Ihame ry’uburinganire mu Rwanda rimaze gutera intambwe ishimishije n’ubwo hari abatararyumva neza. By’umwihariko gutunga urugo ntibikiri iby’umugabo gusa nk’uko mu minsi yashize byari bimeze, ubu umubare munini w’abagore utunga ingo zirimo abagabo, kubera ko bamwe nta bushobozi bafite cyangwa kuko bamwe batagihihibikanira ingo zabo bakabyegeka ku bagore babo. Guhunga inshingano ku bagabo bamwe, biracyatera ibibazo mu miryango mu gihe abandi basanga nta gitangaza kirimo.
Nyuma yo kwigisha ko n’abagore bashoboye kandi bagahabwa icyizere, bamwe mu bagabo bamaze kwikuraho inshingano zabo ziteganywa n’itegeko ry’imbonezamubano. Kuri ubu abagabo bamwe ntibagihihibikanira ingo zabo, ku buryo hari n’aho umugore ajya gukora agasiga umugabo mu rugo, yewe n’izindi nshingano zo mu rugo akigira ntibindeba. Kuri ba Mutima w’urugo, ngo ibi biteye ikibazo ku mibanire no ku bukungu bw’ingo zimwe na zimwe. Mu gihe ku italiki ya 8/3/2016 hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore ku nshuro ya 42, ibi bibazo ngo biracyabangamiye ihame ry’uburinganire.
Mutima w’urugo Nyirakamondo Catherine, avuga ko ibi hari aho byakuruye uburaya kuko bamwe mu bagore basigaye bahitamo kubana n’abagabo badasezeranye kuko baba babona nta terambere babona muri bene abo bagabo. Agira ati “ubundi umugore nawe ashobora guhahira urugo, nk’uko umugabo nawe ashobora ku ruhahira igihe umwe nta bushobozi afite. Ikibazo rero ni uko abagabo bamwe babona umugore abikora neza bakazanamo ibisa no guhimana, ndetse ugasanga byanabateye ipfunwe mu rugo.” Akomeza avuga ko iki ari ikibazo cy’imyumvire yo ku gihe cya cyera.
Icyizere bagiriwe bakibyaje umusaruro
Imyanya bagenewe mu nzego zifatirwamo ibyemezo nibura 30%, ubu barayirenze kubera ubushobozi biyumvamo ndetse mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda 63% by’abadepite ni abagore nk’uko bamwe mu bagore babitangaza. Kuri bamwe ngo ibi ni ikigaragaza ko no mu ngo bagaragaje ubushobozi nta gitangaza kirimo. Ku rundi ruhande ariko ngo ni ikibazo kuko usanga biba intandaro y’amakimbirane.
Ntaganira Valens, umugabo wize kugera kuri kaminuza, arakuze. Kuri we ibi ngo nta kibazo abibonamo kuba umugore yahihibikanira urugo mu gihe umugabo we atabishoboye. Agira ati “kera wasangaga umutwaro uri ku mugabo gusa, umugore ntibigire n’icyo bimubwira ariko ubu wenda n’umugabo yaruhuka, kandi urugo rugakomeza rukabaho neza.”
Kuri Mukamana Rose wo mu murenge wa Kabacuzi akarere ka Muhanga, avuga ko ibi bishobora kuba inkomoko y’ubwumvikane buke, kuko umugabo udakora bigaragara nabi. Kuri we ngo byaba byiza umugabo ari we uhahiye urugo. Ibi abivuga agendeye ku mateka y’umuryango mu Rwanda, aho wasangaga umugabo ari we ugomba gushakashakira urugo, umugore yaba yagize n’icyo abona akakigeza ku mugabo we, uyu akagena uko gikoreshwa.
Umukecuru Valerie wo mu karere ka Ngoma we ntabibona nk’agahimana. Avuga ko icyatera amakimbirane ari uko umugabo yaba abikora kubera ubunebwe, cyangwa umugore nawe yabona ubwo bushobozi agashaka kuyobora urugo asuzugura umugabo we. Agira ati “kuva kera umugabo niwe wayoboraga urugo. Mfite imyaka 86 ariko umutware wanjye n’ubwo tutakiri kumwe, ariko iyo naronkaga namwerekaga icyo naronse nawe yaronka akamurikira ayo maronko, tugahitamo uko tubikoresha mu rugo. Abagore b’iki gihe rero ntibibuka ko umugabo agomba kubungwabungwa.”
Umugore nk’umusemburo w’iterambere
Umugore washatse iterambere abishyizeho umutima, arusha umugabo kwinjiza. Kubera uburyo umugore aremye muri kamere ye, ubushobozi bwo gushaka amafaranga no kwizerwa muri gahunda runaka abirusha umugabo. Karamuka agira ati “kuri ubu abagore barakangutse, uzarebe abenshi nibo bagenda mu modoka nziza muri iyi Kigali, bafite ibikorwa byinshi by’iterambere kandi ari bo babyishakiye.” Uyu akomeza ahamya ko ikibazo kikirimo ari ukutakira impinduka vuba, cyakora ngo umugabo ntiyakagombye guterwa ipfunwe n’iterambere ry’umugore we, ariko na none umugore ntakwiye gusuzugura umugabo we yitwaje ubushobozi.
Inama y’igihugu y’abagore/ CNF mu ijwi ry’umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo Kamanzi Jacqueline, ngo kumva uburinganire kimwe ni inzira ndende isaba gukomeza kwigisha. Agaruka ku kibazo cy’abagabo batacyita ku ngo zabo, agira ati “ntabwo twavuga ko iki kibazo ari gishya ahubwo ni bimwe mu bituma turiho. Na cyera kose abagabo badatinya umugayo bahozeho, igishimishije ni uko atari bose. Twigisha abagore ko ijambo bahawe batagomba kurikoresha mu gusenya imiryango, ubushobozi ntibwakagombye gutuma umugore asuzugura mugenzi we.”
Umurimo wo gushaka ibitunga urugo ku mugore, wiyongera ku yindi y’imbere mu rugo ireba umugore nko gukora isuku, guteka, kwita ku bana n’indi inyuranye. Ngo kuba bamwe mu bagabo badashobora gukora iyi mirimo yindi n’aho baba badafite ikindi kinjiriza urugo, bifatwa nk’aho umugore agikora imirimo myinshi kurusha umugabo.
Mu Rwanda umunsi mpuzamahanga urizihizwa, ufite insanganyamatsiko igira iti “twimakaze ihame ry’uburinganire, turushaho guteza imbere umugore.” Kuri bamwe ngo abagore baracyavunika bikabije, noneho hakiyongeraho no kuba bamwe batereranwa n’abagabo babo mu gutunga ingo.
Sosthène Musonera