Kimwe mu biha abana kwiga batuje ni no kwigira mu mashuri atari mu manegeka. Aya niyo yateraga abanyeshuri bo ku ishuri rya Remera Rukoma kwiga bafite impungenge none izi mpungenge zigiye kuba amateka. Umwaka utaha barigira mu mashuri mashya.
Bamwe mu babyeyi barerera ku ishuri ribanza ry’Indangamirwa rya Remera Rukoma mu karere ka Kamonyi ,bavuga ko bari bahangayikishijwe n’inyubako zishaje abana babo bigiragamo kuko uretse no gusaza ngo bari bafite impungenge z’uko zanabangamira ireme ry’uburezi bitewe n’urumuri rucye mu mashuri ,ibibaho bishaje ndetse n’intebe zo kwicaraho bikaba byabangamira abana mu gukurikira amasomo yabo.
Usengimana Stanislas umwe mu baturage batuye muri aka gace avuga ko izi nyubako yavutse azisanga akazigiramo none zikaba zari zirimo no kwigiramo abana be , ni inyubako avuga ko zitari zikigendanye n’igihe kubera myaka zimaze.
Agira ati « aya mashuri yashoboraga no kubangamira abana biga , nta birahure byabagamo ni amadirishya y’ibiti urumuri rucye rwashoboraga no gutuma anaba batareba ku kibaho neza ,intebe nazo zirashaje bicaraga nabi ku buryo umwana atabaga yisanzuye mu ishuri ngo anakurikire neza.»
Nkurunziza Jeande Dieu Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma yemeza ko aya mashuri ashaje yari abangamiye imyigire y’abana kuko batari bisanzuye akavuga ko aya mashuri mashya azakemura ibibazo byinshi abana bari bafite.Agira ati« aya mashuri yubatswe mu 1940 murazi ayo mashuri yo muri icyo gihe uko yabaga ameze abana bicaraga ku ntebe zishaje , yari asakajwe amategura byari ibyumba abana bicara batisanzuye aya mashyashya azaba afite inzira z’abafite ubumuga ,ndetse n’ibibaho byabo kandi azaba ari amashuri afite isoko abana baziga bafite urumuri ruhagije bizagira icyo byongera ku ireme ry’uburezi.»
Biteganijwe ko aya mashuri mashyashya azatangira kwigirwamo umwaka utaha mu kwa mbere ni ibyumba 9 n’ubwiherero 12 bizigirwamo n’abana 900 bo mu mashuri abanza , ryubatswe ku bufatanye bw’akarere ka Kamonyi aho katanze miliyoni 35 ndetse n’itorero rya Eglise Presbyterienne ritanga miliyoni 8.
Aho iri shuri rishaje ryari ryubatse hagiye kwagurirwa inzu y’ababyeyi (maternité) y’ibitaro bya Remera- Rukoma
Uwambayinema M.Jeanne