajwi (audio) ashobora guhererekanywa kuri Telephone cyangwa imbuga nkoranyambaga.
Ahantu hatandukanye mu turere, mu mirenge habonetse imibiri y’abazize Jenoside; biremewe kuyishyingura, ariko hakubahirizwa ingamba zose zo kwirinda Covid19 harimo n’umubare ntarengwa w’abemerewe kwitabira umuhango wo gushyingura.
PAX PRESS